Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turahumurizwa natwe tugahumuriza abandi

Turahumurizwa natwe tugahumuriza abandi

Kubera ko turi abantu badatunganye, twese turarwara, ndetse bamwe bakarwara indwara zikomeye. Ese iyo duhuye n’ibibazo nk’ibyo, duhangana na byo dute?

Kimwe mu bintu by’ingenzi bidufasha kubyihanganira, ni ihumure tubonera ku bagize umuryango wacu, incuti n’abo duhuje ukwizera.

Amagambo meza kandi arangwa n’urukundo tubwiwe n’incuti ashobora kumera nk’amavuta abobeza, adukiza kandi atuma tugarura ubuyanja (Imig 16:24; 18:24; 25:11). Ariko kandi, Abakristo b’ukuri ntibashishikazwa gusa no guhumurizwa. Bafata iya mbere kugira ngo ‘bahumurize abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana ibahumurisha na bo’ (2 Kor 1:4; Luka 6:31). Ibyo ni byo byabaye kuri Antonio, umugenzuzi w’intara wo muri Megizike.

Igihe basuzumaga Antonio bagasanga arwaye kanseri yo mu maraso, yagize agahinda kenshi. Icyakora, nubwo yari ababaye cyane yarihanganaga. Yabigenzaga ate? Yageragezaga kwibuka indirimbo z’Ubwami maze akaziririmba kugira ngo yumve amagambo yazo kandi ayatekerezeho. Gusenga mu ijwi riranguruye no gusoma Bibiliya na byo byaramuhumurizaga cyane.

Ariko kandi, Antonio avuga ko ubufasha bukomeye kurusha ubundi bwose yabonye bwaturutse kuri bagenzi be bahuje ukwizera. Yaravuze ati “iyo jye n’umugore wanjye twumvaga duhangayitse cyane, twasabaga mwene wacu w’umusaza w’itorero akaza tugasengera hamwe. Ibyo byaraduhumurizaga kandi bigatuma twumva dutuje.” Yongeyeho ati “mu by’ukuri, ubufasha twahawe n’abagize umuryango wacu hamwe n’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka bwatumye tudakomeza kwiheba.” Yishimiye kugira incuti nk’izo zirangwa n’urukundo kandi zita ku bandi.

Ikindi kintu kidufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo, ni umwuka wera Imana idusezeranya. Intumwa Petero yavuze ko umwuka wera ari “impano” (Ibyak 2:38). Ibyo byagaragaye neza kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, igihe abantu benshi basukwagaho umwuka wera. Ariko kandi, buri wese muri twe ashobora guhabwa impano y’umwuka wera. None se ko Imana iha buri wese iyo mpano idashira, kuki utayisaba buri gihe?—Yes 40:28-31.

JYA WITA CYANE KU BANTU BABABAYE

Intumwa Pawulo yahuye n’ingorane nyinshi, ndetse hari n’igihe yabaga ari hafi gupfa (2 Kor 1:8-10). Ariko kandi, ntiyahangayikishwaga cyane n’uko yashoboraga gupfa. Yahumurizwaga n’uko yari azi ko Imana imushyigikiye. Yaranditse ati “hasingizwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Kor 1:3, 4). Pawulo ntiyigeze areka ngo ibibazo bye bimuhangayikishe cyane. Ahubwo, ibigeragezo yahuye na byo byamutoje kwishyira mu mwanya w’abandi, ku buryo yari yiteguye guhumuriza abandi mu gihe bari kuba babikeneye.

Igihe Antonio yari amaze koroherwa, yasubiye mu murimo wo gusura amatorero. Yari asanzwe yita kuri bagenzi be bahuje ukwizera, ariko icyo gihe we n’umugore we bihatiye cyane gusura abarwayi no kubatera inkunga. Urugero, Antonio amaze gusura Umukristo wari urwaye indwara ikomeye, yaje kumenya ko uwo muvandimwe yumvaga adashaka kujya mu materaniro. Antonio yaravuze ati “ntibyaterwaga n’uko atakundaga Yehova cyangwa abandi bavandimwe, ahubwo uburwayi bwe bwatumaga yumva nta cyo amaze.”

Kugira ngo Antonio atere inkunga uwo muvandimwe wari urwaye, yamusabye kuzasenga mu iteraniro mbonezamubano. Nubwo uwo muvandimwe yumvaga atabishoboye, yarabyemeye. Antonio yagize ati “yasenze isengesho ryiza cyane, kandi nyuma yaho yumvise atakiri wa wundi. Yongeye kumva afite akamaro.”

Koko rero, buri wese muri twe yagiye yihanganira imibabaro itandukanye. Ariko nk’uko Pawulo yabivuze, ibyo bituma dushobora guhumuriza abandi mu gihe babikeneye. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye twishyira mu mwanya w’Abakristo bagenzi bacu bahanganye n’imibabaro, kandi twigane Imana yacu Yehova, tubere abandi isoko y’ihumure.