Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | HENOKI

“Yashimishije Imana rwose”

“Yashimishije Imana rwose”

HENOKI yabayeho igihe kirekire. Twe ntidushobora kwiyumvisha ukuntu abantu bashobora kurama imyaka igera kuri 365, ni ukuvuga imyaka ikubye incuro zirenga enye iy’abantu barama muri iki gihe. Ariko ukurikije uko abantu baramaga icyo gihe, yari akiri muto rwose. Abantu bo mu myaka 5.000 ishize, bararamaga cyane kurusha abo muri iki gihe. Umuntu wa mbere ari we Adamu, yaramye imyaka irenga 600 mbere y’uko Henoki avuka, na nyuma yaho abaho indi myaka 300. Bamwe mu bakomotse kuri Adamu baramye imyaka iruta iyo. Bityo rero, Henoki yagize imyaka 365 akiri umusore washoboraga kubaho indi myaka myinshi. Icyakora si ko byagenze.

Henoki yari yugarijwe n’akaga gakomeye. Sa n’umureba arimo yiruka, ahunga abantu babi yari yarabwiye ubutumwa bw’Imana bakinangira. Bari barakaye kandi baramwangaga cyane. Basuzuguye ubutumwa yababwiraga, basuzugura n’Imana yamutumye. Kubera ko batashoboraga kurwanya Imana ya Henoki ari yo Yehova, barwanyije Henoki. Henoki ashobora kuba yaribazaga niba yari kuzongera kubona umuryango we. Ese yaba yaratekerezaga umugore we n’abakobwa be cyangwa umuhungu we Metusela, n’umwuzukuru we Lameki (Intangiriro 5:21, 23, 25)? None se amaherezo byaje kugenda bite?

Henoki ni umwe mu bantu badasanzwe bavugwa muri Bibiliya. Avugwa mu mirongo y’Ibyanditswe itatu gusa kandi migufi (Intangiriro 5:21-24; Abaheburayo 11:5; Yuda 14, 15). Icyakora iyo mirongo igaragaza ko yari umugabo ufite ukwizera gukomeye. Ese wita ku muryango wawe? Ese wigeze guhangana n’ikigeragezo cyo kurwanirira ibintu wemera ko ari ukuri? Niba byarakubayeho, ushobora kwigira byinshi ku kwizera kwa Henoki.

“HENOKI YAKOMEJE KUGENDANA N’IMANA Y’UKURI”

Mu gihe cya Henoki abantu bari bafite imyifatire mibi. Igisekuru cye cyari icya karindwi uvuye kuri Adamu. Abantu b’icyo gihe bari bacyegereye ubutungane Adamu na Eva bari baratakaje. Ni yo mpamvu baramaga igihe kirekire. Icyakora bari babi kandi ntibakundaga Imana. Nanone bagiraga urugomo rukabije rwatangiriye ku gisekuru cya kabiri, ubwo Kayini yicaga murumuna we Abeli. Hari umuntu umwe mu bakomotse kuri Kayini wigambye ko yari umunyarugomo cyane, kandi ko yari kuzihorera kurusha Kayini. Ku gisekuru cya gatatu, hadutse ibindi bikorwa bibi. Abantu batangiye kwambaza izina rya Yehova, ariko batagamije kumusenga. Bakoreshaga izina ryera ry’Imana mu buryo budakwiriye, bakaritukisha.Intangiriro 4:8, 23-26.

Ibyo bintu byose byari byogeye mu gihe cya Henoki. Henoki amaze gukura, hari umwanzuro yagombaga gufata. Ese yari gukurikira abantu benshi bo mu gihe cye? Cyangwa yari gushakisha Imana y’ukuri Yehova, yaremye ijuru n’isi? Ashobora kuba yarigiye byinshi kuri Abeli wapfuye azira ko yasengaga Yehova mu buryo yemera. Mu Ntangiriro 5:22 habyemeza hagira hati “Henoki yakomeje kugendana n’Imana y’ukuri.” Ayo magambo agaragaza ko yubahaga Imana, nubwo yabanaga n’abantu batayubaha. Henoki ni we muntu wa mbere Bibiliya ivugaho ayo magambo.

