Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha amashusho muri gahunda yabo yo gusenga?

Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha amashusho muri gahunda yabo yo gusenga?

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Abahamya ba Yehova badakoresha amashusho muri gahunda yabo yo gusenga?

Hirya no hino ku isi, Abahindu, Ababuda, Abagatolika n’Aborutodogisi babona ko gukoresha amashusho ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize gahunda yabo yo gusenga. Mu bice bimwe na bimwe byo muri Afurika, abantu bakoresha amashusho abajwe mu biti cyangwa mu mabuye, batekereza ko imana cyangwa umwuka wayo biba muri ayo mashusho.

Ariko Abahamya ba Yehova bo ntibakoresha amashusho muri gahunda yabo yo gusenga. Nugera mu mazu bateraniramo yitwa Amazu y’Ubwami, nta mashusho y’abitwa abatagatifu uzahabona. Nta n’ubwo uzahabona amashusho ya Yesu cyangwa aya Mariya. * Kubera iki? Zirikana icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo.

Ni iki Imana yasabaga Abisirayeli?

Nyuma y’aho Yehova Imana avaniye Abisirayeli mu bubata bwa Egiputa, yabahaye amabwiriza asobanutse neza ku birebana n’ukuntu yifuzaga ko bamusenga. Itegeko rya kabiri mu yo bita Amategeko Cumi rigira riti “ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.”—Kuva 20:4, 5.

Igihe Imana yahaga Mose ayo mategeko, Abisirayeli bo barimo bacura inyana ya zahabu, bikaba bishoboka ko biganaga Abanyegiputa basengaga inyamaswa. Icyo gishushanyo ntibagihaye izina ry’imana yo muri Egiputa, ahubwo bakibangikanyije no gusenga Yehova (Kuva 32:5, 6). Imana yabyifashemo ite? Yahise irakarira cyane abantu basengaga icyo kigirwamana, maze Mose arakijanjagura.—Kuva 32:9, 10, 19, 20.

Nyuma yaho, Yehova Imana yongereye ibisobanuro kuri rya tegeko rya kabiri. Yibukije Abisirayeli abinyujije kuri Mose ko batagombaga kwiremera “igishushanyo kibajwe gishushanyijwe mu ishusho yose, igishushanyo cy’ikigabo cyangwa cy’ikigore, igishushanyo cy’inyamaswa cyangwa icy’itungo cyose kiri ku butaka, cyangwa icy’ikiguruka mu kirere cyose, cyangwa icy’igikururuka hasi cyose, cyangwa icy’ifi yose yo mu mazi yo hepfo y’ubutaka” (Gutegeka kwa Kabiri 4:15-18). Biragaragara neza ko Abisirayeli batagombaga gukoresha ibigirwamana bifite ishusho iyo ari yo yose muri gahunda yabo yo gusenga.

Ariko kandi, nyuma yaho Abisirayeli batangiye gusenga ibigirwamana. Kugira ngo Yehova abakosore, yohereje abahanuzi kugira ngo batangarize Abisirayeli igihano bari bagiye guhabwa kubera ko basengaga ibigirwamana (Yeremiya 19:3-5; Amosi 2:8). Ishyanga rya Isirayeli ryose uko ryakabaye ryirengagije iyo miburo yari iturutse ku Mana. Kubera iyo mpamvu, mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, Yehova yaretse Abanyababuloni barimbura Yerusalemu kandi bajyana iryo shyanga ho iminyago.—2 Ibyo ku Ngoma 36:20, 21; Yeremiya 25:11, 12.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bizeraga iki?

Igihe Abanyamahanga bahindukaga Abakristo mu kinyejana cya mbere, baretse gukoresha amashusho mu gihe babaga basenga. Zirikana ibyo Demetiriyo, umucuzi w’ifeza wacuriraga ibigirwamana mu mugi wa Efeso, yavuze ku bihereranye n’umurimo wo kubwiriza intumwa Pawulo yakoraga. Demetiriyo yaravuze ati “bagabo, muzi neza ko uyu murimo wacu ari wo dukesha ubutunzi dufite. Nanone, murabona kandi murumva ukuntu atari muri Efeso gusa, ahubwo ko no mu ntara ya Aziya hafi ya yose uwo Pawulo yoheje abantu benshi agatuma bahindura uko babona ibintu, avuga ko imana zakozwe n’amaboko atari imana.”—Ibyakozwe 19:25, 26.

Amagambo Pawulo yivugiye agaragaza ibyo Demetiriyo yamushinjaga. Igihe Pawulo yabwiraga Abagiriki mu mugi wa Atene, yaravuze ati “ntitugomba gutekereza ko Imana imeze nk’izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ko imeze nk’ikintu cyabajwe biturutse ku bugeni n’ubwenge bw’abantu. Mu by’ukuri, Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, ariko ubu irabwira abantu bose bari ahantu hose ko bagomba kwihana” (Ibyakozwe 17:29, 30). Pawulo yandikiye Abatesalonike ku birebana n’ibyo, kandi abashimira agira ati ‘mwahindukiriye Imana mureka ibigirwamana byanyu.’—1 Abatesalonike 1:9.

Pawulo si we wenyine waburiye Abakristo, ababwira ko bakwiriye kwirinda gukoresha amashusho mu gihe basenga. Intumwa Yohana na we ni ko yabigenje. Ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere, Yohana yababwiye akomeje, ati “mwirinde ibigirwamana.”—1 Yohana 5:21.

Abahamya ba Yehova bakurikiza amabwiriza asobanutse neza Imana yatanze yo kudakoresha amashusho y’ubwoko bwose mu gihe bayisenga, byaba bidashyize mu gaciro. Bemera ibyo Yehova Imana yavuze agira ati ‘ndi [Yehova] ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.’—Yesaya 42:8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Hari Amazu y’Ubwami arimo amashusho y’abantu bavugwa muri Bibiliya. Icyakora, ayo mashusho ni imitako; ntabwo akoreshwa mu gusenga. Abahamya ba Yehova ntibasenga ayo mashusho. Nta n’ubwo bayunamira.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 31]

‘Ndi [Yehova] ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.’—Yesaya 42:8, gereranya na NW