Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | CÉLINE GRANOLLERAS

Umuganga w’inzobere mu kuvura impyiko asobanura imyizerere ye

Umuganga w’inzobere mu kuvura impyiko asobanura imyizerere ye

Dogiteri Céline Granolleras, ni umuganga w’inzobere mu kuvura impyiko wo mu Bufaransa. Nyuma y’imyaka irenga 20 abaye umuganga, yageze ku mwanzuro w’uko hariho Umuremyi utwitaho. Igazeti ya Nimukanguke! yamubajije ibirebana n’akazi ke n’imyizerere ye.

Tubwire uko byari byifashe ukiri umwana.

Igihe nari mfite imyaka icyenda, umuryango wacu wavuye muri Esipanye wimukira mu Bufaransa. Ababyeyi banjye bari Abagatolika, ariko naretse kwemera Imana mfite imyaka 16. Numvaga ko kugira idini nta cyo bimaze. Iyo umuntu yambazaga uko ubuzima bwabayeho niba ntemera Imana, naramusubizaga nti “nubwo abahanga mu bya siyansi badashobora kubisobanura muri iki gihe, hari igihe bazabisobanura.”

Ni iki cyatumye wiga kuvura impyiko?

Nize mu ishuri ry’ubuvuzi i Montpellier mu Bufaransa. Umwarimu wo muri iryo shuri yansabye gukora mu byo kuvura impyiko. Ako kazi kari gakubiyemo gukora ubushakashatsi no kwita ku barwayi, kandi ibyo ni byo nashakaga. Mu wa 1990, natangiye gukora mu ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku kamaro k’umusemburo witwa eritoropoyiyetine, ugira uruhare mu gukora insoro zitukura. Icyo gihe, iryo shami ryari rishyashya.

None se ni iki cyatumye utangira gutekereza ku byerekeye Imana?

Mu wa 1979, umugabo wanjye Floréal yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Ariko jye ntibyari binshishikaje. Nkiri muto, nari narazinutswe amadini. Ariko umugabo wanjye n’abana bacu babaye Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho, incuti zacu hafi ya zose na zo zabaye Abahamya. Umwe muri bo witwa Patricia, yangiriye inama yo  kujya nsenga. Yarambwiye ati “nusenga kandi mu ijuru nta Mana ibayo, nta cyo uzaba uhombye. Ariko niba ihari, uzibonera uko bizagenda.” Imyaka runaka nyuma yaho, natangiye gutekereza ku cyo kubaho bimaze, maze nibuka amagambo Patricia yambwiye. Natangiye gusenga nsaba kubisobanukirwa.

None se ni iki cyatumye wibaza icyo kubaho bimaze?

Igitero cy’ibyihebe cyagabwe ku nyubako ya World Trade Center i New York, cyanteye kwibaza impamvu ku isi hari ibibi byinshi. Naratekereje nti “intagondwa z’abanyamadini zizaduteza ibibazo. Ariko Abahamya ba Yehova duturanye bo ni abanyamahoro, si intagondwa kandi bakurikiza Bibiliya. Ubanza byaba byiza nsuzumye icyo ivuga.” Nguko uko natangiye gusoma Bibiliya.

None se ko wari umuganga, kwizera ko hariho Umuremyi byarakugoye?

Oya. Mpa agaciro kenshi umubiri wacu uremwe mu buryo butangaje, urugero nk’ukuntu impyiko ziyungurura amaraso mu buryo butangaje cyane.

Kuki uvuze utyo?

Namenye ko Imana ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo guhanga ibintu nk’ibyo bihambaye

Nk’uko ushobora kuba ubizi, insoro zitukura zikwirakwiza umwuka wa ogisijeni mu bice by’umubiri. Iyo umuntu atakaje amaraso menshi cyangwa akagenda ahantu hazamuka cyane, umubiri ubura ogisijeni. Impyiko zacu zifite ubushobozi bwo gupima uko ogisijeni ingana mu mubiri. Iyo zitahuye ko ogisijeni ibaye nke mu maraso, zisaba ko hakorwa umusemburo wa eritoropoyiyetine, maze ukiyongera mu maraso ku buryo ushobora no kwikuba incuro igihumbi. Uwo musemburo utuma umusokoro wo mu magufwa ukora insoro zitukura nyinshi, ari na zo zijyana ogisijeni nyinshi mu mubiri. Biratangaje cyane! Ikintangaza ni uko iyo mikorere nayikozeho ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka icumi yose, ariko amaherezo nkaza kumenya ko Imana ari yo yonyine ifite ubushobozi bwo guhanga ibintu nk’ibyo bihambaye.

Bibiliya wayibonaga ute?

Nasomye ibitabo byinshi by’amateka n’ibindi birimo inkuru zizwi cyane, ariko nahise mbona ko nta ho bihuriye na Bibiliya. Inama zayo ni ingirakamaro cyane, ku buryo nta handi zaba zaravuye uretse ku Mana ifite ubwenge buruta kure ubw’abantu. Imico ya Yesu na yo yarantangaje cyane. Naje kubona ko yabayeho koko. Yagiraga ibyiyumvo kandi na we yagiraga incuti. Kubera ko numvaga ntashaka gusoma ibitabo by’Abahamya ba Yehova, iyo nahuraga n’ikibazo nakoraga ubushakashatsi mu nkoranyamagambo no mu bindi bitabo.

Ni iki wakozeho ubushakashatsi?

Nakoze ubushakashatsi mu bitabo by’amateka . . . Naje kugera ku mwanzuro w’uko ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye mu gihe cyagenwe

Bimwe mu bintu byanshishikaje, ni uburyo Bibiliya yari yarahanuye ibirebana n’umwaka Yesu yabatirijwemo. Ubwo bushakashatsi bugaragaza neza imyaka yari gushira hagati y’umwaka wa 20 w’ingoma ya Aritazerusi Umwami w’u Buperesi, n’umwaka Yesu yari kuzagaragaramo ko ari Mesiya. * Nkunda gukora ubushakashatsi, kuko biri mu bigize akazi nkora. Ni yo mpamvu nakoze ubushakashatsi mu bitabo by’amateka, kugira ngo menye neza igihe Aritazerusi yatangiye gutegekera n’igihe Yesu yakoreye umurimo. Amaherezo naje kugera ku mwanzuro w’uko ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye mu gihe cyagenwe, kandi ko bwahumetswe n’Imana.

^ par. 19 Reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 197-199, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.