Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu byaremwe

Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu byaremwe

Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu byaremwe

‘Iratwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi, kandi iduha ubwenge kuruta inyoni zo mu kirere.’​—YOBU 35:11.

INYONI zifite ubushobozi buhambaye. Abantu bakora indege batangazwa cyane n’ibintu inyoni zikora mu kirere iyo ziguruka kandi bitazigoye. Hari ubwoko bumwe na bumwe bw’inyoni zikora ibirometero bibarirwa mu bihumbi hejuru y’inyanja idafite ikintu na kimwe cyatuma inyoni imenya aho ijya, ariko zikagera iyo zijya zitayobye.

Ikindi kintu gitangaje kigaragaza neza ubwenge bw’Uwaremye inyoni, ni ubushobozi bwazo bwo gushyikirana zikoresheje amajwi n’indirimbo. Reka dufate ingero nke.

Inyoni zirashyikirana

Hari ubwoko bumwe na bumwe bw’inyoni zitangira gushyikirana zitaravuka. Urugero, inyoni yitwa inturumbutsi ishobora gutera igi rimwe rimwe ku munsi, ikageza ku magi umunani. Ayo magi yose aramutse akuze uko bikwiriye, nyina yayaturaga mu gihe cy’iminsi umunani. Icyo gihe, nyina yaba ifite akazi katoroshye ko gukomeza kwita ku dushwi tumaze icyumweru, ari na ko ikomeza kurarira igi itaraturaga. Nyamara kandi si uko bigenda. Ahubwo, utwo dushwi twose uko ari umunani, dusohoka mu magi mu gihe cy’amasaha atandatu. Ibyo bishoboka bite? Imwe mu mpamvu z’ingenzi abashakashatsi batanze, ni uko iyo mishwi y’inturumbutsi ishyikirana ikiri mu magi, kandi mu buryo runaka igasa n’aho ihana gahunda yo kuyasohokeramo icyarimwe.

Iyo inyoni zimaze gukura, ubusanzwe ingabo yo muri ubwo bwoko ni yo iririmba. Ibyo ibikora cyane cyane iyo igihe cyo gushaka kubonana n’ingore kigeze, ishaka kwerekana agace ibamo cyangwa irimo ireshya iy’ingore. Mu bwoko bw’inyoni bubarirwa mu bihumbi, buri bwoko buba bufite icyo twakwita ururimi rwabwo. Ibyo rero bifasha inyoni z’ingore kumenya iz’ingabo bihuje ubwoko.

Ahanini inyoni ziririmba mu museso na nimugoroba izuba rirenze, kandi impamvu irumvikana. Icyo gihe nta muyaga mwinshi uba uhari, kandi n’urusaku ruba ari ruke. Abashakashatsi bagaragaje ko mu gitondo na nimugoroba indirimbo z’inyoni zumvikana neza incuro 20 kurusha ku manywa.

Nubwo incuro nyinshi inyoni z’ingabo ari zo ziririmba, ingabo n’ingore zigira amajwi atandukanye kandi afite ibintu bitandukanye asobanura. Urugero, hari ubwoko bw’inyoni zikunze kuba i Burayi zikoresha amajwi icyenda atandukanye. Ijwi rimwe zirikoresha zishaka kuburira izindi ko hari ikintu giturutse mu kirere gishobora kuzigirira nabi, urugero nk’igisiga gishaka umuhigo. Irindi ryo zirikoresha zishaka kuburira izindi ko hari ikintu giturutse ku butaka gishobora kuzigirira nabi.

Impano iruta izindi

Ubugenge kamere bw’inyoni buratangaje rwose. Ariko ku birebana n’ubushobozi bwo gushyikirana, abantu bo barahebuje. Muri Yobu 35:11 havuga ko Imana yaremye abantu, ‘ikabaha ubwenge kuruta inyoni zo mu kirere.’ Ikintu cyihariye abantu bafite, ni ubushobozi bwo gusobanura ibintu bitagaragara n’ibitekerezo bigoye kwiyumvisha, bakoresheje amajwi atangwa n’imirya y’ijwi cyangwa ibimenyetso.

Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bindi biremwa, abantu basa n’aho bavukana ubushobozi bwo kwiga indimi zikomeye. Hari ikinyamakuru kiboneka kuri interineti cyagize kiti “abana b’ibitambambuga bagerageza kwiga ururimi ndetse n’iyo ababyeyi batabavugisha. Abana b’ibipfamatwi bo bagera n’aho bahimba indimi zabo z’amarenga, iyo iwabo nta muntu uhari uzibigisha.”—American Scientist.

Mu by’ukuri, ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu mu mvugo cyangwa mu marenga, ni impano ihebuje ituruka ku Mana. Ariko kandi, hari indi mpano abantu bahawe iruta kure cyane iyo ngiyo. Iyo mpano ni ubushobozi bwo gushyikirana n’Imana binyuze mu isengesho. Yehova Imana adushishikariza kuvugana na we. Ijambo ry’Imana Bibiliya rigira riti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6.

Iyo tugiye gufata imyanzuro ikomeye, Yehova aba ashaka ko twishingikiriza ku nama nyinshi yandikishije muri Bibiliya, izo nama zikaba zirebana n’ibintu byinshi n’imimerere itandukanye. Nanone, Yehova azadufasha kumenya uko twazishyira mu bikorwa. Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yaravuze ati ‘niba muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze asabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa.’—Yakobo 1:5.

Ibyo bikugiraho izihe ngaruka?

Iyo wumva akaririmbo keza k’inyoni cyangwa ukabona umwana yiga kuvuga, wumva umeze ute? Ese iyo witegereje ibintu Imana yaremye, ubonamo ubwenge bwayo?

Igihe umwanditsi wa zaburi witwa Dawidi yari amaze gutekereza ku buryo yaremwe, byamuteye kubwira Imana ati “ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:14). Nutekereza ku bwenge bw’Imana bugaragarira mu byaremwe ubyitondeye, nta gushidikanya ko uzarushaho kwizera ko ifite ubushobozi bwo kuguha ubuyobozi bwiza.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Ubushobozi bwo gushyikirana ni impano ikomoka ku Mana

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

© Dayton Wild/Visuals Unlimited