Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu bitangaje bivugwa kuri karuboni

Ibintu bitangaje bivugwa kuri karuboni

Hari igitabo cyavuze ko “karuboni ari ikintu cy’ibanze ku buzima” (Nature’s Building Blocks). Imiterere yayo yihariye ituma uduce twayo dushobora gufatana hagati yatwo cyangwa tugafatana n’ibindi bintu byo mu rwego rwa shimi. Ibyo byose iyo bihuriye hamwe bikora amatsinda abarirwa muri za miriyoni, amenshi muri yo akaba akivumburwa na n’ubu.

Nk’uko ingero zagaragajwe hasi aha zibyerekana, atome zigize karuboni zirafatana, zikagira amashusho atandukanye. Zishobora kuba zimeze nk’akagozi, piramide, impeta, urupapuro cyangwa udutiyo duto cyane. Ni ukuri karuboni ni ikintu gitangaje!

DIYAMA

Ni karuboni igizwe na atome zihura zigakora piramide. Ibyo bituma diyama ikomera cyane kurusha ibindi bintu byose bigize umutungo kamere. Diyama nyayo ahanini iba igizwe n’itsinda rya atome.

GARAFITE

Ni karuboni igizwe na atome zitsitse kandi zigerekeranye nk’ikirundo cy’impapuro, buri rupapuro runyerera ku rundi. Iyo miterere ni yo ituma ivamo amavuta meza y’imashini kandi ni na yo ivamo umuti w’ikaramu y’igiti. *

GARAFENE

Ni karuboni igizwe na atome nyinshi zifatanye zigakora ishusho ya mpandesheshatu nyinshi, mbese nk’uko ikinyagu kimeze. Garafene iba ikomeye cyane kurusha icyuma. Akamanyu gato cyane k’umuti w’ikaramu y’igiti uko kaba kangana kose kaba gafite garafene nke cyane.

FILERENE

Ni karuboni igizwe na za molekile zifukuye ziteye mu buryo butandukanye. Hari izimeze nk’udupira two gukina duto cyane n’izindi zimeze nk’udutiyo duto cyane tutaboneshwa amaso. Kamwe kaba kareshya na 1/1.000.000.000 cya metero.

IBINYABUZIMA

Ingirabuzimafatizo nyinshi z’ibimera, inyamaswa cyangwa iz’abantu zigizwe na karuboni. Iyo karuboni iboneka mu binyasukari, ibinure no muri za aside ziba muri poroteyine.

‘Imico y’[Imana] igaragarira mu byaremwe.’—Abaroma 1:20.

^ par. 7 Reba ingingo igira iti “Ni nde ufite ikaramu y’igiti?” yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Nyakanga 2007 (mu gifaransa).