Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Icyo wakora mu gihe ubenzwe

Icyo wakora mu gihe ubenzwe

AHO IKIBAZO KIRI

“Nibwiraga ko nari nabonye umusore tuberanye kandi numvaga ko tuzabana akaramata. Ariko nyuma y’amezi abiri gusa turambagizanya, nabonye ko nagombaga guhagarika ubucuti nari mfitanye na we. Urebye ukuntu twari tubanye, sinumvaga ko twashwana tutamaranye kabiri.”—Anna. *

“Nabonaga ko twari dukwiranye kandi numvaga ari nk’aho twamaze gushakana. Ariko uko igihe cyagendaga gihita, nagendaga mbona ko dutandukanye cyane. Maze kubona ko urwo rukundo rwacu ntaho ruzatugeza, naramusezereye.”—Elaine.

Ese uhanganye n’icyo kibazo? Iyi ngingo iri bukwereke uko wabyitwaramo.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Uwabenze na we bishobora kumugiraho ingaruka. Sarah wigeze gushwana n’incuti ye bari bamaranye amezi atandatu gusa, yaravuze ati “nagize ngo ijuru rirangwiriye. Namwiyumvagamo, kandi nkamubona twarushinze. Ariko mu kanya nk’ako guhumbya, byose byari birangiye. Iyo numvaga uturirimbo twari tuziranyeho, twanyibutsaga ibihe byiza twagiranye. Nanone iyo nabaga ngeze ahantu twakundaga guhurira, naramukumburaga nkamubura. Nubwo ari jye wamubenze, nanjye byanteye agahinda.”

Birababaza ariko hari igihe biba ari wo mwanzuro mwiza. Elaine agira ati “wanga kubabaza incuti yawe, wakwiha kugumana na yo kandi ubona ko nta cyo muzageraho n’ubundi mwembi mukahababarira.” Sarah na we yagize ati “mbona ko iyo urambagizanya n’umuntu ariko ugatangira kubona ko mutazashobokana, icyaba cyiza ari uko mwatandukana.”

Kuba ubucuti bwanyu buhagaze ntibivuga ko uri umuntu mubi. Ubusanzwe, abantu barambagizanya neza bagera aho bagafata umwanzuro, ariko si ko buri gihe aba ari uwo kubana. Mu gihe wowe cyangwa uwo murambagizanya hari ibintu bikomeye mushidikanyaho, hari igihe umwanzuro mwiza waba uwo kubivamo. Mu gihe mufashe uwo mwanzuro, ntukumve ko ubaye ikigwari. Ubuzima bushobora gukomeza. Wakora iki rero?

ICYO WAKORA

Jya wakira ibikubayeho. Elaine twigeze kuvuga yagize ati “sinatakaje incuti isanzwe ahubwo natakaje incuti magara. Ni ibisanzwe ko iyo utandukanye n’umuntu mwari mumaze kuba agati gakubiranye, wicwa n’agahinda.” Umusore witwa Adam yaravuze ati “nubwo waba uzi ko wafashe umwanzuro mwiza, ntibikubuza kubabara.” Ushobora kumva ufite agahinda nk’ako umwami Dawidi yari afite, igihe yavugaga ati “ijoro ryose uburiri bwanjye mbwuzuza amarira” (Zaburi 6:6). Ntugahishe ko ubabaye, ahubwo ujye wakira ibikubayeho kuko ari byo bizagufasha kwikomeza.—Ihame rya Bibiliya: Zaburi 4:4.

Jya wisunga abandi. Tuvugishije ukuri, ibyo ntibyoroshye. Anna twigeze kuvuga yaravuze ati “mu mizo ya mbere, sinifuzaga no kureba abantu. Nari nkeneye igihe cyo gutuza ngatekereza ku byambayeho kandi nkabyiyumvisha neza.” Nyuma yaho Anna yiboneye ko kumarana igihe n’incuti bituma umuntu agarura ubuyanja. Yagize ati “ubu maze gutuza; singihangayitse nka mbere.”—Ihame rya Bibiliya: Imigani 17:17.

Vana isomo ku byakubayeho. Ibaze uti “ese nkurikije ibyambayeho, hari aho nkeneye kunonosora? Niba hahari se, ninongera gukunda nzikosora nte?” Umukobwa witwa Marcia yagize ati “nyuma y’igihe ni bwo nasobanukiwe ibyambayeho. Ariko kugira ngo ndeke gutwarwa n’ibyiyumvo ntangire kubona ibintu mu buryo bukwiriye, byantwaye igihe.” Adam twigeze kuvuga na we ni uko abibona. Yaravuze ati “nyuma yo guca ukubiri n’uwari incuti yanjye, kugira ngo ntuze byansabye umwaka wose. Naho kuvana isomo ku byambayeho, byatwaye ikindi gihe kitari gito. Ibyambayeho byamfashije kumenya uko nakwitwara ku nkumi, kwimenya no gusobanukirwa neza uko nabana n’abantu. Ubu singihangayitse.”

Ujye ubwira Imana ibiguhangayikishije. Bibiliya ivuga ko Imana ‘ikiza abafite imitima imenetse, igapfuka ibikomere byabo’ (Zaburi 147:3). Imana si yo ishakira umuntu uwo bazabana kandi si yo ituma abantu bashwana. Ariko kandi, yifuza ko wamererwa neza. Bityo rero, jya uyisenga uyibwire agahinda kawe.—Ihame rya Bibiliya: 1 Petero 5:7.

^ par. 4 Muri iyi ngingo, amazina yarahinduwe.