Uwo murongo uvuga ko Henoki yakomeje kugendana na Yehova, na nyuma yo kubyara Metusela. Ubwo rero, Henoki yagize imyaka 65 yarabyaye. Ibyo bigaragaza ko yari afite n’umugore, ariko Bibiliya ntivuga izina rye. Nanone yari afite “abahungu n’abakobwa” batavuzwe umubare. Umubyeyi ugendana n’Imana, yagombye kurera abana be kandi agatunga umuryango nk’uko Imana ibishaka. Henoki yari azi neza ko Yehova yari yiteze ko yari kuzabera umugore we indahemuka, bakabana akaramata (Intangiriro 2:24). Nta gushidikanya ko yakoze uko ashoboye kugira ngo yigishe abana ibirebana na Yehova Imana. Byagize akahe kamaro?

Bibiliya ntibivugaho byinshi. Nta cyo ivuga ku kwizera k’umuhungu wa Henoki witwa Metusela, ari we muntu waramye igihe kirekire kurusha abandi bose bavugwa muri Bibiliya, agapfa mu mwaka umwuzure wabayemo. Icyakora ivuga ko Metusela yabyaye umuhungu witwa Lameki. Lameki yabayeho mu gihe cya sekuru Henoki, arenzaho imyaka ijana nyuma ye. Lameki na we yari afite ukwizera gukomeye. Yahumekewe na Yehova, avuga iby’ubuhanuzi bwerekeye umwana yabyaye ari we Nowa, kandi ubwo buhanuzi bwaje gusohora nyuma y’umwuzure. Bibiliya ivuga ko Nowa yagendanaga n’Imana kimwe na sekuruza Henoki. Nowa ntiyigeze abona Henoki. Icyakora Henoki yasize umurage w’agaciro w’ukwizera. Iby’ukwizera kwe, Nowa ashobora kuba yarabibwiwe na se Lameki, cyangwa sekuru Metusela cyangwa se wa Henoki ari we Yeredi, wapfuye Nowa afite imyaka 366.Intangiriro 5:25-29; 6:9; 9:1.

Ngaho tekereza ukuntu Henoki yari atandukanye cyane na Adamu! Nubwo Adamu yari atunganye, yacumuye kuri Yehova maze araga abamukotseho imibabaro no kwigomeka. Nubwo Henoki atari atunganye, yagendanye n’Imana maze araga abamukomotseho ukwizera. Adamu yapfuye Henoki afite imyaka 308. Ese umuryango wa Adamu wababajwe no gupfusha uwo mubyeyi warangwaga n’ubwikunde? Ntitubizi. Uko biri kose, Henoki “yagendanaga n’Imana y’ukuri.”Intangiriro 5:24.

Niba ufite umuryango ugomba kwitaho, zirikana ibyo wakwigira ku kwizera kwa Nowa. Nubwo ari ngombwa gutunga abagize umuryango wawe, kubigisha Ijambo ry’Imana ni byo by’ingenzi cyane (1 Timoteyo 5:8). Ibyo ubikora mu magambo no mu bikorwa. Niwemera kugendana n’Imana nk’uko Henoki yabigenje, ukemera kuyoborwa n’amahame yo mu Ijambo ryayo, nawe uzasigira abagize umuryango wawe umurage w’agaciro kenshi, bityo bazakwigane.

HENOKI “YAHANUYE IBYABO”

Kubera ko Henoki yari afite ukwizera, agomba kuba yaracibwaga intege n’abantu batagira ukwizera bo mu gihe cye. Ariko se Imana ye ari yo Yehova, yarabibonaga? Yego. Hari igihe Yehova yavuganye n’uwo mugaragu we w’indahemuka, amuha ubutumwa yagombaga kugeza ku bantu bo mu gihe cye. Ibyo byatumye amugira umuhanuzi, akaba ari we muntu wa mbere muri Bibiliya Imana yahaye ubutumwa. Ibyo tubyemezwa n’amagambo yavuzwe na Yuda wari mwene se wa Yesu, wahumekewe akandika ibyo Henoki yahanuye ibinyejana byinshi nyuma yaho. *

Ubwo buhanuzi bwa Henoki ni ubuhe? Bugira buti “dore Yehova yazanye n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza, aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose, no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka” (Yuda 14, 15). Icya mbere tubonye ni uko Henoki yavuze ayo magambo nk’aho yamaze gusohora, mbese nk’aho Imana yari yaramaze gukora ibivugwa muri ubwo buhanuzi. Ibyo byavuzwe no mu buhanuzi bwinshi bwakurikiyeho. Ibyo bigaragaza ko ibyo yavuze byari kuzabaho nta kabuza. Ni yo mpamvu yabivuze nk’aho byamaze kuba.Yesaya 46:10.

Henoki yabwiye abantu babi ubutumwa Imana yamuhaye nta gutinya

Henoki yumvaga ameze ate igihe yatangazaga ubwo butumwa bwagombaga kugera ku bantu bose? Zirikana ukuntu bwari bufite imbaraga. Yavuzemo iby’abatubaha Imana incuro enye zose, kugira ngo yamagane abantu babi, ibikorwa byabo n’uko babikoraga. Ubwo buhanuzi bwaburiraga ab’icyo gihe bose ko kuva abantu birukanwa muri Edeni, isi yari yarangiritse bikabije. Ubwo rero, abo bantu bari kuzarimburwa igihe Yehova yari kuza azanye n’“abera be uduhumbi,” ari bo bamarayika bakomeye benshi cyane. Henoki yatangaje uwo muburo ari wenyine kandi adatinya. Birashoboka ko Lameki wari ukiri muto yabonye ubutwari sekuru yagaragaje igihe yatangazaga ubwo butumwa. Niba ari uko byagenze, dushobora kumenya icyabiteye.

Ukwizera kwa Henoki gushobora gutuma twibaza niba isi tubamo, tuyibona nk’uko Imana iyibona. Ubutumwa bw’urubanza Henoki yatangaje ashize amanga, buracyafite akamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe cye. Nk’uko Henoki yabivuze, Yehova yateje umwuzure ukomeye, urimbura abantu batubahaga Imana bo mu gihe cya Nowa. Icyakora iryo rimbuka ryateguraga irindi rimbuka rikomeye kurushaho ryo mu gihe kizaza (Matayo 24:38, 39; 2 Petero 2:4-6). Nk’uko byagenze icyo gihe, Imana izazana n’abera bayo uduhumbi n’uduhumbagiza, icire urubanza rukiranuka isi y’abatayubaha. Buri wese yagombye kuzirikana umuburo wa Henoki kandi akawubwira abandi. Incuti n’abavandimwe bashobora kutwitarura, rimwe na rimwe tukumva turi mu bwigunge. Ariko Yehova ntiyigeze atererana Henoki kandi ntazatererana abagaragu be b’indahemuka muri iki gihe.

‘YARIMUWE NGO ATABONA URUPFU’

None se amaherezo ya Henoki yaje kuba ayahe? Urebye, urupfu rwe ruratangaje kandi rwabaye iyobera kurusha ubuzima bwe. Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga gusa ngo “Henoki yagendanaga n’Imana y’ukuri. Nuko ntiyongera kuboneka, kuko Imana yamujyanye” (Intangiriro 5:24). Imana yajyanye Henoki ite? Intumwa Pawulo yaje kubisobanura nyuma yaho agira ati “kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurwa ngo atabona urupfu, kandi nta hantu yabonetse kuko Imana yari yamwimuye; mbere y’uko yimurwa, yari yarahamijwe ko yashimishije Imana rwose” (Abaheburayo 11:5). Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yagiraga ati ‘yarimuwe ngo atabona urupfu’? Hari Bibiliya zivuga ko Imana yajyanye Henoki mu ijuru. Ariko ibyo ntibyaba ari byo, kuko Bibiliya igaragaza ko Yesu Kristo ari we wa mbere wazutse akajya mu ijuru.Yohana 3:13.

