Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki amavuta ahumura neza Mariya yasutse kuri Yesu yari ahenze cyane?

Iminsi mike mbere y’uko Yesu apfa, Mariya mushiki wa Lazaro ‘yaje afite icupa ririmo amavuta y’umwimerere ahumura neza y’agati kitwa narada, ahenda cyane,’ maze ayasuka kuri Yesu (Mariko 14:3-5; Matayo 26:6, 7; Yohana 12:3-5). Inkuru ya Mariko n’iya Yohana zivuga ko ayo mavuta yari afite agaciro k’idenariyo 300, ni ukuvuga umushahara umukozi usanzwe yahembwaga mu gihe kigera ku mwaka wose.

Ayo mavuta yari akozwe mu ki? Ayo mavuta yavaga mu gati kitwa narada kavugwa muri Bibiliya. Ako gati gato gahumura neza (Nardostachys jatamansi) kamera mu Misozi ya Himalaya. Incuro nyinshi, ayo mavuta ahenze cyane bajyaga bayongeramo ibindi bintu by’agaciro gake, ndetse bagakora n’amiganano. Ariko kandi, Mariko na Yohana bavuze ko yari ‘amavuta y’umwimerere y’agati kitwa narada.’ Kuba ayo mavuta ahumura neza yari ahenze cyane, byumvikanisha ko ashobora kuba yari yaraturutse kure cyane mu Buhindi.

None se kuki inkuru ya Mariko ivuga ko Mariya ‘yamennye iryo cupa’? Ubusanzwe icupa ryabaga ririmo ayo mavuta ryabaga rifunganye mu runigiro,’ ku buryo bashoboraga kuripfundikira neza kugira ngo impumuro nziza cyane y’ayo mavuta idatama hose. Uwitwa Alan Millard yanditse mu gitabo cye ati “ntibigoye kwiyumvisha ukuntu uwo mugore wari wishimye cyane yamennye iryo cupa [ku runigiro], akarifungura ku buryo impumuro yose yahise isohokera rimwe” (Discoveries From the Time of Jesus). Ibyo bishobora gusobanura impamvu ‘impumuro nziza cyane y’ayo mavuta yatamye mu nzu hose’ (Yohana 12:3). Koko rero, iyo yari impano ihenze cyane, ariko inakwiriye. Kubera iki? Ni ukubera ko uwo mugore urangwa no gushimira yari aherutse kubona Yesu azura umuvandimwe we yakundaga cyane, ari we Lazaro.—Yohana 11:32-45.

Ese habagaho imigi ibiri yitwa Yeriko cyangwa ni umwe?

Matayo, Mariko na Luka, bose bavuze iby’igitangaza cyo gukiza abantu cyabereye hafi y’i Yeriko (Matayo 20:29-34; Mariko 10:46-52; Luka 18:35-43). Matayo na Mariko bavuze ko Yesu yakoze icyo gitangaza ‘avuye’ i Yeriko. Ariko Luka we yavuze ko cyabaye igihe Yesu “yari ageze hafi” y’i Yeriko.

Ese mu gihe cya Yesu habagaho umugi umwe witwa Yeriko, cyangwa yari ibiri? Hari igitabo cyashubije icyo kibazo kigira kiti “mu gihe cya Yesu, umugi wa Yeriko wari warongeye kubakwa ku kirometero kimwe na metero magana atandatu mu majyepfo y’aho umugi wa kera wari uri. Herode Mukuru yari yarahubatse ingoro yabagamo mu gihe cy’itumba” (Bible Then & Now). Ibyo byemezwa n’igitabo kigira kiti “mu gihe cya Yesu, habagaho imigi ibiri yitwa Yeriko. Yeriko ya kera y’Abayahudi yari ku kirometero kimwe na metero magana atandatu uvuye aho Yeriko y’Abaroma yari iri.”—Archaeology and Bible History.

Bityo rero, birashoboka ko Yesu yakoze icyo gitangaza igihe yavaga muri Yeriko y’Abayahudi ari hafi kugera muri Yeriko y’Abaroma, cyangwa akaba yari avuye muri Yeriko y’Abaroma ajya mu y’Abayahudi. Uko bigaragara, kumenya uko ibintu byari bimeze igihe Amavanjiri yandikwaga, bidufasha gusobanura ibintu bishobora kugaragara nk’aho ari ukuvuguruzanya.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Icupa ryabikwagamo amavuta ahumura

[Aho ifoto yavuye]

© Réunion des Musées Nationaux/Art Resource, NY