Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twishimiye kugutumira

Twishimiye kugutumira

USHOBORA kuba waranyuze ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri mu gace k’iwanyu, ukibaza ibihakorerwa. Ese wari uzi ko umuntu wese wifuza kujya mu materaniro y’Abahamya aba buri cyumweru, ashobora kuyajyamo? Abashyitsi bayajemo bakiranwa urugwiro.

Icyakora, hari ibibazo ushobora kuba wibaza. Kuki Abahamya ba Yehova bateranira hamwe? Muri ayo materaniro haberamo iki? Abashyitsi batari Abahamya ba Yehova bayavuzeho iki?

“Uzajye uteranya abantu”

Kuva kera, abantu bateraniraga hamwe kugira ngo basenge Imana kandi bige ibiyerekeyeho. Ubu hashize imyaka igera ku 3.500 Abisirayeli babwiwe ngo “uzajye uteranya abantu, abagabo n’abagore n’abana bato, n’umusuhuke w’umunyamahanga uri iwanyu kugira ngo bayumve, bayige bubahe Uwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y’aya mategeko bayumvire” (Gutegeka kwa Kabiri 31:12). Ku bw’ibyo, muri Isirayeli, abakuru n’abato bagombaga kwigishwa gusenga Yehova Imana no kumwumvira.

Nyuma y’ibinyejana byinshi, igihe itorero rya gikristo ryashingwaga, amateraniro yakomeje kuba ikintu cy’ingenzi cyane muri gahunda yo gusenga k’ukuri. Intumwa Pawulo yaranditse ati “nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga” (Abaheburayo 10:24, 25). Nk’uko abagize umuryango barushaho kunga ubumwe iyo bamarana igihe, ni ko n’Abakristo bashaka gukorera Imana barushaho gukundana iyo bahurira mu materaniro ya gikristo.

Duhuje n’ibivugwa muri iyo mirongo y’Ibyanditswe tumaze kubona, incuro ebyiri mu cyumweru Abahamya ba Yehova bateranira hamwe mu Mazu y’Ubwami. Ayo materaniro afasha abateranye guha agaciro amahame ya Bibiliya, kuyasobanukirwa no kuyashyira mu bikorwa. Aho bishoboka, bakurikiza porogaramu imwe ku isi hose, kandi buri teraniro riba rifite intego yo mu buryo bw’umwuka rigamije. Mbere y’amateraniro na nyuma yayo, abateranye ‘baterana inkunga’ binyuze mu biganiro byubaka bagirana (Abaroma 1:12). None se ni ibiki bibera muri buri teraniro?

Disikuru ishingiye kuri Bibiliya

Iteraniro rya mbere ryitabirwa n’abantu benshi ni disikuru ishingiye kuri Bibiliya, igenewe abantu bose. Ahanini iyo disikuru itangwa mu mpera z’icyumweru. Incuro nyinshi Yesu Kristo yatangaga disikuru z’abantu bose. Muri zo twavuga nk’Ikibwiriza cyo ku Musozi kizwi cyane (Matayo 5:1; 7:28, 29). Intumwa Pawulo yahaye disikuru abantu bo mu mugi wa Atene (Ibyakozwe 17:22-34). Abahamya ba Yehova bakurikije urugero rwa Yesu na Pawulo, bagira amateraniro arimo disikuru igenewe abantu bose. Bamwe muri abo bantu ni ubwa mbere baba baje muri ayo materaniro.

Amateraniro abimburirwa n’indirimbo iba yakuwe mu gitabo Dusingize Yehova turirimba. * Abantu bose babyifuza basabwa guhaguruka bagafatanya kuririmba iyo ndirimbo. Nyuma y’isengesho rigufi, umuntu wujuje ibisabwa atanga disikuru y’iminota 30. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Disikuru z’ingirakamaro zigenewe abantu bose.”) Disikuru uwo muntu atanga iba ishingiye kuri Bibiliya. Incuro nyinshi, uwatanze disikuru asaba abateranye gushaka muri Bibiliya zabo imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira ibivugwa, kandi mu gihe isomwa, na bo bagakurikira. Ku bw’ibyo, byaba byiza uzanye Bibiliya yawe, cyangwa ukayisaba Umuhamya wa Yehova mbere y’amateraniro.

Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi

Mu matorero hafi ya yose y’Abahamya ba Yehova, disikuru y’abantu bose ikurikirwa n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, ni ukuvuga ikiganiro kimara isaha imwe, kigizwe n’ibibazo n’ibisubizo, kandi gishingiye kuri Bibiliya. Iryo teraniro rishishikariza abateranye gukurikiza urugero rw’abantu b’i Beroya bariho mu gihe cya Pawulo. Abo bantu ‘bakiriye ijambo barishishikariye cyane, kandi bagenzuraga mu Byanditswe babyitondeye.’—Ibyakozwe 17:11.

Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kibimburirwa n’indirimbo. Ibiganirwaho hamwe n’ibibazo uyoboye icyo cyigisho abaza, biba biri mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo kwigwa. Ushobora gusaba Umuhamya wa Yehova akaguha iyo gazeti. Dore zimwe mu ngingo ziherutse gusuzumwa: “Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo;” “Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye;” n’indi igira iti “Impamvu imibabaro yose iri hafi kurangira.” Nubwo iryo teraniro riba rigizwe n’ibibazo n’ibisubizo, abateze amatwi batanga ibisubizo ku bushake, kandi akenshi abasubiza baba basomye iyo ngingo mbere y’igihe, bakayitekerezaho kandi bagatekereza ku mirongo y’Ibyanditswe iyishyigikira. Iryo teraniro risozwa n’indirimbo n’isengesho.—Matayo 26:30; Abefeso 5:19.

Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

Umugoroba umwe mu cyumweru, nanone Abahamya ba Yehova bahurira ku Nzu y’Ubwami kugira ngo bakurikirane gahunda igizwe n’ibyiciro bitatu, imara nibura isaha 1 n’iminota 45. Icyiciro cya mbere ni Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, kimara iminota 25. Iryo teraniro rifasha abarijemo kumenyera gukoresha neza Bibiliya, gukosora imitekerereze n’imyifatire yabo no kuba abigishwa ba Kristo bakuze mu buryo bw’umwuka (2 Timoteyo 3:16, 17). Iri teraniro na ryo ni ikiganiro kigizwe n’ibibazo n’ibisubizo, kandi gishingiye kuri Bibiliya nk’uko bimeze ku cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Ibisubizo bitangwa n’ababishatse. Muri icyo cyigisho cya Bibiliya, akenshi hifashishwa igitabo kinini cyangwa agatabo gato, byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Kuki muri ayo materaniro hakoreshwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya? Kera, gusoma Ijambo ry’Imana byonyine ntibyari bihagije. Bibiliya igira iti ‘ryarasobanurwaga kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga’ (Nehemiya 8:8). Mu myaka ishize, ibitabo bisobanura ubuhanuzi bwa Yesaya, ubwa Daniyeli n’Ibyahishuwe, byafashije abaza muri iryo teraniro gusobanukirwa ibyo bitabo bya Bibiliya.

Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi

Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero gikurikirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Iryo teraniro ry’iminota 30 ryashyiriweho gufasha Abakristo kongera “ubuhanga bwo kwigisha” (2 Timoteyo 4:2). Urugero, ese umwana wawe cyangwa incuti yawe yaba yarigeze kukubaza ikibazo ku byerekeye Imana cyangwa Bibiliya, kikakunanira? Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rishobora kukwigisha ukuntu wasubiza ibibazo bikomeye, ugatanga ibisubizo bitera inkunga kandi bishingiye kuri Bibiliya. Bityo rero, natwe dushobora kunga mu ry’umuhanuzi Yesaya wagize ati “Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo.”—Yesaya 50:4.

Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ritangirwa na disikuru ishingiye ku bice runaka by’igitabo cyo muri Bibiliya. Abateranye baba baratewe inkunga yo gusoma ibyo bice mu cyumweru kibanziriza icyabayemo iryo shuri. Nyuma y’iyo disikuru, uwayitanze asaba abateze amatwi gutanga ibitekerezo bigufi byabagiriye akamaro ku bintu baba barasomye muri ibyo bice bahawe. Nyuma y’icyo kiganiro, abanyeshuri biyandikishije mu ishuri batanga ibiganiro basabwe gutanga.

Abanyeshuri bajya imbere bagasoma imirongo ya Bibiliya basabwe gusoma, cyangwa bakerekana uko basobanurira undi muntu inyigisho yo mu Byanditswe. Nyuma ya buri kiganiro, umujyanama w’inararibonye ashimira abanyeshuri ibyo bakoze neza, kandi agashingira ibitekerezo atanga ku gitabo Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Nyuma yaho, wa mujyanama ashobora kugira umunyeshuri inama ku birebana n’ibintu yanonosora.

