Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Akazi

Akazi

Nubwo Bibiliya yanditswe kera, inama zayo ntizijya zita agaciro. Ibyo ivuga ku birebana n’akazi bifite akamaro muri iki gihe, nk’uko byari bigafite igihe yandikwaga.

Akazi twagombye kugaha agaciro kangana iki?

ICYO BAMWE BABIVUGAHO.

Kugira ngo urambe ku kazi, dore ko kabaye ingume, ugomba kugashyira imbere ya byose. Iyo myumvire yatumye bamwe baheranwa n’akazi kugeza ubwo bibagiwe imiryango yabo ndetse na bo ubwabo bariyibagirwa.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya igaragaza ko akazi kagombye guhabwa agaciro gakwiriye. Itugira inama yo kugira umwete mu kazi no kwirinda ubunebwe (Imigani 6:6-11; 13:4). Ariko nanone ntishyigikira ibyo kubatwa n’akazi. Ahubwo idushishikariza kujya dufata akanya tukaruhuka. Mu Mubwiriza 4:6 hagira hati “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.” Bityo rero, ntitwagombye gutwarwa n’akazi ngo bigere ubwo twirengagiza umuryango wacu cyangwa ubuzima bwacu. Nta nyungu yo guhugira mu kazi kugeza ubwo uhasize ubuzima.

“Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.”Umubwiriza 2:24.

Ese umuntu yagombye gukora akazi kose abonye?

ICYO BAMWE BABIVUGAHO.

Akazi gahemba neza kose kaba ari keza. Iyo mitekerereze hamwe n’inyota y’ifaranga, byagiye bituma bamwe bishora mu bucuruzi bwuzuye uburiganya cyangwa bwa magendu, abandi bagakora akazi katemewe n’amategeko.

Hari n’abavuga ko bagomba kugera ku cyo bifuza cyose cyangwa bakumva ko bagomba gukora akazi babonye kose. Iyo abantu bakora akazi bumva ko katabakwiriye cyangwa bakabona ko kugakora bisaba kwiyuha akuya, karabarambira. Ibyo bituma banga ako kazi maze bakagakora nabi birondereza. Ibyo bishobora no gutuma birengeshwa akazi bitewe no kumva ko kabasuzuguza.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ntishyigikira akazi karimo uburiganya cyangwa se gashobora guteza abandi akaga (Abalewi 19:11, 13; Abaroma 13:10). Akazi keza ni akungura abandi kandi kagatuma umuntu akomeza ‘kugira umutimanama utamucira urubanza.’—1 Petero 3:16.

Nanone Bibiliya yigisha ko umuntu yagombye gukora akazi atagamije mbere na mbere kwihesha icyubahiro, ahubwo ko yagombye kugakora kugira ngo abone ikimutunga we n’umuryango we. Nubwo twagombye gukunda akazi, ntitwagombye kumva ko ari ko k’ingenzi cyane mu mibereho yacu.

“Papa ahora ahugiye mu kazi gasanzwe cyangwa ako mu itorero. Ni umukozi w’intangarugero kandi w’umunyamwete. Nyamara abona igihe cyo kutwitaho, jye na mama hamwe na mukuru wanjye. Yego agira akazi kenshi, ariko ashyira mu gaciro muri byose.”—Alannah.

Ni iby’ukuri ko iyo ifaranga ritaye agaciro cyangwa ibiciro bikazamuka, biduhangayikisha cyane, tukibaza uko tuzabaho. Ariko kandi Bibiliya itugira inama yo kudaca igikuba ngo twumve ko byaturangiranye. Igira iti “niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Timoteyo 6:8). Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko tugomba kwiyima cyangwa kwibabaza. Ahubwo twagombye gushyira mu gaciro tukamenya aho ubushobozi bwacu bugarukira tukirinda kwirundanyirizaho ibintu.—Luka 12:15.

ICYO USABWA.

Jya ugira umwete mu kazi kandi ukunde umurimo. Nubwo akazi ukora waba ubona ko ari kabi cyangwa ukaba wumva ko atari ko waremewe, ujye ugerageza kugakora neza. Iyo umuntu akoranye umwete bituma yumva ko hari icyo yagezeho, kandi amenya akazi maze akarushaho kugakunda.

Ariko nanone ujye ushyira mu gaciro. Ujye unyuzamo uruhuke kandi widagadure. Iyo umuntu yakoze cyane, biramushimisha. Nanone iyo dukoze tukabona ibyo dukeneye, turishima, tukumva dufite agaciro kandi n’abandi bakatwubaha harimo n’abagize umuryango wacu.—2 Abatesalonike 3:12.

“Ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ . . . So wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.”Matayo 6:31, 32.