Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Nashimishijwe n’ukuntu Bibiliya itanga ibisubizo byumvikana

Nashimishijwe n’ukuntu Bibiliya itanga ibisubizo byumvikana
  • IGIHE YAVUKIYE: 1948

  • IGIHUGU: HONGIRIYA

  • KERA: NIFUZAGA KUBONA IBISUBIZO BY’IBIBAZO BY’INGENZI NIBAZAGA

IBYAMBAYEHO:

Navukiye muri Hongiriya, mu mugi wa Székesfehérvár ufite amateka amaze imyaka irenga 1.000. Ariko iyo nibutse ukuntu intambara ya kabiri y’isi yose yari yarawuhinduye umusaka, numva bimbabaje.

Nkiri muto narerewe kwa sogokuru. Iyo nibutse sogokuru na nyogokuru numva mbakumbuye, ariko cyane cyane nyogokuru witwaga Elisabeth, kuko yatumye ngira ukwizera gukomeye. Kuva mfite imyaka itatu, buri mugoroba twavugaga isengesho rya Data wa twese. Nubwo twahoraga turisubiramo, narisobanukiwe mfite imyaka igera kuri 30.

Impamvu narerewe kwa sogokuru ni uko ababyeyi banjye bakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo bazigame amafaranga bari kuzagura inzu nziza. Icyakora buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi, abagize umuryango twese twafatiraga ifunguro hamwe, kandi nakundaga ibyo bihe byiza twagiranaga.

Mu mwaka wa 1958, ababyeyi banjye barashyize bagura inzu twashoboraga kubamo twese uko turi batatu. Icyo gihe noneho narishimye cyane kuko nari ngiye kubana na bo. Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze, kuko nyuma y’amezi atandatu data yaje gupfa azize kanseri.

Ndibuka ko icyo gihe agahinda kanyishe, ngasenga ngira nti “Mana, nakwinginze kenshi ngusaba gukiza data, kuko nkimukeneye. Kuki udasubiza amasengesho yanjye?” Nari narihebye, nshaka kumenya aho data ari. Naribazaga nti “ese yagiye mu ijuru cyangwa yarapfuye birarangira?” Nagiriraga ishyari abana bafite ba se.

Namaze imyaka myinshi njya ku irimbi hafi buri munsi, nagerayo ngapfukama ku mva ya data maze ngasenga nti “Mana, ndakwinginze mbwira aho data ari.” Nanone nasenze Imana nyisaba kumfasha gusobanukirwa intego y’ubuzima.

Maze kugira imyaka 13, niyemeje kwiga ururimi rw’ikidage. Natekerezaga ko wenda mu bitabo byinshi kandi bikungahaye by’ikidage byariho, nari kuzabonamo ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Mu mwaka wa 1967, nagiye kwiga mu mugi wa Jena wo mu Budage bw’Iburasirazuba. Nasomye nshishikaye ibitabo by’abahanga mu bya filozofiya b’Abadage, cyane cyane ibyavugaga ibirebana n’intego y’ubuzima. Nubwo nabonyemo ibitekerezo bishishikaje, nta na kimwe cyashubije neza ibibazo nibazaga. Nakomeje gusenga Imana nyisaba kumfasha kubona ibyo bisubizo.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mu mwaka wa 1970, nasubiye muri Hongiriya aho nahuriye na Rose waje kuba umugore wanjye. Icyo gihe Hongiriya yagenderaga ku matwara y’Abakomunisiti. Nyuma y’igihe gito dushyingiranywe, twimukiye muri Otirishiya. Twari dufite intego yo kuzahava tukimukira mu mugi wa Sydney wo muri Ositaraliya, aho marume yabaga.

Nyuma y’igihe gito nabonye akazi muri Otirishiya. Umunsi umwe, umukozi twakoranaga yambwiye ko ibibazo byose nibazaga nashoboraga kubibonera ibisubizo muri Bibiliya. Yampaye ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, maze mbisoma mu gihe gito nshishikaye. Kubera ko nashakaga kumenya byinshi kurushaho, nandikiye abanditsi b’ibyo bitabo ari bo Bahamya ba Yehova, mbasaba ibindi.

Igihe twizihizaga isabukuru y’umwaka twari tumaranye, hari Umuhamya ukiri muto wo muri Otirishiya wadusuye. Yanzaniye ibitabo nari narasabye kandi ansaba ko twigana Bibiliya maze ndabyemera. Kubera ko nashakaga kumenya byinshi kurushaho, twigaga kabiri mu cyumweru, incuro imwe tukiga amasaha agera kuri ane.

Nashishikazwaga cyane n’inyigisho zo muri Bibiliya Abahamya banyigishaga. Igihe banyerekaga izina ry’Imana ari ryo Yehova muri Bibiliya yanjye y’igihongiriya, byarangoye kubyemera. Mu myaka 27 yose namaze njya mu rusengero, nta na rimwe nari narigeze numva bavuga izina ry’Imana. Nashimishijwe n’ukuntu Bibiliya yashubije mu buryo bwumvikana ibibazo byose nibazaga. Urugero, namenye ko abapfuye nta cyo bazi, mbese ko bameze nk’aho basinziriye cyane (Umubwiriza 9:5, 10; Yohana 11:11-15). Nanone nasobanukiwe ibirebana n’isezerano ryo muri Bibiliya ry’isi nshya, aho ‘urupfu rutazabaho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:3, 4). Niringiye kuzongera kubona data kuko muri iyo si nshya “hazabaho umuzuko.”—Ibyakozwe 24:15.

Rose na we yatangiye kwiga Bibiliya abigiranye umutima we wose. Twagize amajyambere yihuse, turangiza igitabo bigaga icyo gihe mu mezi abiri gusa. Twajyaga mu materaniro yose y’Abahamya yaberaga ku Nzu y’Ubwami. Twatangajwe cyane n’urukundo, gufashanya n’ubumwe biranga Abahamya ba Yehova.—Yohana 13:34, 35.

Mu mwaka wa 1976, jye na Rose twemerewe kwinjira muri Ositaraliya. Twahise tubonana n’Abahamya ba Yehova baho batwakira neza, maze turatuza. Mu mwaka wa 1978 natwe twabaye Abahamya.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Naje kubona ibisubizo by’ibibazo byari bimaze igihe bimpangayikishije. Negereye Yehova Imana, maze ambera Data uhebuje (Yakobo 4:8). Niringiye ko nzongera kubona data mu isi nshya igiye kuza, kandi rwose mbitegerezanyije amatsiko.—Yohana 5:28, 29.

Mu mwaka wa 1989, jye na Rose twiyemeje gusubira muri Hongiriya, kugira ngo inyigisho twari tumaze kumenya tuzigeze ku bagize umuryango wacu, incuti n’abandi twari kuzahura na bo. Twigishije Bibiliya abantu babarirwa mu magana. Abarenga 70 bafatanyije natwe gukorera Yehova, muri bo hakaba harimo na mama.

Namaze imyaka 17 yose nsenga Imana nyisaba kumfasha kubona ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Ubu hashize indi myaka 39 kandi ndacyasenga. Ariko muri iki gihe nsenga ngira nti “Data uri mu ijuru, warakoze gusubiza amasengesho nagutuye nkiri umwana.”