Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IMANA IZI IBIBAZO BYAWE?

Imana irakwitegereza

Imana irakwitegereza

“Amaso [y’Imana] yitegereza inzira z’umuntu, kandi ibona intambwe ze zose.”​—YOBU 34:​21.

Iyo umwana akiri muto ni bwo aba akeneye cyane kwitabwaho n’ababyeyi be

IMPAMVU HARI ABABISHIDIKANYAHO. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko urujeje isi iherereyemo rwonyine, rushobora kuba rurimo imibumbe nibura miriyari 100. Abantu benshi iyo batekereje ukuntu isanzure ry’ikirere ari rinini cyane, baribaza bati “ni iyihe mpamvu yatuma Umuremyi ushobora byose yitegereza ibyo abantu buntu bakora kuri uyu mubumbe muto cyane?”

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGAHO. Imana ntiyaduhaye Bibiliya ngo ubundi iterere iyo. Ahubwo Yehova aduhumuriza agira ati “nzakugira inama kandi ijisho ryanjye rizakugumaho.”​—Zaburi 32:​8.

Reka dufate urugero rw’Umunyegiputakazi witwaga Hagari, wabayeho mu kinyejana cya 20 Mbere ya Yesu. Uwo mugore yasuzuguye nyirabuja Sarayi, maze na we atangira kumufata nabi ku buryo yahungiye mu butayu. Ese ko Hagari uwo yari yakoze amakosa, Imana yamuvanyeho amaboko? Bibiliya igira iti “umumarayika wa Yehova amusanga mu butayu.” Uwo mumarayika wa Yehova yahumurije Hagari amubwira ati “Yehova yumvise akababaro kawe.” Hanyuma Hagari yabwiye Yehova ati “uri Imana ireba.”​—Intangiriro 16:​4-13.

“Imana ireba” nawe irakwitegereza. Reka dufate urugero. Umubyeyi wuje urukundo akurikiranira hafi abana be bakiri bato, kuko iyo umwana akiri muto ari bwo aba akeneye cyane kwitabwaho n’ababyeyi be mu buryo bwuje urukundo. Mu buryo nk’ubwo, iyo turi abantu boroheje kandi batagira kirengera, Imana itwitaho by’umwihariko. Yehova yaravuze ati “ntuye hejuru ahera, kandi mbana n’ushenjaguwe n’uwiyoroshya mu mutima kugira ngo mpembure abiyoroshya, mpembure n’umutima w’abashenjaguwe.”​—Yesaya 57:​15.

Ariko ushobora kwibaza uti “none se Imana inyitegereza ite? Ese yita ku isura gusa cyangwa ireba n’ibitagaragarira amaso, ikamenya uwo ndi we?”