Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa yaturutse mu Bugiriki

Uko twabwirije mu majyepfo y’u Burayi

Uko twabwirije mu majyepfo y’u Burayi

IGIHE twari mu bwato twerekeza ku kirwa kiri mu nyanja ya Mediterane, twagendaga twitegereza imisozi miremire ya Levká yo ku kirwa cya Kirete yari inyuma yacu. Twari mu bwato turi 13, tugiye kubwiriza ku kirwa cya Gavdos kiri ku mpera y’amajyepfo y’u Burayi, kiba kingana n’akadomo iyo ukirebeye ku ikarita.

Twari twiteze ko turi bugire urugendo rwiza, dore ko icyo gihe hari hashyushye, ari mu mpeshyi. Ariko bidatinze inyanja yarivumbagatanyije, ku buryo ubwato twarimo bwatangiye gutereganwa n’imiraba. Igihe nari ntangiye kugira iseseme, nibutse inkuru yo muri Bibiliya ivuga ukuntu intumwa Pawulo yahuriye n’umuyaga ukaze cyane muri iyo nyanja mu binyejana byinshi bishize, igihe ikirwa cya Gavdos cyitwaga Kawuda (Ibyakozwe 27:13-17). Icyakora nari nizeye ko turi bugere kuri icyo kirwa amahoro.

Umwigimbakirwa wa Trypití, uri ku mpera y’amajyepfo y’u Burayi

Amaherezo twatangiye kubona ikirwa twari tugiyeho, kigizwe n’ubutaka bw’urusekabuye hamwe n’ibihanamanga bikora ku nyanja. Muri rusange kirashashe, gifite ubutumburuke bwa metero 300 kandi nta misozi miremire gifite. Icyo kirwa gifite ubuso bwa kirometero kare 26, kandi igice kinini cyacyo kigizwe n’ibiti byo mu bwoko bwa pinusi hamwe n’ibihuru. Mu duce tumwe na tumwe two muri icyo kirwa, ibiti by’imiberoshi biba ku nkombe, biragenda bikagera no ku mwaro.

Hari igihe icyo kirwa cyari gituwe n’abaturage hafi 8.000. Ariko muri iki gihe, abaturage ba kavukire ntibageze kuri 40. Urebye, amajyambere ntiyigeze agera kuri icyo kirwa cya Gavdos. Nubwo hari amato anyura hafi y’inkombe z’icyo kirwa, ingendo zonyine zikorwa kuri icyo kirwa, ni iziba hagati yacyo n’ikirwa cya Kirete. Icyakora ntizikunze gukorwa, kandi n’iyo zibayeho hari igihe zisubikwa cyangwa zigatinzwa bitewe n’uko ikirere kiba cyifashe nabi.

Twari twagiye kuri icyo kirwa, kugira ngo tugeze ku bantu baho ubutumwa bushimishije kandi butera inkunga bw’ibyiringiro by’igihe kizaza, aho bashobora kuzabaho iteka bafite ubuzima buzira umuze. Uko twegeraga icyambu, ni na ko twarushagaho kugira amatsiko yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo kuri icyo kirwa.

Kubera ko twari tumaze amasaha agera kuri ane n’igice mu bwato duteraganwa n’imiraba y’inyanja, mu maso hacu hari hijimye bigaragara ko urugendo rwo kugera i Gavdos rwari rwatugoye cyane. Ariko tumaze kuruhuka gato no kunywa agakawa, twumvise tumerewe neza. Tumaze gusuzuma muri make inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’urugendo rw’intumwa Pawulo, twarasenze maze duhita dutangira kubwiriza.

