Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ureba ibirenze ibigaragarira amaso?

Ese ureba ibirenze ibigaragarira amaso?

UMUHAMYA WA YEHOVA wo muri Kanada witwa Don yihatira kubwiriza abantu baba mu muhanda. Don yagize icyo avuga kuri umwe muri abo bantu ati “umugabo wabaga mu muhanda witwa Peter yari afite umwanda ukabije. Yasaga nabi, kandi ntiyifuzaga ko abantu bamwegera. Abantu bageragezaga kumugirira neza akabyanga.” Icyakora, Don yamaze imyaka isaga 14 agerageza kumugirira neza.

Umunsi umwe Peter yabajije Don ati “uranshakaho iki? Wampaye amahoro ko n’abandi bampaye amahoro. Ugamije iki?” Don yakoresheje imirongo itatu yo muri Bibiliya abigiranye amakenga kugira ngo amugere ku mutima. Yarabanje abaza Peter niba yari azi ko Imana igira izina, amusaba kuryisomera muri Zaburi ya 83:18. Nanone yamusabye gusoma mu Baroma 10:13, 14, kugira ngo amwereke impamvu yakomezaga kumwitaho. Hagira hati “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.” Hanyuma Don yasomye muri Matayo 9:36, arangije asaba Peter kongera kuhisomera. Uwo murongo ugira uti “[Yesu] abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye.” Peter yabajije Don amarira amubunga mu maso ati “none se nanjye ndi muri izo ntama?”

Peter yatangiye guhinduka. Yarakarabye, yogosha ubwanwa, kandi yambara imyenda myiza Don yamuhaye. Peter yakomeje gusa neza.

Peter yari afite agakaye yandikamo. Ibyo yari yaranditsemo mbere byari bibabaje, ariko ibyo yanditsemo amaze kuganira na Don byari bishimishije. Hari aho yanditse ati “uyu munsi namenye izina ry’Imana. Ubu iyo nsenga, nsenga Yehova. Kumenya izina ry’Imana birashimishije cyane. Don yambwiye ko Yehova ashobora kuba incuti yanjye kandi ko yiteguye kunyumva igihe cyose n’icyo naba mubwira cyose.”

Amagambo ya nyuma Peter yayandikiye abo bavukanaga. Yaranditse ati

“Uyu munsi ndumva ntameze neza. Ndatekereza ko ari iza bukuru. Ariko nubwo uyu munsi waba ari wo munsi wanjye wa nyuma, nzi ko nzongera kubona incuti yanjye [Don] muri Paradizo. Niba uri gusoma ibi, ni ukubera ko ntakiriho. Ariko nubona umuntu utazi mu muhango wo kunshyingura, uzamuvugishe, kandi uzasome aka gatabo k’ubururu [yavugaga agatabo Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, yari amaranye imyaka]. * Kavuga ko nzongera kubona incuti yanjye muri Paradizo. Ibi ndabyizera n’umutima wanjye wose. Umuvandimwe wanyu ubakunda, Peter.”

Nyuma y’umuhango wo gushyingura Peter, mushiki we witwa Ummi yaravuze ati “mu myaka ibiri ishize, Peter yaje kunsura. Hari hashize imyaka myinshi atishima, ariko icyo gihe wabonaga yishimye. Yaranasetse!” Ummi yabwiye Don ati “nzasoma icyo gitabo, kubera ko ikintu cyakoze musaza wanjye ku mutima, kigomba kuba kidasanzwe.” Ummi yemeye kwigana n’Umuhamya igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Natwe dushobora kureba ibirenze ibigaragarira amaso, tugakunda by’ukuri abantu b’ingeri zose kandi tukabihanganira (1 Tim 2:3, 4). Ibyo bishobora gutuma tugera ku bantu bameze nka Peter, bashobora kuba basa nabi ariko bafite umutima mwiza. Twiringiye ko Imana ‘ireba umutima’ izatuma ukuri gushora imizi mu mitima y’abakwiriye, kugakura.—1 Sam 16:7; Yoh 6:44.

^ par. 7 Kanditswe n’Abahamya ba Yehova ariko ubu ntikagicapwa.