Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE WIFUZA KWIGA BIBILIYA?

Gahunda yo kwiga Bibiliya igenewe abantu bose

Gahunda yo kwiga Bibiliya igenewe abantu bose

Abahamya ba Yehova bazwiho gukora umurimo wo kubwiriza. Ese wari uzi ko tugira na gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya?

Mu mwaka wa 2014, Abahamya bagera kuri 8.000.000 bo mu bihugu 240, bigishije Bibiliya abantu bagera kuri 9.500.000 buri kwezi. * Koko rero, hari ibihugu bigera ku 140 bifite umubare w’abaturage uri munsi y’uw’abantu twigisha Bibiliya.

Kugira ngo Abahamya ba Yehova bakore neza umurimo wo kwigisha, basohora Bibiliya, ibitabo, amagazeti n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigera kuri miriyari imwe n’igice buri mwaka, mu ndimi zigera kuri 700. Iyo mihati idasanzwe bashyiraho, ituma abantu benshi biga Bibiliya mu rurimi bihitiyemo.

IBISUBIZO BY’IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA KU BIREBANA NA GAHUNDA YACU YO KWIGISHA BIBILIYA

Iyo gahunda iteye ite?

Dufata ingingo zitandukanye zishingiye kuri Bibiliya maze tugasuzuma imirongo ifitanye isano na zo. Bibiliya isubiza ibibazo bitandukanye, urugero nk’ibigira biti “Imana ni nde? Iteye ite? Ese ifite izina? Iba he? Ese dushobora kuyegera?” Ikibazo gisigaye ni ukumenya aho twashakira ibisubizo muri Bibiliya.

Kugira ngo dufashe abantu kubona ibisubizo, ubusanzwe dukoresha igitabo cy’amapaji 224 cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * Icyo gitabo kigamije ahanini gufasha abantu gusobanukirwa inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Kirimo amasomo avuga ibirebana n’Imana, Yesu Kristo, imibabaro, umuzuko, isengesho n’izindi ngingo nyinshi.

Wakwigira Bibiliya hehe kandi se wayiga ryari?

Ushobora kuyigira igihe ushaka n’ahantu hakunogeye.

Kwiga Bibiliya bimara igihe kingana iki?

Abantu benshi bateganya isaha imwe cyangwa irenga buri cyumweru. Ariko ushobora kuyiga igihe kirekire cyangwa kigufi kuri icyo. Ni wowe uzagena gahunda ikunogeye. Hari n’abiga iminota 10 cyangwa 15 buri cyumweru.

Abiga bishyura angahe?

Kwiga ni ubuntu kandi ibitabo bikoreshwa bitangirwa ubuntu. Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu.”Matayo 10:8.

Uwiga Bibiliya arangiza ryari?

Ni wowe wihitiramo igihe umara wiga. Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kirimo ibice 19. Ushobora guhitamo kwiga ibice runaka cyangwa ukabyiga byose mu gihe ushaka.

Ese urangije kuyiga ni ngombwa ko aba Umuhamya wa Yehova?

Oya. Twubaha abantu kandi twemera ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo idini ashaka. Ariko ubumenyi bw’ibanze umuntu aba amaze kugira kuri Bibiliya, bushobora kumufasha kwihitiramo idini ashaka.

Ibindi bisobanuro biboneka he?

Urubuga rwa www.ps8318.com/rw rutanga ibisobanuro by’ukuri ku birebana n’imyizerere y’Abahamya ba Yehova n’ibyo bakora.

Nasaba kwiga Bibiliya nte?

  • Ushobora kubisabira ku rubuga rwa www.ps8318.com/rw.

  •  
  • Ushobora kubaza Abahamya ba Yehova bo hafi y’iwanyu.

^ par. 4 Muri rusange umuntu yiga Bibiliya ari wenyine, ariko hari n’igihe bigira hamwe mu itsinda ry’abantu bake.

^ par. 9 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Hamaze gucapwa ibitabo birenga miriyoni 230 mu ndimi zirenga 260.