Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo

“NKA karungu mu mahwa, ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa.” “Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba, ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.” “Uyu ni nde utungutse umeze nk’umuseke utambitse? Ni mwiza nk’ukwezi, arabagirana nk’ikizubazuba” (Indirimbo 2:2, 3; 6:10). Mbega amagambo ahebuje ari muri iyo mirongo ya Bibiliya yo mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo! Icyo gitabo cyose ni igisigo cyiza cyane gifite byinshi gisobanura ku buryo cyitwa “inyamibwa mu ndirimbo.”—Indirimbo 1:1.

Iyo ndirimbo ivuga inkuru y’umusore w’umushumba wakundanye n’umukobwa w’Umushulami wo mu giturage. Yanditswe na Salomo, Umwami wa Isirayeli ya kera, ahagana mu mwaka wa 1020 Mbere ya Yesu, mu ntangiriro y’ingoma ye yamaze imyaka 40. Mu bandi bantu bavugwa muri icyo gisigo, harimo nyina w’uwo mukobwa na basaza be, “abakobwa b’i Yerusalemu [abakobwa b’ibwami]” n’“abakobwa b’i Siyoni [abagore b’i Yerusalemu]” (Indirimbo 1:5; 3:11). Bishobora kugora umusomyi wa Bibiliya kumenya abantu bose bavuga mu Ndirimbo ya Salomo, ariko umuntu ashobora kubamenya agiye agenzura ibyo bavuga cyangwa ibyo babwirwa.

Kubera ko ubutumwa bukubiye mu Ndirimbo ya Salomo buri mu bigize Ijambo ry’Imana, bufite agaciro kenshi kubera impamvu ebyiri (Abaheburayo 4:12). Impamvu ya mbere ni uko iyo ndirimbo itwigisha uko urukundo nyakuri hagati y’umugabo n’umugore rugomba kuba rumeze. Impamvu ya kabiri ni uko igaragaza urukundo ruri hagati ya Yesu Kristo n’itorero ry’Abakristo basizwe.—2 Abakorinto 11:2; Abefeso 5:25-31.

“NTIMUKANGURE URUKUNDO RWANJYE”

(Indirimbo 1:1–3:5)

“Ansome no gusoma k’umunwa we, kuko urukundo unkunda rundutira vino” (Indirimbo 1:2). Ikiganiro kiri mu Ndirimbo ya Salomo kibimburirwa n’ayo magambo yavuzwe n’umukobwa wo muri rubanda rugufi ukomoka mu giturage wari wazanywe mu ihema ry’Umwami Salomo. Yahageze ate?

Yaravuze ati “abahungu ba mama barandakariye, bangize umurinzi w’inzabibu.” Basaza be baramurakariye kubera ko umusore w’umushumba yakundaga yari yamutumiye ngo bajyane gutembera ku munsi mwiza cyane wo mu rugaryi. Kugira ngo rero bamubuze kugenda, bamushinze kurinda ‘ibyana by’ingunzu byononaga inzabibu.’ Uwo murimo ni wo watumye agera hafi y’inkambi ya Salomo. Ubwiza bwe bwagaragaye ubwo yamanukaga agiye “mu murima w’imijozi” maze akajyanwa mu nkambi.—Indirimbo 1:6; 2:10-15; 6:11.

Igihe uwo mukobwa yavugaga ukuntu yari akumbuye umushumba yakundaga cyane, abakobwa b’ibwami baramubwiye ngo ‘agende akurikire mu nkōra y’umukumbi’ amushake, ariko Salomo yanga ko agenda. Igihe yamubwiraga ko ari mwiza cyane, yamusezeranyije “imikufi y’izahabu” irimo “amabara y’ifeza.” Icyakora, uwo mukobwa nta cyo byari bimubwiye. Uwo musore w’umushumba yagiye mu nkambi ya Salomo, asangayo wa mukobwa, maze ariyamirira ati “mukunzi wanjye we, uri mwiza, ni koko uri mwiza.” Uwo mukobwa yarahije abakobwa b’ibwami ati “ntimukangure urukundo rwanjye kugeza igihe ruzabyishakira.”—Indirimbo 1:8-11, 15; 2:7, NW; 3:5, NW.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:2, 3—Kuki kwibuka amagambo y’urukundo yavuzwe n’umusore w’umushumba byari bimeze nka vino, kandi izina rye rikamera nk’amadahano atamye? Nk’uko vino ishimisha imitima y’abantu, no gusiga amavuta mu mutwe bikawubobeza, ni ko uwo mukobwa yumvaga akomejwe no kwibuka urukundo rw’uwo musore hamwe n’izina rye kandi bikamuhumuriza (Zaburi 23:5; 104:15). Abakristo b’ukuri, cyane cyane abasizwe, na bo bakomezwa no gutekereza ku rukundo Yesu Kristo yabagaragarije kandi bibatera inkunga.

