Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntugatakaze icyizere!

Ntugatakaze icyizere!

Ese uri Umuhamya wa Yehova, ukaba umaze imyaka myinshi wifuza ko uwo mwashakanye yaza mukifatanya muri gahunda yo kuyoboka Yehova?

Ese wumvise ucitse intege igihe umuntu wigishaga Bibiliya wasaga naho ashimishijwe cyane, yangaga kwemera ukuri?

Ingero z’ibyabaye ku bantu bo mu Bwongereza ziri bugufashe kubona impamvu utagombye gutakaza icyizere. Nanone kandi, uri bubone uko ‘wanaga umugati wawe hejuru y’amazi’ mu buryo bw’ikigereranyo, kugira ngo ufashe abantu bataremera ukuri.—Umubw 11:1.

KWIHANGANA NI IBY’INGENZI CYANE

Ikintu cy’ingenzi cyane usabwa ni ukwihangana. Ugomba gushikama mu kuri, kandi ukifatanya akaramata kuri Yehova (Guteg 10:20). Ibyo ni byo uwitwa Georgina yakoze. Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kumwigisha Bibiliya mu mwaka wa 1970, umugabo we witwa Kyriacos yararakaye cyane. Yageragezaga kumubuza kwiga, akanga ko Abahamya binjira mu nzu yabo kandi agatwara ibitabo byose by’Abahamya ba Yehova yabonaga.

Igihe Georgina yatangiraga kujya mu materaniro, Kyriacos yarushijeho kurakara. Umunsi umwe yagiye gutera amahane ku Nzu y’Ubwami. Igihe mushiki wacu umwe yabonaga ko Kyriacos azi ikigiriki neza kurusha icyongereza, yaterefonnye umuvandimwe wo mu rindi torero w’Umugiriki kugira ngo aze abafashe. Kyriacos yishimiye ikinyabupfura uwo muvandimwe yamugaragarije, ndetse amara amezi runaka yigana na we Bibiliya. Ariko nyuma yaho Kyriacos yaretse kwiga.

Yamaze indi myaka itatu atoteza Georgina. Kyriacos yavuze ko yari kuzata Georgina naramuka abatijwe. Ku munsi wo kubatizwa, Georgina yasenze Yehova amwinginga cyane ngo Kyriacos ntazamute. Igihe Abahamya bazaga gufata Georgina ngo bajye mu ikoraniro, Kyriacos yarababwiye ati “nimugende, natwe turaza tubakurikiye mu modoka yacu.” Yateranye icyiciro cya mbere ya saa sita, kandi umugore we abatizwa ahari.

Nyuma y’imyaka igera hafi kuri 40 Georgina ahuye n’Abahamya ba Yehova, umugabo we yarabatijwe!

Nyuma yaho, Kyriacos ntiyakomeje kurwanya cyane umugore we, kandi buhoro buhoro yagiye agira ihinduka. Nyuma y’imyaka igera hafi kuri 40 Georgina ahuye n’Abahamya ba Yehova, umugabo we yarabatijwe! Ni iki cyafashije Kyriacos? Yaravuze ati “nishimira cyane ko Georgina atigeze yemera ko hagira ikimubuza gukomeza kuyoboka Yehova.” Georgina na we agira ati “nubwo umugabo wanjye yandwanyaga, sinari kureka kuyoboka Imana. Buri gihe nasengaga Yehova, kandi sinigeze ntakaza icyizere.”

AKAMARO KO KUGIRA KAMERE NSHYA

Ikindi kintu wakora kugira ngo ufashe uwo mwashakanye, ni ukugira imico ya gikristo. Intumwa Petero yagiriye Abakristokazi bashatse inama igira iti “mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze” (1 Pet 3:1). Uwitwa Christine yakurikije iyo nama, nubwo byamufashe imyaka myinshi kugira ngo areshye umugabo we. Igihe yabaga Umuhamya ubu hakaba hashize imyaka isaga 20, umugabo we witwa John ntiyemeraga Imana. John ntiyashakaga kujya mu idini iryo ari ryo ryose, ariko yabonaga ukuntu Christine yari yarahindutse bitewe n’imyizerere ye mishya. Yaravuze ati “nabonaga ko yatumaga Christine agira ibyishimo. Yabaye umuntu uzi kwihangana ndetse wiringirwa, kandi ibyo byaramfashije cyane mu bibazo byinshi nagiye ngira.”

Christine ntiyigeze ahatira umugabo we kujya mu idini rye. Umugabo we yaravuze ati “kuva mbere hose, Christine yabonye ko ibyiza ari ukutambwira iby’idini rye, maze arandeka nkajya menya ibintu buhoro buhoro, uko nabaga mbishaka.” Iyo Christine yabonaga ingingo mu Munara w’Umurinzi cyangwa muri Nimukanguke! yumva ko yashimisha John, urugero nk’ivuga ibirebana na siyansi cyangwa ibidukikije, yarayimwerekaga, akamubwira ati “ndatekereza ko iyi ngingo yagushimisha.”

Nyuma y’igihe, John yatangiye ikiruhuko cy’iza bukuru, maze akajya akora akazi ko kwita ku busitani. Kubera ko yari afite igihe gihagije cyo gutekereza ku bibazo byimbitse birebana n’ubuzima, yatangiye kwibaza ati “ese twabayeho mu buryo bw’impanuka, cyangwa hari impamvu yatumye turemwa?” Umunsi umwe, umuvandimwe warimo aganira na John yaramubajije ati “ese ntiwifuza kwiga Bibiliya?” John agira ati “narabyemeye, bitewe n’uko nari naratangiye kwemera Imana.”

