Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Gehazi yazize umururumba

Gehazi yazize umururumba

ESE hari ikintu wigeze kwifuza? * Niba byarakubayeho, si wowe wenyine. Ariko se wagombye kubeshya kugira ngo ubone icyo wifuza?— Oya. Ibyo ntibikwiriye. Umuntu ukora ibyo ni umunyamururumba. Reka turebe ukuntu uwitwa Gehazi yazize umururumba. Yari umugaragu wa Elisa, umuhanuzi wa Yehova Imana y’ukuri.

Elisa na Gehazi babayeho kera, imyaka igera ku gihumbi mbere y’uko Yesu umwana w’Imana avukira hano ku isi. Yehova yafashije Elisa gukora ibitangaza. Urugero, Bibiliya ivuga iby’umusirikare ukomeye wo mu ngabo za Siriya warwaye indwara mbi y’ibibembe. Nta wundi washoboraga kumukiza uretse Elisa.

Iyo Imana yafashaga Elisa agakiza abantu, ntiyabacaga amafaranga. Ese waba uzi impamvu?— Ni uko Elisa yabaga azi ko ubushobozi bwo gukora ibitangaza atari we bwaturukagaho, ahubwo ko bwaturukaga kuri Yehova. Namani amaze gukira, yarishimye cyane ku buryo yashatse guha Elisa impano ya zahabu, ifeza n’imyenda myiza. Nubwo Elisa yanze izo mpano, Gehazi we yarazifuzaga cyane.

Namani amaze kugenda, Gehazi yaramukurikiye, agenda atabwiye Elisa. Ese igihe Gehazi yageraga kuri Namani, waba uzi ibyo yamubwiye?Yaramubwiye ati ‘Elisa arantumye ngo nkubwire ko agize abashyitsi babiri bamutunguye, kandi yifuzaga ko wamuha imyambaro ibiri yo gusimburanya kugira ngo ayihe abo bashyitsi.’

Ariko Gehazi yaramubeshyaga. Ni we wari wahimbye icyo kinyoma, kuko yashakaga gutunga imyenda Namani yari yashatse guha Elisa. Birumvikana ko Namani atari azi ko amubeshya. Ku bw’ibyo, yahaye Gehazi izo mpano, ndetse amuha ibirenze ibyo yamusabye. Ese uzi uko byaje kugenda nyuma yaho?

Igihe Gehazi yagarukaga, Elisa yaramubajije ati “wari wagiye he?”

Gehazi yaramushubije ati ‘nta ho.’ Icyakora Yehova yari yatumye Elisa amenya ibyo Gehazi yari yakoze. Ni yo mpamvu Elisa yamubwiye ati ‘iki si cyo gihe cyo kwemera amafaranga n’imyenda.’

Gehazi yari yafashe amafaranga n’imyenda bitari ibye. Ni yo mpamvu Imana yateje Gehazi ibibembe bya Namani. Ibyo bitwigisha iki?— Mbere na mbere bitwigisha ko tutagombye guhimba inkuru z’ibinyoma cyangwa ngo tubeshye.

Kuki Gehazi yahimbye iyo nkuru kandi abeshya?— Byatewe n’uko yari umunyamururumba. Yifuje ibitari ibye, maze arabeshya kugira ngo abibone. Ibyo byatumye afatwa n’indwara mbi yarwaye ubuzima bwe bwose.

Koko rero, Gehazi yahuye n’akaga gakomeye kurusha ibibembe. Ese ako kaga waba ukazi?— Yehova yaramwanze kandi ntiyakomeje kumwemera. Ntituzigere dukora ikintu cyatuma Yehova atwanga. Ahubwo, nimucyo tube abagwaneza kandi dusangire n’abandi ibyo dufite.

Soma iyi mirongo muri bibiliya yawe

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.