1:5—Kuki kwirabura k’uwo mukobwa wo mu giturage kugereranywa n’“amahema y’Abakedari”? Ubwoya bw’ihene bwabaga bwaratunganyijwe bwakoreshwaga mu bintu byinshi (Kubara 31:20). Urugero, ‘imyenda y’ubwoya bw’ihene’ yakoreshejwe mu kuboha ‘ihema ryasakaraga ubuturo’ bwera (Kuva 26:7). Kimwe n’ amahema ya bamwe mu Barabu bagenda bimuka (Bédouins), amahema y’Abakedari ashobora kuba yari aboshye mu bwoya bw’umukara bw’ihene.

1:15, ibisobanuro hasi ku ipaji—Ni iki umusore w’umushumba yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “amaso yawe ni nk’ay’inuma”? Uwo musore w’umushumba yumvikanishaga ko umukunzi we afite amaso meza, atuje nk’ay’inuma.

2:7; 3:5 gereranya na NW—Kuki abakobwa b’ibwami barahijwe “amasirabo n’impara zo mu gasozi”? Amasirabo n’impara zo mu gasozi bizwi ho kuba biteye neza kandi ari byiza cyane. Mu by’ukuri, uwo mukobwa w’Umushulami yarahije abakobwa b’ibwami ikintu cyose giteye neza kandi cyiza kugira ngo ababuze gukangura urukundo rwe.

Icyo ibyo bitwigisha:

1:2; 2:6. Igihe abantu barambagizanya, birakwiriye ko bagaragarizanya urukundo mu buryo bwiza. Icyakora, abarambagizanya bagombye kwitonda kugira ngo bagaragarizanye urukundo nyakuri rutarimo irari ribi ryabagusha mu busambanyi.—Abagalatiya 5:19.

1:6; 2:10-15. Basaza b’umukobwa w’Umushulami banze ko mushiki wabo ajyana n’umukunzi we ahantu hiherereye mu misozi atari uko yiyandarikaga cyangwa atari afite intego nziza. Ahubwo, bagize amakenga kugira ngo bamurinde imimerere yatuma agwa mu bishuko. Isomo abarambagizanya bakuramo ni iryo kwirinda kuba bari ahantu ha bonyine.

2:1-3, 8, 9. Nubwo uwo mukobwa w’Umushulami yari mwiza, yabonaga ko ari umuntu uciye bugufi umeze “nka habaseleti y’i Sharoni [ururabo rusanzwe].” Kubera ko yari mwiza kandi akaba indahemuka kuri Yehova, uwo musore w’umushumba yatekerezaga ko ari nka “karungu mu mahwa.” None se uwo musore we twamuvugaho iki? Kubera ko yari afite uburanga, uwo mukobwa yamugereranyije n’“isirabo.” Na we agomba kuba yari umuntu ufite ukwizera kandi w’indahemuka kuri Yehova. Uwo mukobwa yaravuze ati “nk’umutapuwa [utanga igicucu n’imbuto] mu biti byo mu ishyamba, ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.” None se ukwizera n’ubudahemuka ku Mana si yo mico myiza umuntu yakwifuza ku wo ateganya gushyingiranwa na we?

2:7; 3:5, NW. Uwo mukobwa wo mu giturage ntiyigeze akunda Salomo. Yanarahije abakobwa b’ibwami ngo ntibakangurire urukundo rwe ku wundi muntu utari wa muhungu w’umushumba. Ntibishoboka ko umuntu akunda uwo abonye wese kandi ntibinakwiriye. Umukristo w’umuseribateri wifuza gushaka yagombye guhitamo gusa umugaragu wa Yehova w’indahemuka.—1 Abakorinto 7:39.

“KUKI MUSHAKA KWITEGEREZA UMUSHULAMI?”

