Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

“Mbere y’uko orudinateri zibaho, abahanga mu binyabuzima ntibashoboraga gusoma ibitabo byose mbere yo kwita izina ikimera babaga bamaze kuvumbura. Ibyo byatumye habaho ibimera byinshi byitiranwa.” Ubu bavumbuye ko ku rutonde rw’amazina y’ibimera agera kuri miriyoni cyangwa irenga, nibura amazina 477.601 aba yerekeza ku bimera bimwe.​—SCIENCE, IKINYAMAKURU CYO MURI AMERIKA.

“Abashinwa 6 ku ijana ni bo bonyine bavuga ko bishimye.” Ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 39 ku ijana by’ababajijwe, bemera ko “impamvu nyayo ituma abantu bagira ibyishimo cyangwa ntibabigire [ari] ubukire.”​—CHINA DAILY, IKINYAMAKURU CYO MU BUSHINWA.

“Ubushakashatsi . . . bwakozwe kugira ngo bwemeze niba imibare igaragaza ibyaha bikorerwa mu Burusiya ari ukuri, bwagaragaje ko imibare ‘myinshi’ itangwa hirya no hino mu gihugu aba ari ‘imihimbano.’” Inzego z’umutekano zishinjwa ko “zihindura imibare igaragaza ibyaha bikorwa,” kugira ngo zigaragaze ko hari icyo zakoze mu kubigabanya.​—RIA NOVOSTI, IKINYAMAKURU CYO MU BURUSIYA.

“Umunyeshuri umwe kuri batatu biga muri kaminuza mu murwa mukuru w’u Budage [Berlin], ashobora kwemera gukora igikorwa cy’ubwiyandarike [harimo ubusambanyi no kubyina mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina], kugira ngo ashobore kubona amafaranga y’ishuri.”​—IBIRO NTARAMAKURU REUTERS, MU BUDAGE.

Basigaye bakabya kwirimbisha iyo bagiye kubyara

Interineti irimo irahindura uburyo ababyeyi bakoresha bamenyesha abandi ko babyaye. Hari televiziyo yo muri Amerika (ABC) yavuze ko “iyo ababyeyi b’iki gihe babyaye babimenyekanisha bakoresheje interineti,” mu gihe ababyeyi bo hambere bakoreshaga telegaramu. Ababyeyi b’ubu bakunda kohereza ifoto y’umwana ukimara kuvuka, ari kumwe na nyina. Ku bw’ibyo, abagore bo muri iki gihe bita cyane ku isura yabo, basigaye babanza kwinyuraho, bakisiga kandi bagatunganya inzara z’intoki n’iz’amano mbere yo kubyara. Iyo raporo yanavuze ko “hari ababyeyi bashaka umuntu utunganya imisatsi akajyana na bo ku bitaro bagiye kubyara.” Kuki babigenza batyo? Toni Golen, umuganga mukuru ushinzwe kubyaza ababyeyi mu ivuriro ryo mu mugi wa Boston (Beth Israel Deaconess Medical Center), yasobanuye ko ari ukugira ngo bagaragare neza bamaze kubyara.

Irinde guhora wicaye kugira ngo ugire amagara mazima

Abashakashatsi bagaragaje ko kumara umwanya wicaye hamwe mu kazi, ku ishuri cyangwa imbere ya televiziyo bishobora gutera indwara zidakira. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “iyo wicaye, umusemburo ufasha imikaya kunyunyuza ibinure biba bitembera mu maraso no kubikoresha, uhita ugabanya umurego mu buryo butunguranye” (Vancouver Sun). Dukurikije ibyo icyo kinyamakuru cyavuze, “si ngombwa ko umuntu akora [imyitozo ngororamubiri] ituma yahagira,” kugira ngo agire ubuzima bwiza. “Icyo dukeneye ni ugukora uturimo tworoheje buri gihe, kuko bituma umubiri ukomeza gukora neza.”