UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Kamena 2017

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku ya 27 Kanama 2017.

Ese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba ibibazo ushobora gusubiza.

Yehova aduhumuriza mu makuba yacu yose

Ni ibihe bibazo Abakristo bashatse bashobora guhura na byo? Uramutse uhuye n’ibibazo nk’ibyo, Imana yaguhumuriza ite?

Erekeza umutima wawe ku butunzi bwo mu buryo bw’umwuka

Ni ubuhe butunzi twagombye gukunda? Kubera iki?

Ese ureba ibirenze ibigaragarira amaso?

Byagenze bite igihe Umuhamya wa Yehova yabwirizaga yihanganye umuntu wasaga nabi kandi wabaga mu muhanda?

Ese uzahosha amakimbirane wimakaze amahoro?

Abantu bifuza cyane kubaho mu mahoro. Icyakora iyo batekereje ko hari umuntu wototera ubutware bwabo cyangwa utangiye kubasuzugura, benshi batangira gukora ibintu bitimakaza amahoro. Ibyo wabyirinda ute?

“Ubwenge bwawe bushimwe!”

Dawidi wo muri Isirayeli ya kera, ni we wavuze ayo magambo, ashimira umugore witwaga Abigayili wari uje kumusanganira. Ni iki cyatumye Dawidi amushimira? Abigayili twamuvanaho irihe somo?

Komeza kwibanda ku kibazo cy’ingenzi

Icyo kibazo cy’ingezi kireba abantu bose ni ikihe? Kuki ugomba kukimenya?

Shyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova

Iyo usobanukiwe ko Yehova ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gutegeka isi n’ijuru, ugira imibereho imeze ite?

Ese wari ubizi?

Kuki abagurishirizaga amatungo mu rusengero rw’i Yerusalemu Yesu yabise “abambuzi”?