Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Abamarayika

Abamarayika

Abamarayika bagiye bandikwa mu bitabo kandi bakagaragazwa mu mashusho n’amafilimi. Ariko se mu by’ukuri ni ba nde, kandi inshingano zabo ni izihe?

Abamarayika ni ba nde?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

 

Mbere y’uko Imana irema isi n’ijuru n’abantu, yabanje kurema ibiremwa birusha abantu ubwenge. Abamarayika barusha abantu imbaraga kandi babana n’Imana, ahantu umuntu adashobora kubona cyangwa kugera (Yobu 38:4, 7). Abo bamarayika Bibiliya ibita “imyuka.”​—Zaburi 104:4. *

Abamarayika ni bangahe? Ni benshi cyane. Abamarayika bakikije intebe y’ubwami y’Imana ni “ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi n’ibihumbi incuro ibihumbi” (Ibyahishuwe 5:11). Niba uwo mubare atari ikigereranyo, abamarayika baba bagera muri miriyoni amagana.

“Mbona . . . abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami, kandi umubare wabo wari ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi n’ibihumbi incuro ibihumbi.”​—Ibyahishuwe 5:11.

Ni ibihe bintu abamarayika bakoraga kera?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

 

Imana yagiye ituma abamarayika kugira ngo bashyire abantu ubutumwa bwayo. * Nanone Bibiliya ivuga ko Imana yatumaga bakora ibitangaza. Imana yatumye umumarayika ngo ahe umugisha Aburahamu kandi amubuze gutamba umwana we Isaka (Intangiriro 22:11-18). Umumarayika yabonekeye Mose mu gihuru cyaka, amuha ubutumwa bwahinduye ubuzima bwe (Kuva 3:1, 2). Igihe umuhanuzi Daniyeli yari mu rwobo rw’intare, ‘Imana yohereje umumarayika wayo abumba iminwa y’intare.’​—Daniyeli 6:22.

“Nuko umumarayika wa Yehova amubonekera ari mu birimi by’umuriro hagati mu gihuru cy’amahwa.”​—Kuva 3:2.

Abamarayika bakora iki muri iki gihe?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

 

Ntidushobora kumenya ibyo abamarayika bakora muri iki gihe byose. Icyakora Bibiliya ivuga ko bafasha abantu kumenya Imana.​—Ibyakozwe 8:26-35; 10:1-22; Ibyahishuwe 14:6, 7.

Yehova yatumye Yakobo abona mu nzozi abamarayika bazamuka kandi bakamanuka ku ‘rwego’ rwari rutangiriye ku isi rukagera mu ijuru (Intangiriro 28:10-12). Yakobo yafashe umwanzuro nk’uwo natwe twafata, w’uko Imana yohereza abamarayika ku isi kugira ngo bafashe abantu b’indahemuka.​—Intangiriro 24:40; Kuva 14:19; Zaburi 34:7.

“Abona urwego rutangiriye ku isi rukagera mu ijuru, abona abamarayika b’Imana bazamukaga kuri urwo rwego bakanarumanukaho.”​—Intangiriro 28:12.

^ par. 6 Bibiliya ivuga ko ibiremwa by’umwuka byigometse ku Mana, ari bo bamarayika babi, bitwa “abadayimoni.”​—Luka 10:17-20.

^ par. 11 Ijambo ry’igiheburayo n’iry’ikigiriki akoreshwa muri Bibiliya avuga umumarayika, yombi asobanura ‘intumwa.’