None se ni mu buhe buryo Imana ‘yamwimuye’ ngo ‘atabona urupfu’? Birashoboka ko Yehova yatumye adapfa urw’agashinyaguro. Ariko Bibiliya yavuze mbere na mbere ko Henoki “yashimishije Imana rwose.” Yayishimishije ate? Mbere y’uko apfa, Imana ishobora kuba yaramubonekeye, ikamwereka isi yahindutse paradizo. Imana imaze kumwereka ko imwemera, yahise apfa. Intumwa Pawulo yavuze iby’abagabo n’abagore bizerwa, agira ati “abo bose bapfuye bizera” (Abaheburayo 11:13). Nyuma yaho, abanzi be bashobora kuba barashakishije umubiri we. Ariko ‘nta hantu wabonetse,’ bitewe wenda n’uko Yehova yatumye batawubona kugira ngo batawuhumanya cyangwa bakawukoresha mu migenzo y’idini ry’ikinyoma. *

Tukizirikana ibivugwa muri uwo murongo, reka dutekereze ukuntu ubuzima bwa Henoki bwaba bwararangiye. Sa n’ureba uko byagenze. Henoki arimo ariruka, ari hafi kugwa agacuho. Abamurwanya baramukurikiye kandi bamufitiye umujinya bitewe n’ubutumwa bw’urubanza yababwiye. Henoki abonye aho yihisha akanya gato, ariko azi neza ko iminsi ye ibaze. Yari yugarijwe n’urupfu. Igihe arimo aruhuka asenze Imana, agiye kumva yumva aratuje. Abonye ibintu mu iyerekwa asa n’uhibereye, maze aba agendeye ko.

Igihe Henoki yari agiye gupfa urw’agashinyaguro, Imana yaramujyanye

Sa n’umureba arimo yerekwa isi, ihabanye cyane n’iyo yari azi. Ashobora kuba yarabonaga ari nziza nk’ubusitani bwa Edeni, ariko nta bakerubi bayirinze ngo abantu batayijyamo. Iyo si ishobora kuba yarimo abagabo n’abagore benshi bafite amagara mazima n’imbaraga, babanye neza kandi mu mahoro. Nta wutotezwa azira idini kandi nta rwango ruhari nk’urwo Henoki yabonaga. Henoki agomba kuba yarahumurijwe no kumenya ko Yehova amukunda kandi ko amwemera. Atekereje ko aho hantu heza ari ho yagombaga gutura, hakaba iwe. Aragenda arushaho kumva atuje maze afunga amaso, aba asinziriye ubudakanguka.

Ngaho aho yagumye kugeza ubu. Yarapfuye ariko Yehova Imana ntiyigeze amwibagirwa. Nk’uko Yesu yabidusezeranyije, igihe kizagera ubwo abo Imana yibuka bazumva ijwi rya Kristo, bakava mu mva maze bagafungura amaso bakabona isi nshya nziza cyane, izaba irangwa n’amahoro.Yohana 5:28, 29.

Ese wifuza kuzayibamo? Tekereza ibintu bitangaje tuzigira kuri Henoki nitumubona! Azatubwira ukuri ku byerekeye iherezo ry’ubuzima bwe. Icyakora hari amasomo tugomba kumwigiraho muri iki gihe. Pawulo amaze kuvuga ibya Henoki, yakomeje agira ati “umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha” (Abaheburayo 11:6). Birakwiriye rwose ko twigana ukwizera kwa Henoki n’ubutwari bwe.

^ par. 14 Zimwe mu ntiti mu bya Bibiliya zavuze ko Yuda yavuze ibyavuye mu gitabo kitahumetswe cyitwa igitabo cya Henoki. Nubwo cyitirirwa Henoki, aho cyavuye ntihazwi. Kivugwamo ubuhanuzi bwa Henoki, bushobora kuba bwaravuye mu nyandiko ya kera itazwi, cyangwa abantu bakaba baragiye babuhererekanya mu magambo. Ibyo Yuda yanditse na we ashobora kuba yarabikuye muri izo nyandiko za kera. Nanone ashobora kuba yarabibwiwe na Yesu wabaga mu ijuru, kuko yarebaga ibyabaga kuri Henoki.

^ par. 20 Uko ni ko Imana yarinze umubiri wa Mose n’uwa Yesu, kugira ngo badahura n’ibibazo nk’ibyo.zGutegeka kwa Kabiri 34:5, 6; Luka 24:3-6; Yuda 9.