Kuba Christine ataratakaje icyizere byagize akamaro. Nyuma y’imyaka 20 yamaze asenga asaba ko John yemera ukuri, yarabatijwe. Ubu bombi bakorera Yehova babigiranye umwete. John yaravuze ati “hari ibintu bibiri byankuruye: kuba Abahamya bagwa neza, kandi bakaba bagira urugwiro. Ikindi kandi, iyo uwo mwashakanye ari Umuhamya wa Yehova, uba ubana n’umuntu w’indahemuka, wiringirwa kandi uzi kwigomwa.” Koko rero, Christine yakurikije amagambo avugwa muri 1 Petero 3:1, kandi byagize akamaro.

IMBUTO ZATANZE UMUSARURO HASHIZE IMYAKA MYINSHI

Bite se ku birebana n’abantu biga Bibiliya, hanyuma bakabireka bitewe n’impamvu runaka? Umwami Salomo yaranditse ati “mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza, niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza” (Umubw 11:6). Hari igihe imbuto z’ukuri zishobora gufata imyaka myinshi kugira ngo zikure. Ariko kandi, umuntu ashobora kugera aho akabona akamaro ko kwegera Imana (Yak 4:8). Koko rero, hari igihe ushobora gutungurwa n’ibintu bishimishije.

Reka dufate urugero rw’uwitwa Alice wavuye mu Buhindi akimukira mu Bwongereza. Mu mwaka wa 1974 yatangiye kwiga Bibiliya. Yavugaga igihindi ariko yashakaga kumenya neza icyongereza. Alice yamaze imyaka runaka yiga Bibiliya, rimwe na rimwe akajya no mu materaniro mu itorero ryakoreshaga ururimi rw’icyongereza. Yari azi ko ibyo yigaga byari ukuri, ariko ntiyabifatanaga uburemere. Nanone kandi, yakundaga amafaranga no kujya mu birori. Amaherezo Alice yaretse kwiga Bibiliya.

Hashize imyaka igera kuri 30, Stella wigishaga Alice Bibiliya yabonye ibaruwa yamwandikiye. Yagiraga iti “nzi neza ko uri bushimishwe cyane no kumenya ko umuntu wigishije Bibiliya mu mwaka wa 1974 yabatijwe mu ikoraniro ry’intara riherutse kuba. Waramfashije cyane. Wateye mu mutima wanjye no mu bwenge bwanjye imbuto z’ukuri, kandi nubwo icyo gihe ntari niteguye kwiyegurira Imana, izo mbuto z’ukuri zangumyemo.”

Ibaruwa Alice yandikiye Stella yagiraga iti “nzi neza ko uri bushimishwe cyane no kumenya ko umuntu wigishije Bibiliya mu mwaka wa 1974 yabatijwe mu ikoraniro ry’intara riherutse kuba”

Byari byaragenze bite? Alice yavuze ko yihebye cyane igihe umugabo we yari amaze gupfa mu mwaka wa 1997. Yasenze Imana. Mu minota icumi gusa, Abahamya babiri bavuga ururimi rw’igipunjabi bakomanze iwe maze bamusigira inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye?” Alice yumvise ko isengesho rye ryari rishubijwe, maze afata umwanzuro wo gushaka Abahamya ba Yehova. Ariko se yari kubabona he? Yaje kubona aho kera yari yaranditse aderesi z’itorero rikoresha ururimi rw’igipunjabi Stella yari yaramuhaye. Alice yagiye ku Nzu y’Ubwami kandi yakiriwe neza n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’igipunjabi. Alice yaravuze ati “sinigeze nibagirwa urukundo bangaragarije, kandi rwatumye ntakomeza kwiheba.”

Yatangiye kujya mu materaniro buri gihe kandi yongera kwiga Bibiliya, ndetse yiga kuvuga neza ururimi rw’igipunjabi no kurwandika. Mu mwaka wa 2003 yarabatijwe. Yashoje ya baruwa yandikiye Stella agira ati “ndagushimira cyane ko wateye izo mbuto ubu hakaba hashize imyaka 29, kandi ko wambereye urugero rwiza nkwiriye kwigana.”

“Ndagushimira cyane ko wateye izo mbuto ubu hakaba hashize imyaka 29, kandi ko wambereye urugero rwiza nkwiriye kwigana.”—Alice

Ni iki izo ngero zikwigisha? Kugira ngo imbuto z’ukuri zikure, bishobora gufata igihe kirekire kurusha uko wari ubyiteze, ariko niba umuntu ashaka kumenya Imana, akaba ari inyangamugayo kandi yicisha bugufi, Yehova azamufasha gusobanukirwa ukuri no kukwemera. Ibuka amagambo ari mu mugani wa Yesu agira ati ‘imbuto ziramera zigakura, [umubibyi] atazi uko zikura. Buhoro buhoro, ubutaka ubwabwo bugera aho bukera imbuto: zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikaba imigengararo, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto’ (Mar 4:27, 28). Izo mbuto zikura buhoro buhoro kandi zigakura zo ‘ubwazo.’ Mu by’ukuri, buri mubwiriza w’Ubwami ntaba azi uko imbuto zizakura. Ku bw’ibyo, komeza kubiba imbuto nyinshi. Ushobora kuzasarura nyinshi.

Ikindi kandi, ntukibagirwe akamaro k’isengesho. Georgina na Christine bakomeje gusenga Yehova. Nudatakaza icyizere kandi ugakomeza ‘gusenga ubudacogora,’ “nyuma y’iminsi myinshi” ushobora kuzongera kubona “umugati” wanaze hejuru y’amazi.—Rom 12:12; Umubw 11:1.