(Indirimbo 3:6–8:4)

Hari ikintu ‘kizamuka gituruka mu butayu, kimeze nk’inkingi z’umwotsi’ (Indirimbo 3:6). Ni iki abagore b’i Yerusalemu babonye ubwo bajyaga hanze kureba? Bashimishijwe no kubona Salomo n’abagaragu be bagarutse mu murwa. Kandi umwami yari azanye wa mukobwa w’Umushulami.

Umusore w’umushumba yakurikiye uwo mukobwa maze bidatinze aramubona. Igihe uwo musore yamwizezaga ko amukunda, umukobwa na we yamubwiye ko yifuzaga kuva mu murwa agira ati “kugeza mu mafu ya nimunsi, izuba rikendakenda, ndajya ku musozi uriho ishangi, no ku gasozi kariho icyome.” Yatumiye wa mushumba ngo “aze mu murima we, arye amatunda ye meza.” Umuhungu ni ko kumusubiza ati “ndaje mu murima wanjye, yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye.” Abagore b’i Yerusalemu barababwiye bati “nimurye, yemwe ncuti! Nimunywe kandi musinde urukundo!”—Indirimbo 4:6, 16; 5:1, gereranya na NW.

Igihe umukobwa w’Umushulami yari amaze kurotorera abakobwa b’ibwami inzozi, yarababwiye ati “urukundo rwansābye.” Baramubaza bati “umukunzi wawe mbese arusha abandi iki?” Arabasubiza ati “umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso, ni inyamibwa iruta abantu inzovu” (Indirimbo 5:2-10). Igihe Salomo yabwiraga uwo mukobwa amagambo y’urukundo yo kumutaka, yamushubije yicishije bugufi ati “kuki mushaka kwitegereza Umushulami” (Indirimbo 6:4-7:1)? Kubera ko uwo mwami yatekerezaga ko ubwo bwari uburyo bwiza bwo gutuma uwo mukobwa amukunda, yakomeje kumuhunda amagambo meza yo kumutaka. Icyakora, uwo mukobwa yakomeje gukunda wa musore w’umushumba, Salomo ageze aho aramureka arataha.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

4:1; 6:5—Kuki imisatsi y’uwo mukobwa yagereranyijwe n’“umukumbi w’ihene”? Iryo gereranya ryumvikanisha ko umusatsi we washashagiranaga kandi ukaba mwinshi nk’ubwoya bw’umukara bw’ihene.

4:11, gereranya na NW—Kuba “iminwa” y’Umushulami ‘yaratonyangaga ubuki bwo mu bishashara’ kandi ‘umutsama n’amata biri munsi y’ururimi rwe’ bisobanura iki? Ubuki buri mu bishashara bugira icyanga kandi bukaryohera cyane kurusha ubuki bwakuwe mu bishashara bugahura n’umuyaga. Icyo kigereranyo, ndetse no kuvuga ko munsi y’ururimi rw’uwo mukobwa hari umutsama n’amata, bitsindagiriza ubwiza n’uburyohe bw’amagambo Umushulami yavugaga.

5:12—Imvugo ngo ‘amaso yawe ameze nk’ay’inyana [“inuma,” NW] ziri ku migezi, zuhagijwe amata kandi ateye neza’ isobanura iki? Uwo mukobwa yavugaga ubwiza bw’amaso y’umukunzi we. Agomba kuba yarakoresheje amagambo y’ubusizi agereranya imboni ikikijwe n’igice cy’umweru n’inuma zifite ibara ry’ikijuju rivanze n’iry’ubururu zoga mu mata.

5:14, 15—Kuki amaboko y’uwo musore w’umushumba n’amaguru ye byavuzwe muri ubwo buryo? Biragaragara ko uwo mukobwa yerekezaga ku ntoki z’uwo mushumba avuga ko zimeze nk’impeta z’izahabu kandi ‘inzara ze zikaba nk’izashyizweho tarushishi (ubwoko bw’ibuye ry’agaciro). Yagereranyije amaguru ye n’“inkingi za marimari” (ibuye ry’urugarika), kubera ko akomeye kandi akaba meza.

6:4—Kuki uwo mukobwa yagereranyijwe na Tirusa? Uwo mujyi w’i Kanaani wafashwe na Yosuwa, maze nyuma y’ingoma ya Salomo uhinduka umurwa mukuru w’ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi (Yosuwa 12:7, 24; 1 Abami 16:5, 6, 8, 15). Hari igitabo cyagize kiti “birashoboka ko uwo murwa wari mwiza cyane, bikaba ari byo byaba byaratumye uvugwa hano.”

