Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | WENLONG HE

Umushakashatsi mu bya fiziki asobanura imyizerere ye

Umushakashatsi mu bya fiziki asobanura imyizerere ye

WENLONG HE yabanje kwiga ibirebana na fiziki mu mugi wa Suzhou wo mu ntara ya Jiangsu, mu Bushinwa. Akora akazi ko gukosora umwandiko w’ikinyamakuru mpuzamahanga cyandika ibirebana n’ikoranabuhanga, kandi yasohoye ingingo zitandukanye mu bitabo bya siyansi. Muri iki gihe akora muri kaminuza ya Strathclyde muri Écosse. Akiri muto yemeraga inyigisho y’ubwihindurize, ariko yaje kubona ko burya ibintu byose byaremwe. Igazeti ya Nimukanguke! yamubajije ibirebana n’imyizerere ye.

Ese watubwira uwo uri we?

Navutse mu mwaka wa 1963, nkurira mu Bushinwa mu mudugudu uri mu majyepfo y’umugezi wa Yangtze, mu ntara ya Jiangsu. Ni mu karere gahehereye kandi karumbuka cyane, akaba ari yo mpamvu bakunze kukita igihugu cy’umuceri n’amafi. Nkiri umwana naribazaga nti “kuki ku isi hari ibyokurya byinshi kandi biryoshye? Ese byabayeho mu buryo bw’impanuka? Ari igi n’inkoko, ni ikihe cyabanje kubaho?” Kubera ko inyigisho yo kutemera Imana yogeye mu Bushinwa, ku ishuri batwigishaga ibirebana n’ubwihindurize.

Mu muryango wawe byari byifashe bite?

Ababyeyi banjye ntibemeraga Imana. Mama yari umuhinzi mworozi, data akaba umwubatsi kandi yari yarashinze isosiyete y’ubwubatsi. Ni jye mfura mu bahungu batanu twavukanye. Ikibabaje ni uko barumuna banjye babiri bapfuye bakiri bato. Ibyo byanteye agahinda cyane, ndibaza nti “kuki abantu bapfa? Ese nzongera kubona barumuna banjye?”

None se kuki wize ibirebana na siyansi?

Nashishikazwaga cyane n’ibidukikije, ngatekereza ko kwiga fiziki byazamfasha gusubiza ibibazo nibazaga kuva nkiri muto.

Ubu ukora ubushakashatsi ku birebana n’iki?

Nkora ubushakashatsi ku birebana no kongerera umuvuduko imbaraga zikururana zo muri atome, kugira ngo zigire umuvuduko ujya kungana n’uw’urumuri. Ubwo bushakashatsi bumfasha kwiga imiterere ya atome. Nanone nkora  ubushakashatsi ku birebana no gukora imirase ifite imbaraga zo mu rwego rwo hejuru. Nubwo ibyo nkora mbikora mu rwego rw’ubucuruzi, nanone bigamije gusobanura uko isanzure ry’ikirere ryabayeho.

Ni iki cyatumye ushishikazwa na Bibiliya?

Mu mwaka wa 1998, Abahamya ba Yehova babiri baradusuye. Bambajije niba nakwemera ko banyereka icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ibibazo nibazaga. Naganiriye na bo ndi kumwe n’umugore wanjye Huabi, na we akaba ari umuhanga mu bya siyansi. Nubwo tutari twarigeze tubona Bibiliya, twashimishijwe cyane n’inama z’ingirakamaro zirimo. Twiboneye ukuntu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byari byarafashije uwo mugabo n’umugore badusuraga. Wabonaga ari abantu beza kandi barangwa n’ibyishimo. Icyakora ibyo Bibiliya yigisha ku birebana n’ “Imana,” byatumye nongera kwibaza niba isanzure ry’ikirere ritararemwe. Kubera ko ndi umuhanga mu bya fiziki, kandi nkaba ngamije gusobanukirwa ibidukikije, niyemeje gusuzuma ibyo bimenyetso mbyitondeye.

Kubera ko ndi umuhanga mu bya fiziki, kandi nkaba ngamije gusobanukirwa ibidukikije, niyemeje gusuzuma ibyo bimenyetso mbyitondeye

Ni ibihe bimenyetso wasuzumye?

Mbere na mbere, nari nzi neza ko itsinda ry’ibintu runaka ridashobora kugira gahunda cyangwa ngo rikomeze kuyigenderaho, nta kintu cyangwa umuntu wo ku ruhande ubigizemo uruhare. Ibyo ni byo bikubiye mu itegeko rya kabiri ry’ishami rya fiziki ryiga iby’ingufu. Kubera ko isanzure ry’ikirere n’ibinyabuzima biri ku isi biri kuri gahunda ihambaye, nahise mfata umwanzuro w’uko iyo gahunda itapfuye kubaho gutya gusa, ahubwo ko hariho Umuremyi wabigizemo uruhare. Icya kabiri ni uko iyo witegereje isanzure ry’ikirere hamwe n’umubumbe w’isi, uhita ubona ko byaremewe gusegasira ubuzima.

Ni iyihe gihamya wiboneye igaragaza ko hariho umuremyi?

Urebye, ibinyabuzima byose biri ku isi bibeshwaho n’ingufu z’izuba. Izo ngufu zambukiranya ikirere ari imirase, kandi iyo mirase igera ku isi igizwe n’uduce twinshi tw’urumuri dufite uburebure butandukanye. Muri iyo mirase harimo ifite ibara ry’isine rikeye cyane. Ariko igitangaje ni uko ikirere kidukikije gikumira imyinshi mu mirase ishobora kuduteza akaga, ariko kikareka imwe mu mirase y’ingirakamaro ikagera ku isi.

Kuki iyo gihamya yagutangaje?

Nashishikajwe n’amagambo abimburira inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’iremwa n’uko umucyo wabayeho. Iyo nkuru igira iti “Imana iravuga iti ‘habeho umucyo.’ Maze umucyo ubaho.” * Igice gito cyane cy’umucyo utangwa n’imirase ituruka ku zuba ni cyo cyonyine kibonwa n’amaso. Ariko burya, urumuri ni ingenzi cyane ku binyabuzima. Kugira ngo ibimera bikore ibibitunga bikenera urumuri, kandi natwe ruratumurikira. Kuba rero ikirere gifite ubushobozi bwihariye butuma urumuri rushobora kucyambukiranya, ntibyapfuye kubaho gutya gusa. Igishishikaje kurushaho, ni ukuntu ya mirase ifite ibara ry’isine, igera ku isi ari mike cyane.

Kuki ibyo bishishikaje?

Impamvu ni uko iyo mirase y’ibara ry’isine rikeye cyane idufitiye akamaro cyane. Uruhu rwacu rukenera iyo mirase kugira ngo rukore vitamini D. Iyo vitamini ni iy’ingenzi ku magufwa kandi iturinda kanseri n’izindi ndwara. Icyakora iyo iyo mirase ibaye myinshi, itera kanseri y’uruhu n’indwara y’ishaza ifata amaso. Ubusanzwe, ikirere kiyungurura iyo mirase y’ibara ry’isine, ikatugeraho ari mike, kandi rwose iyo ni yo tuba dukeneye. Ibyo bimpamiriza ko hari uwaremye isi kugira ngo isegasire ubuzima.

Buhoro buhoro, jye na Huabi twaje kwemera ko hariho Umuremyi kandi ko ari we wahumetse Bibiliya. Mu mwaka wa 2005 twabaye Abahamya ba Yehova, none ubu twifatanya mu murimo wo kwigisha abantu Bibiliya.