Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Umutonzi w’inzovu

Umutonzi w’inzovu

● Abashakashatsi barimo barakora imashini imeze nk’ukuboko ishobora kwihina no kurambuka mu buryo bworoshye, kandi igakorana imirimo ubuhanga. Umuyobozi w’urwego rushinzwe guhanga ibikoresho mu ruganda ruzakora iyo mashini, yavuze ko iyo mashini imeze nk’ukuboko, “izaba iruta kure cyane imashini iyo ari yo yose yikoresha yakozwe n’inganda zikora robo.” Ni iki cyabafashije kumenya uko bari kuzakora iyo mashini? Uwo muyobozi yavuze ko biganye “imiterere y’umutonzi w’inzovu.”

Suzuma ibi bikurikira: Abahanga bagaragaje ko umutonzi w’inzovu upima ibiro bigera ku 140, kandi ko ari rwo rugingo rw’ingenzi kandi rukora byinshi kuri iyi si. Uwo mutonzi inzovu ishobora kuwukoresha nk’izuru, umuheha, ukuboko cyangwa ikiganza. Uwo mutonzi ufasha inzovu guhumeka, guhumurirwa, kugira icyo inywa, guterura ibintu, cyangwa guhuma.

Ariko hari n’indi mirimo umutonzi w’inzovu ushobora gukora. Ufite imikaya igera ku 40.000, iwufasha kwerekeza mu cyerekezo icyo ari cyo cyose. Ishobora kuwuteruza igiceri gito cyane, cyangwa ikawuteruza ibintu bifite ibiro 270!

Abashakashatsi batekereza ko kwigana imiterere y’umutonzi w’inzovu n’ubushobozi bwawo, bizabafasha gukora imashini zo gukoresha mu rugo no mu nganda. Undi muyobozi uhagarariye rwa ruganda twigeze kuvuga, yaravuze ati “iyi mashini dukoze ni nshya ugereranyije n’izindi mashini zimaze gukorwa. Ni yo ya mbere izatuma abantu bakorana neza n’imashini, kandi mu buryo budateza akaga.”

Ubitekerezaho iki? Ese umutonzi w’inzovu waba warabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa wararemwe?