Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ukuri ku byerekeye umunsi mukuru wa Halloween

Ukuri ku byerekeye umunsi mukuru wa Halloween

Ese uwo munsi wizihizwa no mu gace utuyemo? Muri Amerika no muri Kanada, uwo munsi urazwi cyane, kandi wizihizwa buri mwaka ku ya 31 Ukwakira. Icyakora, imigenzo ikorwa kuri uwo munsi iboneka no mu duce twinshi tw’isi. Mu duce tumwe na tumwe, bafite iminsi mikuru bita amazina atandukanye, ariko yizihizwa kimwe n’uwo. Muri iyo migenzo hakubiyemo gushyikirana n’ibiremwa by’umwuka, urugero nk’imyuka y’abapfuye, abantu bafite ububasha ndengakamere, abarozi, Satani n’abadayimoni.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Iminsi mikuru isa n’uwa Halloween yizihizwa hirya no hino ku isi.”

WOWE ushobora kuba utizera ko habaho imyuka ifite imbaraga ndengakamere. Ushobora kumva ko kwizihiza umunsi mukuru wa Halloween n’indi minsi mikuru isa na wo, ari uburyo bwo kwishimisha no kwigisha abana gukoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza. Icyakora, abantu benshi babona ko iyo minsi mikuru iteje akaga kubera impamvu zikurikira:

  1. Hari igitabo (Encyclopedia of American Folklore) cyagize kiti “kwizihiza Halloween bifitanye isano ya bugufi no gushyikirana n’imyuka ifite imbaraga, imyinshi muri yo ikaba itera abantu ubwoba” (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Uko Halloween yagiye  yizihizwa.”) Mu buryo nk’ubwo, iminsi mikuru myinshi imeze nka Halloween ifite inkomoko ya gipagani, kandi ikomoka ku migenzo yo gusenga abakurambere. No muri iki gihe, abantu bo hirya no hino ku isi bifashisha iyo minsi kugira ngo bashyikirane n’ibyo bita imyuka y’abapfuye.

  2. Nubwo ahanini umunsi mukuru wa Halloween ubonwa ko ari umunsi mukuru wo muri Amerika, ibihugu biwizihiza bigenda birushaho kwiyongera. Icyakora abenshi mu bantu bashya bagenda bizihiza uwo munsi mukuru, ntibaba bazi ko ibimenyetso, imitako n’imigenzo biwuranga, bifite inkomoko ya gipagani. Nyamara ibyinshi muri byo bifitanye isano n’ibiremwa bifite imbaraga ndengakamere n’imbaraga z’abadayimoni.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Wakomotse he?”

  3. Abayoboke babarirwa mu bihumbi b’idini ry’abapfumu ryitwa Wika bakurikiza imigenzo ya kera y’idini ry’Abaselite, baracyita umunsi mukuru wa Halloween izina ryawo rya kera ari ryo Samhain. Bavuga ko ijoro bawizihizamo ari ryo joro ryera cyane kurusha ayandi mu mwaka. Hari ikinyamakuru cyanditse amagambo yavuzwe n’umupfumu, kigira kiti “Abakristo ‘bifatanya natwe kwizihiza umunsi mukuru  wacu nubwo batabizi, . . . kandi ibyo biradushimisha.’”—USA Today.

  4. Iminsi mikuru imeze nk’uwa Halloween ntihuje n’icyo Bibiliya yigisha. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “muri mwe ntihazaboneke . . . umupfumu, uragura, umurozi, ukoresha impigi, ushika abazimu n’abanzi cyangwa abapfuye.”—Gutegeka kwa Kabiri 18:10, 11, Bible de Jerusalem; reba nanone mu Balewi 19:31; Abagalatiya 5:19-21.

Dukurikije ibyo tumaze gusuzuma, byaba byiza umenye inkomoko mbi y’umunsi mukuru wa Halloween n’indi minsi mikuru isa na wo. Kubisobanukirwa neza bishobora gutuma wifatanya n’abandi bantu benshi batizihiza iyo minsi mikuru.

“Abakristo ‘bifatanya natwe kwizihiza umunsi mukuru wacu nubwo batabizi, . . . kandi ibyo biradushimisha.’”—Byavuzwe n’umupfumu, mu kinyamakuru USA Today.

^ par. 37 Ijambo Hallow ari na ryo ryavuyeho Halloween, ni ijambo rya kera risobanura “umutagatifu.” Ubwo rero, umunsi w’Abatagatifu ni umunsi mukuru ugamije kwibuka abatagatifu. Halloween rero ni umugoroba ubanziriza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose.