Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IMANA IZI IBIBAZO BYAWE?

Imana yifuza ko ugirana ubucuti na yo

Imana yifuza ko ugirana ubucuti na yo

“Nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.”​—YOHANA 6:44.

IMPAMVU HARI ABABISHIDIKANYAHO: Abenshi mu bantu bemera Imana bumva ko iri kure yabo. Umugore wo muri Irilande witwa Christina wajyaga gusenga buri cyumweru, yaravuze ati “nubwo numvaga ko Imana yaremye byose, sinigeze nyimenya. Nta na rimwe nigeze numva ko iri hafi yanjye.”

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIBIVUGAHO. Iyo dushobewe Yehova ntadutererana. Yesu yagaragaje ukuntu Imana itwitaho agira ati “umuntu aramutse afite intama ijana, imwe ikazimira, ntiyasiga izindi mirongo icyenda n’icyenda ku misozi akajya gushaka iyazimiye?” Ni irihe somo yashakaga gutanga? Yagize ati “uko ni ko na Data wo mu ijuru atifuza ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.”​—Matayo 18:12-14.

Buri wese ‘muri abo bato’ ni uw’agaciro kenshi ku Mana. None se Imana ‘ishakisha’ ite ‘uwazimiye’? Dukurikije umurongo w’Ibyanditswe uri mu ntangiriro z’iyi ngingo, Yehova ni we wireherezaho abantu.

Muri iki gihe, ni ba nde basanga abantu mu ngo zabo n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, kugira ngo babagezeho ubutumwa bwo muri Bibiliya buvuga ibyerekeye Imana?

Reka dusuzume ukuntu Imana yafashe iya mbere kugira ngo yireherezeho abantu bafite imitima itaryarya. Mu kinyejana cya mbere, Imana yohereje umwigishwa w’Umukristo witwaga Filipo kugira ngo asanganire umutegetsi w’Umunyetiyopiya wari mu igare, maze baganire ku buhanuzi bwo muri Bibiliya uwo mutegetsi yasomaga (Ibyakozwe 8:​26-39). Nyuma yaho, Imana yasabye intumwa Petero gusura umutegetsi w’Umuroma witwaga Koruneliyo, wari umaze iminsi asenga Imana kandi yihatira kuyikorera (Ibyakozwe 10:1-48). Nanone Imana yohereje intumwa Pawulo na bagenzi be ku mugezi wari hanze y’umugi wa Filipi. Aho ni ho bahuriye n’umugore ‘wasengaga Imana’ witwaga Lidiya, maze ‘Yehova akingura umutima we kugira ngo yemere’ ibyo Pawulo yavugaga.​—Ibyakozwe 16:9-15.

Muri izo ngero zose, Yehova yakoraga ibikenewe byose kugira ngo abantu bamushakisha babone uburyo bwo kumumenya. None se muri iki gihe, ni ba nde basanga abantu mu ngo zabo n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, kugira ngo babagezeho ubutumwa bwo muri Bibiliya buvuga ibyerekeye Imana? Abenshi bashobora gusubiza bati “ni Abahamya ba Yehova.” Ibaze uti “ese aho si bo Imana yaba ikoresha, kugira ngo ngirane ubucuti na yo?” Turagutera inkunga yo gusenga Imana uyisaba ko yagufasha, kugira ngo imihati ishyiraho ikwireherezaho igire icyo igeraho. *

^ par. 8 Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya kuri www.ps8318.com/rw urebe videwo ifite umutwe uvuga ngo Kuki wagombye kwiga Bibiliya?