Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO

Kuki twagombye gusuzuma Bibiliya?

Kuki twagombye gusuzuma Bibiliya?

Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Misheli ahuye n’umugabo witwa Erike bakaganira.

BIBILIYA IRIMO AMATEKA AHUJE N’UKURI

Erike: Icyo nakubwira cyo ni uko ntajya nshishikazwa n’iby’amadini. Ubwo rero sinzi niba turi buganire byinshi.

Misheli: Urakoze kumbwiza ukuri. Nitwa Misheli. Wowe se witwa nde?

Erike: Nitwa Erike.

Misheli: Eri, nishimiye kukubona.

Erike: Nanjye ni uko.

Misheli: Ese reka nkubaze, mu muryango wanyu mwari abanyedini?

Erike: Yego. Ariko igihe navaga mu rugo ngiye kwiga muri kaminuza, sinongeye kubona uko njya mu by’idini.

Misheli: Birumvikana rwose. None se wize ibiki?

Erike: Nize amateka n’ibirebana n’imibanire y’abantu. Kuva kera nakundaga amateka, kuko avuga uko abantu bagiye batera imbere.

Misheli: Amateka arashishikaza. Nk’uko ushobora kuba ubizi, Bibiliya na yo ivuga iby’amateka. Ese waba warigeze uyikoresha mu bushakashatsi bwawe?

Erike: Oya. Nzi ko ari igitabo cyiza, ariko sinigeze ntekereza ko kivuga iby’amateka.

Misheli: Ndabona uri umuntu wumva ibitekerezo by’abandi. Niba ufite iminota mike, nshobora kukwereka ingero nke zigaragaza amateka y’ukuri ari muri Bibiliya.

Erike: Byari byo, nuko nta Bibiliya mfite.

Misheli: Nta kibazo turakoresha iyanjye. Urugero rwa mbere ruboneka hano mu 1 Ngoma igice cya 29, umurongo wa 26 n’uwa 27. Hagira hati “Dawidi mwene Yesayi yategetse Isirayeli yose. Dawidi yamaze ku ngoma ya Isirayeli imyaka mirongo ine. Yamaze imyaka irindwi ari ku ngoma i Heburoni, amara imyaka mirongo itatu n’itatu ku ngoma i Yerusalemu.”

Erike: None se urwo rugero rugaragaza rute ko amateka avugwa muri Bibiliya ari ukuri?

Misheli: None se ntuzi ko hari abavuga ko umwami Dawidi atigeze abaho?

Erike: Ni byo se? Kuki se babishidikanyaho?

Misheli: Ni ukubera ko nta gihamya igaragara itari iyo muri Bibiliya, yemeza ko yabayeho. Ariko mu mwaka wa 1993, itsinda ry’abashakashatsi ryavumbuye ibuye rya kera cyane ryanditseho amagambo asobanurwa ngo “Inzu ya Dawidi.”

Erike: Birashishikaje.

Misheli: Undi muntu uvugwa muri Bibiliya abantu bashidikanyijeho ni Ponsiyo Pilato, wari guverineri mu gihe cya Yesu. Avugwa hano muri Luka igice cya 3, umurongo wa 1, hamwe n’abandi bategetsi b’icyo gihe.

Erike: Reka ndebe. Hagira hati “igihe Ponsiyo Pilato yari guverineri w’i Yudaya, na Herode ategeka intara ya Galilaya.”

Misheli: Urakoze. Mu gihe cy’imyaka myinshi hari intiti zashidikanyaga ko Pilato yabayeho. Ariko ubu hashize imyaka igera kuri 50 mu Burasirazuba bwo Hagati havumbuwe ibuye ryanditseho izina rye.

Erike: Eee! Ni ubwa mbere nabyumva.

Misheli: Nshimishijwe n’uko tubiganiriyeho.

Erike: Mvugishije ukuri, kuva kera nubahaga Bibiliya nk’uko nubaha ibindi bitabo, ariko sinigeze numva ko ifite agaciro muri iki gihe. Ishobora kuba irimo amateka ahuje n’ukuri, ariko sinzi niba idufitiye akamaro.

IGITABO CYA KERA ARIKO GIHUJE N’IGIHE

Misheli: Abantu benshi bumva ko Bibiliya itadufitiye akamaro muri iki gihe, ariko jye si ko mbibona. Impamvu ni uko kuva kera ibintu by’ibanze dukenera bitahindutse. Urugero, buri gihe abantu bakenera ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Nanone buri gihe bakenera kuganira n’abandi no kugira umuryango urangwa n’ibyishimo. Si byo se?

Erike: Ni byo rwose.

Misheli: Ibyo byose Bibiliya ishobora kubidufashamo. Nubwo ari igitabo cya kera, ibikubiyemo bifite akamaro no muri iki igihe.

Erike: Ibyo se bishatse kuvuga iki?

Misheli: Bishatse kuvuga ko Bibiliya irimo amahame y’ingenzi yadufasha muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe yandikwaga, ubu hakaba hashize ibinyejana byinshi.

Bibiliya irimo amahame y’ingirakamaro yadufasha muri iki gihe, kimwe n’uko byari bimeze mu gihe yandikwaga

Erike: Ibyo ndabyumva. Ariko se ni ibihe bintu yadufashamo?