7:1—Imvugo ngo “imbyino z’i Mahanayimu” isobanura iki? Nanone iyo mvugo ishobora guhindurwamo ngo “imbyino y’inkambi ebyiri.” Umujyi witwaga Mahanayimu wari wubatse iburasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani hafi y’umugezi unyura mu kibaya cya Yaboki (Itangiriro 32:3, 23; 2 Samweli 2:29). Iyo mvugo ngo “imbyino z’i Mahanayimu” ishobora kuba yerekeza ku mbyino abantu bo muri uwo mujyi babyinaga ku munsi mukuru.

7:5—Kuki Salomo yagereranyije ijosi ry’umukobwa w’Umushulami n’“umunara wubakishijwe amahembe y’inzovu”? Salomo yabanje gutaka uwo mukobwa agira ati “ijosi ryawe rimeze nk’umunara wa Dawidi” (Indirimbo 4:4). Umunara uba ari muremure kandi ari muto mu mubyimba, naho ihembe ry’inzovu rikaba rinyerera. Salomo yashimishijwe n’ukuntu ijosi ry’uwo mukobwa ryari rishinguye kandi rinyerera.

Icyo ibyo bitwigisha:

4:1-7. Nubwo uwo mukobwa w’Umushulami atari atunganye, yagaragaje ko ari indakemwa mu by’umuco ananira amareshyo ya Salomo. Imico myiza yari afite yatumye arushaho kuba mwiza. Ibyo ni ko byagombye kumera no ku bagore b’Abakristo b’ukuri.

4:12. Kimwe n’ubusitani bwiza bukikijwe n’uruzitiro rwakwinjirwamo ari uko umuntu anyuze mu muryango ufungwa, umukobwa w’Umushulami yakunze uwari kuzaba umugabo we gusa. Mbega urugero rwiza ku Bakristo n’Abakristokazi batarashaka!

“UMURIRO W’UWITEKA”

(Indirimbo 8:5-14)

Igihe basaza b’umukobwa w’Umushulami bamubonaga agarutse mu rugo, barabajije bati “uriya [mugore] ni nde uje azamuka ava mu butayu, yegamiranye n’umukunzi we?” Mbere yaho gato, umwe muri bo yari yavuze ati “niba ameze nk’inkike z’amabuye, tuzamwubakaho umunara w’ifeza, niba ameze nk’umuryango, tuzamukingira n’imbaho z’imyerezi.” Igihe urukundo rudahinyuka rw’umukobwa w’Umushulami rwari rumaze kugeragezwa bikagaragara ko ari indahemuka, yaravuze ati “jyeweho ndi inkike z’amabuye, n’amabere yanjye ni nk’iminara yazo, ni cyo cyatumye mu maso h’umugabo wanjye mubera nk’ubonye amahoro.”—Indirimbo 8:5, 9, 10.

Urukundo nyakuri ni ‘umuriro w’Uwiteka.’ Kubera iki? Kubera ko urwo rukundo ruturuka kuri Yehova. Ni we wadushyizemo ubushobozi bwo gukunda. Ni umuriro ufite ibirimi bidashobora kuzima. Indirimbo ya Salomo igaragaza neza ko urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore rushobora ‘gukomera nk’urupfu.’—Indirimbo 8:6.

Indirimbo ya Salomo yiswe inyamibwa mu ndirimbo, iduha ibisobanuro ku birebana n’umurunga uhuza Yesu Kristo n’abagize “umugeni” wo mu ijuru (Ibyahishuwe 21:2, 9). Urukundo Yesu yakunze Abakristo basizwe rurenze kure urukundo urwo ari rwo rwose ruba hagati y’umugabo n’umugore. Abagize itsinda ry’umugeni ntibatezuka ku budahemuka bwabo. Urukundo kandi rwatumye Yesu atanga ubuzima bwe ku bw’abagize “izindi ntama” (Yohana 10:16). Bityo rero, abasenga Imana y’ukuri bose bashobora kwigana urugero rw’umukobwa w’Umushulami wagaragaje urukundo rudahinyuka hamwe n’ubudahemuka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18, 19]

Ni iki Indirimbo ya Salomo itwigisha ku bihereranye n’ibyo dukwiriye kureba ku muntu turambagiza?