Icyo gice gishishikaje cy’iyo porogaramu nticyagenewe gufasha abanyeshuri gusa, ahubwo nanone gifasha abateranye bifuza kongera ubuhanga bwabo bwo gusoma, kuvuga no kwigisha. Iyo Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi rirangiye, hakurikiraho indirimbo ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya, ibimburira Iteraniro ry’Umurimo.

Iteraniro ry’Umurimo

Igice gisoza iyo porogaramu ni Iteraniro ry’Umurimo. Abateranye biga kwigisha Bibiliya mu buryo bwiza babifashijwemo n’amadisikuru atangwa, ibyerekanwa, abagira ibyo babazwa, ndetse n’ibitekerezo bitangwa n’abateranye. Mbere y’uko Yesu yohereza abigishwa be kubwiriza, yabateranyirije hamwe, maze abaha amabwiriza asobanutse (Luka 10:1-16). Igihe bari bamaze kubona ibyo bakeneye byose kugira ngo bakore umurimo wo kubwiriza, bageze ku bintu byinshi bishimishije. Nyuma yaho, abo bigishwa ba Yesu bagarutse kumubwira ibyo bari bagezeho (Luka 10:17). Incuro nyinshi abo bigishwa babwiranaga ibintu babaga babonye.—Ibyakozwe 4:23; 15:4.

Porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo rimara iminota 35, iboneka mu kanyamakuru kitwa Umurimo Wacu w’Ubwami, gasohoka buri kwezi. Dore bimwe mu biganiro biherutse gusohoka muri ako kanyamakuru: “Dukorere Yehova dufatanyije n’imiryango yacu;” “Impamvu dusubirayo kenshi;” n’ikivuga ngo “Jya wigana Kristo mu gihe ukora umurimo wo kubwiriza.” Iyo gahunda isozwa n’indirimbo, hanyuma umwe mu bagize itorero agahagararira abandi mu isengesho risoza.

Icyo abashyitsi babivuzeho

Amatorero akora uko ashoboye kose kugira ngo buri wese yumve yisanzuye. Urugero, Andrew yari yarumvise Abahamya ba Yehova bavugwaho ibintu byinshi bibi. Ariko igihe yajyaga mu materano bwa mbere, yatangajwe n’ukuntu yakiriwe neza. Yaravuze ati “aho hantu hari hashimishije cyane. Natangajwe n’ukuntu abantu bari bahuje urugwiro, hamwe n’ukuntu bari banyitayeho.” Umwangavu witwa Ashel wo muri Kanada na we ni uko yabibonye. Yaravuze ati “iryo teraniro ryari rishishikaje cyane! Kurikurikirana byari byoroshye.”

José uba muri Brezili, abantu bo mu gace k’iwabo bari bamuziho kuba umunyarugomo. Nubwo byari bimeze bityo, Abahamya ba Yehova baramutumiye ngo aze mu iteraniro ku Nzu y’Ubwami yo muri ako gace. Yaravuze ati “abari ku Nzu y’Ubwami banyakiranye urugwiro, nubwo bari bazi imyitwarire yanjye.” Atsushi wo mu Buyapani we yaravuze ati “nemera ko igihe najyaga mu materaniro y’Abahamya ba Yehova bwa mbere, numvaga ntisanzuye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, nemeye ko na bo ari abantu nk’abandi. Bagerageje kumfasha kugira ngo nisanzure.”

Uhawe ikaze

Nk’uko ayo magambo tumaze kubona abigaragaza, kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami bishobora kuguhesha imigisha myinshi. Uziga ibyerekeye Imana, kandi binyuze ku nyigisho zishingiye kuri Bibiliya zihatangirwa, Yehova Imana azakwigisha uko ibyo wiga ‘byakugirira akamaro.’—Yesaya 48:17.

Umuntu ugiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova nta mafaranga atanga, kandi no mu materaniro nta maturo yakwa. Ese wakwishimira kujya muri rimwe mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami yo hafi y’iwanyu? Twishimiye kugutumira.

^ par. 10 Ibitabo byose bivugwa muri iyi nkuru byanditswe n’Abahamya ba Yehova.