Misheli: Urugero, irimo amahame ashobora kutuyobora mu birebana no gukoresha amafaranga neza, kugira umuryango mwiza cyangwa kubera abandi incuti nziza. Mbese ni nk’ikarita yadufasha kugera aho tujya. Ese ntiwemera ko kuba umugabo mwiza cyangwa kugira umuryango mwiza muri iki gihe bitoroshye?

Erike: Ni byo rwose! Aho ndemeranya nawe. Dore nk’ubu jye n’umugore wanjye tugiye kumarana umwaka dushyingiranywe, ariko si ko buri gihe tubona ibintu kimwe.

Misheli: Ibyo ni ukuri. Ariko Bibiliya irimo amahame yoroheje kandi y’ingirakamaro. Reka dufate urugero rw’avugwa mu Befeso igice cya 5, umurongo wa 22, 23 n’uwa 28. Ese wahasoma?

Erike: Reka mpasome. Haragira hati “abagore bagandukire abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami, kuko umugabo ari umutware w’umugore we, nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero akaba n’umukiza w’uwo mubiri.” Uwa 28 ugira uti “muri ubwo buryo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda.”

Misheli: Urakoze. Ese ntiwemera ko umugabo n’umugore baramutse bashyize mu bikorwa iyo nama yoroheje, byatuma babana neza?

Erike: Yego. Ndumva babana neza. Icyakora kubivuga biroroshye, ariko kubishyira mu bikorwa byo ni ibindi bindi.

Misheli: Ni byo koko twese ntidutunganye. N’ubundi kandi, muri icyo gice hari umurongo udushishikariza gushyira mu gaciro. * Mu mishyikirano iyo ari yo yose abantu bagirana, bagomba gushyira mu gaciro no kuva ku izima. Jye n’umugore wanjye twiboneye ko Bibililiya ishobora kudufasha kubigeraho.

Erike: Ibyo ni ukuri.

Misheli: Abahamya ba Yehova bafite urubuga rwa interineti, ruriho inyandiko nyinshi zivuga ibirebana n’ishyingiranwa n’umuryango. Niba ufite iminota mike, reka nkwereke bimwe mu biboneka kuri urwo rubuga.

Erike: Nta kibazo. Reka dufate iminota mike.

Misheli: Urakoze. Urwo rubuga ni www.ps8318.com/rw. Dore uko ahabanza hameze.

Erike: Mbega amafoto meza!

Misheli: Aya mafoto agaragaza uko dukora umurimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi. Hano hari umutwe ugira uti “Inama zigenewe ababyeyi n’abashakanye.” Munsi y’uwo mutwe hari ingingo ngufi zivuga uko abashakanye bahangana n’ibibazo bitandukanye. Ese hari igushishikaje?

Erike: Yego. Iyi ngiyi igira iti “Uko wakwirinda guhimisha uwo mwashakanye guceceka.” Ntekereza ko jye n’umugore wanjye ishobora kudufasha.

Misheli: Yego. Iyi ngingo ivuga ibintu bitatu abashakanye bashobora gukora, kugira ngo buri wese adahimisha mugenzi we guceceka. Reba iyi paragarafu. Ese wayisoma?

Erike: Reka nyisome. Iragira iti “guhimisha uwo mwashakanye guceceka bihabanye n’inama Bibiliya itanga, igira iti ‘umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda; ku rundi ruhande, umugore agomba kubaha cyane umugabo we.’” Sinari nzi ko Bibiliya ibibuzanya!

Misheli: Bibiliya itwigisha byinshi. Amagambo yavuzwe muri iyo paragarafu ari mu Befeso 5:33. Kanda uhasome.

Erike: Reka ndebe.

Misheli: Ese ubonye ko Bibiliya ivuga ko umugabo yagombye gukunda umugore we, n’umugore akubaha cyane umugabo we?

Erike: Ndabibonye. Ariko se ibyo bihuriye he no guhimisha uwo mwashakanye guceceka?

Misheli: Iyo umugabo akunda umugore we n’umugore akubaha cyane umugabo we, buri wese yirinda guhimisha mugenzi we guceceka.

Erike: Ibyo birumvikana rwose.

Misheli: None se umugabo agaragarije umugore we kenshi ko amukunda, umugore ntiyamwubaha mu buryo bworoshye?

Erike: Yego. Uwo murongo ni mwiza rwose!

Misheli: Ubwo rero, nubwo uwo murongo umaze imyaka igera ku 2.000 wanditswe, ugaragaza icyo buri wese mu bashakanye yakora kandi ugatanga inama zabagirira akamaro mu gihe bazikurikije.

Erike: Ibyo ndabyemera. Uzi ko burya Bibiliya irimo ibintu byinshi ntatekerezaga!

Misheli: Eri, ndishimye cyane rwose. Nifuza kuzagaruka ubutaha tukongera guhurira aha ngaha, tukaganira ku bintu bitatu abashakanye bakora, kugira ngo buri wese yirinde guhimisha mugenzi we guceceka. Ibyo biboneka muri iyi ngingo tumaze gusuzuma iri ku rubuga rwacu. *

Erike: Nta kibazo. Jye n’umugore wanjye tuzayisuzumira hamwe.

Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye gusobanuza Umuhamya wa Yehova uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.

^ par. 43 Reba mu Befeso 5:17.

^ par. 63 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 14 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.