Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Idini ry’ukuri rifasha abantu kugaragaza urukundo rwa kivandimwe

Idini ry’ukuri rifasha abantu kugaragaza urukundo rwa kivandimwe

BIBILIYA igira iti “udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8, Bibiliya Ntagatifu). Ku bw’ibyo, idini ry’ukuri ryagombye kwimakaza urukundo rwa kivandimwe.

Amadini menshi akora ibikorwa byo kwita ku barwayi, abageze mu za bukuru ndetse n’abakene, kandi ibyo ni ibyo gushimirwa. Ayo madini ashishikariza abayoboke bayo gukurikiza inama y’intumwa Yohana, igira iti “ariko umuntu wese ufite ubutunzi bwo muri iyi si akabona umuvandimwe we akennye, maze akanga kumugaragariza impuhwe, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute? Bana bato, nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri.”—1 Yohana 3:17, 18.

Ariko se bigenda bite iyo ibihugu bigiye mu ntambara? Ese abantu bagombye kubahiriza itegeko ry’Imana ryo ‘gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda’ mu bihe by’amahoro, ariko bakaryirengagiza mu gihe hagize umunyapolitiki cyangwa umwami ushoza intambara mu gihugu baturanye?—Matayo 22:39.

Yesu yaravuze ati “icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni uko bazabona urukundo mufitanye” (Yohana 13:35, Inkuru nziza ku muntu wese). Mu gihe uri bube usubiza ibibazo bikurikira, wibaze uti “ese abayoboke b’iri dini bakunda abantu bose mu mimerere iyo ari yo yose, kandi bakabigaragaza mu magambo no mu bikorwa?”

INGINGO: Intambara.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: Yesu yategetse abigishwa be ati “ariko mwebwe munteze amatwi ndababwira nti ‘mukomeze gukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga.’”—Luka 6:27.

Igihe abasirikare bazaga gufata Yesu, intumwa Petero yafashe inkota kugira ngo amurwanirire. Icyakora Yesu yaramubwiye ati “subiza inkota mu rwubati, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota.”—Matayo 26:52, Bibiliya Ntagatifu.

Intumwa Yohana yaranditse ati ‘icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene se, si uw’Imana. Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we.’—1 Yohana 3:10-12, Bibiliya Yera.

IBAZE UTI: Ese iri dini ryemera ko abayoboke baryo bifatanya mu ntambara?

INGINGO: Politiki.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: Hari abantu babonye ububasha Yesu yari afite bwo gukora ibitangaza, maze bifuza kumugira umuyobozi wa gipolitiki. Yabyifashemo ate? Bibiliya igira iti “Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufura asubira ku musozi wenyine.”—Yohana 6:15, Bibiliya Yera.

Igihe bafataga Yesu kandi bakamushinja ibinyoma bavuga ko agandisha abaturage, yarabashubije ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.

Igihe Yesu yasabiraga abigishwa be, yabwiye Imana ati “nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.”—Yohana 17:14, Bibiliya Yera.

IBAZE UTI: Ese iri dini rikurikiza urugero rwa Yesu rwo kutivanga muri politiki, niyo ibyo byatuma abayoboke baryo bangwa n’abanyapolitiki bamwe na bamwe?

INGINGO: Urwikekwe.

ICYO BIBILIYA YIGISHA: Igihe abantu ba mbere batari Abayahudi kandi batakebwe bahindukaga bakaba Abakristo, hari ikintu intumwa Petero yabonye. Yaravuze ati ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35, Bibiliya Yera.

Yakobo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere agira ati “mbese bavandimwe, kwizera Umwami wacu Yesu Kristo, ari na we kuzo ryacu, mubibangikanya no kurobanura ku butoni? Kuko iyo umuntu yinjiye aho muteraniye yambaye impeta z’izahabu ku ntoki hamwe n’imyenda y’akataraboneka, n’umukene akinjira yambaye imyenda yanduye, uwambaye imyenda y’akataraboneka mumureba neza mukamubwira muti ‘icara aha heza,’ naho umukene mukamubwira muti ‘komeza uhagarare,’ cyangwa muti ‘genda wicare hariya iruhande rw’agatebe nkandagizaho ibirenge.’ Mbese muri mwe ntiharimo ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho, kandi ntimuri abacamanza baca imanza zirangwa n’ubugome?”—Yakobo 2:1-4.

IBAZE UTI: Ese iri dini ryigisha ko abantu bose bareshya imbere y’Imana, kandi ko abayoboke baryo batagombye kurobanura abantu ku butoni bashingiye ku ibara ry’uruhu, cyangwa ubutunzi bafite?

Ni irihe dini ryigisha abayoboke baryo kwirinda amacakubiri ashingiye kuri politiki, ubwoko cyangwa ubutunzi abantu bafite?