Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese amadini yose ni ay’ukuri?

Ese amadini yose ni ay’ukuri?

IYI SI yuzuyemo amadini menshi. Ubushakashatsi bwakozwe vuba aha, bwagaragaje ko ku isi hari amadini 19 akomeye, n’andi mato agera ku 10.000. Kuba hari amadini angana atyo, biha abantu uburyo bwo guhitamo idini bajyamo, kuruta uko byari bimeze mbere. None se uramutse ugiye mu idini iryo ari ryo ryose wishakiye, hari icyo byaba bitwaye?

Hari abantu bavuga ko amadini ari nk’inzira zitandukanye zigana ku musozi umwe. Kuri bo, inzira iyo ari yo yose wahitamo kunyuramo nta cyo itwaye, kubera ko inzira zose zigana ahantu hamwe. Batekereza ko amadini yose agana ku Mana, kubera ko n’ubundi bumva ko hariho Imana imwe Ishoborabyose.

Ese inzira zose zigana ku Mana?

Ni iki Yesu Kristo, umwe mu bigisha bubahwaga cyane babayeho mu mateka, yavuze kuri icyo kibazo? Yabwiye abigishwa be ati “nimwinjirire mu irembo rifunganye.” Kubera iki? Yarashubije ati “kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake.”—Matayo 7:13, 14.

Ese koko Yesu yashakaga kuvuga ko amadini amwe n’amwe ari inzira ijyana abantu “kurimbuka?” Cyangwa yashakaga kuvuga ko abatizera ari bo bonyine bari mu nzira ngari, naho abizera Imana, uko amadini barimo yaba ari kose, bakaba bari mu nzira ifunganye igana ku buzima?

Yesu akimara kuvuga ko hari inzira ebyiri gusa, yaravuze ati “mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari amasega aryana” (Matayo 7:15, Bibiliya Yera). Nyuma yaho yaravuze ati “si umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ uzinjira mu bwami bwo mu ijuru; ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo” (Matayo 7:21). Ubundi niba umuntu yitwa umuhanuzi, cyangwa akaba avuga ko Yesu ari “Umwami” we, aba ari umunyedini, ntabwo aba ari umuntu utizera. Ku bw’ibyo, biragaragara neza ko Yesu yarimo atanga umuburo w’uko amadini yose atari ay’ukuri, kandi ko tutagombye kwemera ko abigisha mu madini bose baba bavuga ukuri.

Ese kumenya inzira ifunganye birashoboka?

None se niba amadini yose atayobora abantu ku Mana, umuntu yabwirwa n’iki inzira ifunganye iyobora ku buzima bw’iteka, kandi hariho amadini abarirwa mu bihumbi? Reka dufate urugero: tuvuge ko uri mu mugi munini ukaba wayobye, maze ukiyemeza kuyoboza. Umuntu umwe ukwereka ko azi ahantu ushaka kujya, akubwiye guca iburyo, maze undi araza akubwira guca ibumoso. Noneho undi araje akugira inama yo kunyura aho ushaka. Amaherezo, undi mugenzi afashe ikarita igaragaza neza uwo mugi, maze akwereka inzira nyayo uri bucemo. Hanyuma aguhaye iyo karita kugira ngo ukomeze kuyifashisha mu rugendo. Ubwo se ibyo ntibyaguha icyizere cy’uko uri bugere iyo ujya?

Ibyo ni na ko bimeze mu gihe dushaka guhitamo idini ry’ukuri twajyamo. Icyo gihe, tuba dukeneye ikarita y’ikigereranyo yizewe neza kugira ngo ituyobore. Ese iyo karita ibaho? Yego rwose. Iyo karita ni Bibiliya. Ubwayo iravuga iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.”—2 Timoteyo 3:16, Bibiliya Yera.

Birashoboka ko nawe ufite Bibiliya iri mu rurimi rwawe, ishobora kugufasha kumenya idini ry’ukuri. Abahamya ba Yehova, ari na bo banditsi b’iyi gazeti, basohoye Bibiliya ihinduye neza mu rurimi rw’Ikinyarwanda yitwa Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Icyakora niba utari Umuhamya wa Yehova, ushobora gukoresha izindi Bibiliya mu gihe usuzuma ibimenyetso bigufasha gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma. Kubera iyo mpamvu, mu ngingo zikurikira turi bukoreshe Bibiliya zitandukanye zikoreshwa cyane n’andi madini.

Mu gihe uri bube usoma ingingo zikurikira, ugereranye ibyo usanzwe uzi n’icyo Bibiliya yigisha. Zirikana ibyo Yesu yavuze, igihe yagaragazaga uko twatandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma. Yaravuze ati “igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza” (Matayo 7:17, 18, Bibiliya Ntagatifu). Nimucyo dusuzume zimwe mu mbuto eshatu nziza Bibiliya ivuga ko zari kuranga “igiti cyiza.”