Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1 | Isengesho—“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose”

1 | Isengesho—“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose”

BIBILIYA IGIRA ITI: ‘Mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.’—1 PETERO 5:7.

Icyo bisobanura

Yehova Imana yacu adusaba kumubwira buri kintu cyose kiduhangayikishije kandi kituremereye mu mutima (Zaburi 55:22). Nta kibazo gikomeye cyane cyangwa cyoroshye cyane, ku buryo tutakibwira Yehova mu isengesho. Iyo ikintu kiduhangayikishije, na Yehova kiba kimuhangayikishije. Kumusenga ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma tugira amahoro yo mu mutima.—Abafilipi 4:6, 7.

Uko byadufasha

Iyo duhanganye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, hari igihe twumva dufite irungu. Abandi bantu ntibashobora kwiyumvisha neza ibibazo duhanganye na byo (Imigani 14:10). Ariko iyo dusenze Imana tukayibwira uko tumerewe, buri gihe iratwumva kandi ikishyira mu mwanya wacu. Yehova aratureba, azi imibabaro yacu n’ibituremereye byose kandi yifuza ko tumubwira ibiduhangayikishije byose.—2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30.

Gusenga Yehova bituma turushaho kwizera ko atwitaho. Dushobora kumva tumeze nk’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati: ‘Wabonye akababaro kanjye, kandi umenya agahinda k’ubugingo bwanjye’ (Zaburi 31:7). Kumenya ko Yehova yumva ibyo duhanganye na byo byose bizadufasha kwihangana mu bihe bikomeye. Ariko akora ibirenze kutwumva. Yumva neza ibibazo duhanganye na byo kuruta umuntu uwo ari we wese kandi akaduhumuriza akoresheje Bibiliya, bityo akadufasha gutuza.