Abaturage bo kuri icyo kirwa bagira urugwiro, kandi bafite umuco wo kwakira abashyitsi. Batwakiraga mu ngo zabo kandi bakatuzimanira. Uretse kubagezaho ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya, twagiraga n’icyo tubamarira iyo byabaga ngombwa. Urugero, hari umugore twabwirije tumusanze aho yakoreraga, maze umwe mu bo twari kumwe wakoraga iby’amashanyarazi abona igikoresho cyari cyapfuye, arakimukorera. Uwo mugore byamukoze ku mutima, maze yemera kwakira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya twamuhaye, aradushimira kandi ashima umurimo dukora. Hari undi mugore wadushimiye, maze aravuga ati “kuba mwaraje kubwiriza kuri iki kirwa cyitaruye, bigaragaza ko umurimo mukora atari uw’abantu, ahubwo ko ari uw’Imana.”

Abantu bishimiye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya twabahaye. Hari umugabo wemeye kwakira amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, kandi adusaba ibindi bitabo yari kuzasoma mu mezi y’itumba. Hari undi wemeye ibitabo byacu, maze adusaba n’ibindi byo gushyira mu iduka rye kugira ngo abakiriya bajye babisoma. Yanaduhaye aderesi ze kugira ngo tujye tumwoherereza amagazeti buri kwezi. Nanone hari umuryango washimishijwe cyane no kubona ko akarwa kabo gato kavugwa muri Bibiliya. Uwo muryango na wo wemeye kwakira amagazeti yacu.

Ikigobe cya Sarakínico, kiriho gereza n’icyapa kiriho amagambo yo kwibuka abari barahahungiye

Nubwo twashimishijwe n’uburyo abantu bitabiriye ubutumwa, gusura icyo kirwa byibukije bamwe muri twe ibintu bibabaje byababayeho. Hafi y’ikigobe cya Sarakíniko hari inzu yabagamo imfungwa za politiki. Umuhamya wa Yehova witwa Emmanuel Lionoudakis yari yarafungiwe kuri icyo kirwa mu mpera z’imyaka ya za 30, azira kubwiriza. * Icyo gihe, bavugaga ko ikirwa cya Gavdos ari “ikirwa kidatuwe, kirimo sikorupiyo zica, cyapfiriyeho abantu benshi . . . bishwe n’inzara, ubukene n’indwara, bikaba byaratumye cyitwa ikirwa cy’urupfu.” Lionoudakis yatungwaga no kuroba nubwo yabaga ahugiye mu murimo wo kubwiriza izindi mfungwa, akaba ari we wenyine wari Umuhamya. Igihe umukobwa we, umukwe we n’umwuzukuru we babonaga ahantu yabaye, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 70, byabakoze ku mutima. Yatubereye urugero rwiza rwo gukomeza kuba indahemuka no kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza.

Abantu bari bafungiwe kuri icyo kirwa cya Gavdos bari babayeho nabi. Ariko twe hatubereye heza igihe twabwirizaga mu duce dutandukanye twacyo mu mpera z’icyo cyumweru. Twahaye abantu baho b’abagwaneza amagazeti 46 n’udutabo icyenda. Twumva dukumbuye izo ncuti zacu twungutse.

Twagiye kubona tubona igihe cyo gutaha kirageze. Twagombaga kugenda saa kumi n’imwe z’umugoroba, ariko twasubitse urugendo kuko nanone ikirere cyari kimeze nabi. Twinjiye mu bwato saa sita z’ijoro, twitegura gukora urundi rugendo rugoye. Amaherezo twahagurutse saa cyenda z’ijoro, maze nyuma yo guteraganwa n’imiraba mu gihe cy’amasaha ane, tugera i Kirete. Twahageze twaguye agacuho, ariko twari twishimiye ko twamenyekanishije izina rya Yehova ku kirwa cya Gavdos (Yesaya 42:12). Twese twemera ko tutaruhiye ubusa. Mu gihe gito tuzaba twibagiwe ingorane twahuye na zo, ariko ntituzigera twibagirwa urwo rugendo.

^ par. 11 Niba wifuza inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya Emmanuel Lionoudakis, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1999, ku ipaji ya 25-29.