Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Gushimira

Gushimira

Gushimira bifite akamaro kuko bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akumva aguwe neza. Ni yo mpamvu twagombye gushimira abantu buri gihe.

Ese koko gushimira bituma ugira ubuzima bwiza?

ICYO ABAGANGA BABIVUGAHO.

Hari inyandiko ivuga iby’ubuzima yagize iti “buri gihe, gushimira bitera ibyishimo. Bituma umuntu arangwa n’icyizere, akishimira ibyiza yagezeho, akagira ubuzima bwiza, bikamufasha kwihanganira ibibazo, kandi bigashimangira ubucuti afitanye n’abandi.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya itugira inama yo kwitoza gushimira. Intumwa Pawulo wadusigiye urugero rwiza mu birebana no gushimira, yaravuze ati “mujye muba abantu bashimira.” Urugero, ‘yashimiraga Imana ubudacogora,’ kuko abantu yagejejeho ubutumwa bwiza babwakiriye neza (Abakolosayi 3:15; 1 Abatesalonike 2:13). Ubwo rero, umuntu ugira ibyishimo ni ufite akamenyero ko gushimira; si ubikora rimwe na rimwe. Biturinda kwiyemera, kurarikira iby’abandi no kubarakarira, kuko ibyo byatuma baducikaho, bikanatubuza ibyishimo.

Umuremyi wacu yaduhaye urugero rwiza mu birebana no gushimira abantu buntu. Mu Baheburayo 6:10 hagira hati “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo.” Koko rero, Umuremyi wacu aramutse yibagiwe kudushimira yaba akiranirwa cyangwa atagira ubutabera.

“Mujye mwishima buri gihe. Mujye mushimira ku bw’ibintu byose.”1 Abatesalonike 5:16, 18.

Gushimira bidufasha bite gushimangira ubucuti dufitanye n’abandi?

ICYO IBYABAYE BIGARAGAZA.

Gushimira tubikuye ku mutima, urugero nk’igihe baduhaye impano, batubwiye amagambo meza, cyangwa hari ikindi kintu cyiza badukoreye, bishimisha ubidukoreye kandi akumva afite agaciro. Iyo umuntu akugiriye neza, wenda agukinguriye urugi ukamushimira n’iyo mwaba mutaziranye, arishima.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Yesu Kristo yaravuze ati “mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. Bazabasukira mu binyita by’imyenda yanyu urugero rukwiriye, rutsindagiye, rucugushije kandi rusesekaye” (Luka 6:38). Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Rose ufite ubumuga bwo kutumva, utuye ku kirwa cya Vanuwatu kiri muri Pasifika y’Epfo.

Rose yajyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, ariko ntagire icyo atoramo kuko atari azi ururimi rw’amarenga, kandi muri iryo torero nta wundi wari uruzi. Hari umugabo n’umugore we bazi urwo rurimi baje gusura iryo torero, bamaze kumenya ko afite icyo kibazo, batangira kwigisha abantu amarenga. Rose yarabashimiye cyane. Yaravuze ati “nshimishwa n’uko mfite incuti nyinshi zinkunda.” Igihe yabashimiraga na bo bakabona ukuntu agira uruhare mu materaniro, barishimye bumva ko ari imigisha. Nanone yishimiye uko abandi bize ururimi rw’amarenga bashyizeho umwete, kugira ngo bajye bamuganiriza.—Ibyakozwe 20:35.

“Untambira ishimwe ni we unsingiza.”Zaburi 50:23.

Wakwitoza ute umuco wo gushimira?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Burya akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Dawidi yasenze Imana agira ati “natekereje ku byo wakoze byose; nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze” (Zaburi 143:5). Dawidi yari umuntu wita ku bintu kandi akazirikana abandi. Yatekerezaga ku byo Imana yakoze akayishimira, kandi ibyo ni byo byamuranze mu buzima bwe bwose.—Zaburi 71:5, 17.

Bibiliya itugira inama nziza igira iti “iby’ukuri byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho” (Abafilipi 4:8). Amagambo ngo ‘mukomeze kubitekerezaho,’ atwibutsa ko kugira ngo tugire umuco wo gushimira, tugomba kuzirikana ibyo abandi badukoreye.

“Ibyo umutima wanjye utekereza ni ibintu by’ubuhanga.”Zaburi 49:3.