Soma ibirimo

Ese Bibiliya irivuguruza?

Ese Bibiliya irivuguruza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya, Bibiliya yose iruzuzanya. Nubwo hari imirongo imwe n’imwe isa n’igaragaza ko Bibiliya yivuguruza, iyo mirongo ushobora kuyisobanukirwa uramutse ukurikije amahame akurikira:

  1.   Suzuma imirongo ikikije uwo ufiteho ikibazo. Iyo usomye interuro imwe mu gitabo cy’umwanditsi uwo ari we wese utitaye ku zindi, ushobora kumva asa n’uwivuguruza.

  2.   Suzuma uko umwanditsi abona ibintu. Iyo abantu bandika inkuru y’ibintu biboneye babivuga neza nta kwibeshya, icyakora ntibakoresha amagambo amwe kandi hari utuntu duto duto bamwe batirirwa bandika.

  3.   Jya uzirikana ibivugwa mu mateka n’ibijyanye n’umuco.

  4.   Jya utahura aho imvugo y’ikigereranyo itandukaniye n’amagambo akwiriye gufatwa uko yakabaye.

  5.   Zirikana ko igikorwa gishobora kwitirirwa umuntu niyo yaba atari we ubwe wagikoze. a

  6.   Ifashishe ubuhinduzi bwa Bibiliya buhuje n’ukuri.

  7.   Irinde guhuza ibyo Bibiliya ivuga n’inyigisho zidahuje n’ukuri zo mu madini.

 Ingero zikurikira zigaragaza uko ayo mahame yakoreshwa mu gusobanura aho Bibiliya isa n’aho yivuguruza.

Ihame rya 1: imirongo ikikije uwo ufiteho ikibazo

  Niba Imana yararuhutse ku munsi wa karindwi, ni mu buhe buryo yakomeje gukora? Imirongo ikikije inkuru ivuga iby’irema iboneka mu Ntangiriro igaragaza ko imvugo igira iti “Imana yatangiye kuruhuka imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi” yerekeza gusa ku kurema ibintu byose byari ku isi (Intangiriro 2:2-4). Icyakora igihe Yesu yavugaga ko Imana “yakomeje gukora kugeza n’ubu” ntiyari avuguruje icyo gitekerezo, ahubwo yashaka kuvuga indi mirimo y’Imana (Yohana 5:17). Imirimo y’Imana ikubiyemo kwandikisha Bibiliya, kuyobora abantu no kubitaho.​—Zaburi 20:6; 105:5; 2 Petero 1:21.

Ihame rya 2 n’irya 3: uko umwanditsi abona ibintu n’amateka

  Ni he Yesu yakirije umuntu w’impumyi? Igitabo cya Luka kivuga ko Yesu yakijije umuntu w’impumyi ageze “hafi y’i Yeriko,” mu gihe inkuru nk’iyo ivugwa muri Matayo ivuga abantu babiri b’impumyi kandi ikavuga ko Yesu yabakijije ‘avuye i Yeriko’ (Luka 18:35-​43; Matayo 20:29-​34). Izo nkuru ebyiri zanditswe n’abantu bavuze ibintu mu buryo butandukanye ziruzuzanya. Matayo yibanze ku mubare w’abantu bavugwamo, avuga ko ari babiri naho Luka yibanda ku muntu umwe Yesu yavugishije. Ku birebana n’aho icyo gikorwa cyabereye, abahanga mu byataburuwe mu matongo bavumbuye ko mu gihe cya Yesu Yeriko yari igizwe n’imigi ibiri, umugi wa kera w’Abayahudi n’umugi mushya w’Abaroma, yombi ikaba yari itandukanyijwe n’intera y’ikirometero kimwe n’igice. Birashoboka ko igihe Yesu yakoraga icyo gitangaza yari ari hagati y’iyo migi yombi.

Ihame rya 4: imvugo y’ikigereranyo n’amagambo akwiriye gufatwa uko yakabaye

  Ese isi izarimbuka? Bamwe bumva ko amagambo yo mu Mubwiriza 1:4 avuga ko “isi ihoraho iteka ryose” avuguruzanya n’avuga ko ‘isi n’ibiyiriho bizagurumana’ (2 Petero 3:10, Bibiliya Ntagatifu). Icyakora, muri Bibiliya iyo ijambo “isi” rifashwe uko ryakabaye riba ryerekeza ku mubumbe wacu, naho ryakoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo rikaba ryerekeza ku batuye isi (Intangiriro 1:1; 11:1). Kuba muri 2 Petero 3:10 havuga ko “isi” izarimbuka, ntibisobanura ko ari uyu mubumbe wacu uzatwikwa, ahubwo bisobanura “kurimbuka kw’abatubaha Imana.”​​—2 Petero 3:7.

Ihame rya 5: uwakoze igikorwa

  Igihe Yesu yari i Kaperinawumu, ni nde wamugejejeho icyifuzo cy’umutware utwara umutwe w’abasirikare? Muri Matayo 8:5, 6 havuga ko umutware utwara umutwe w’abasirikare ari we waje kwirebera Yesu, mu gihe muri Luka 7:3 ho havuga ko uwo mutware yatumye abakuru b’Abayahudi ngo bajye kumumurebera. Iyi nkuru yo muri Bibiliya isa n’ivuguruzanya igaragaza ko uwo mutware ari we wabanje kugira icyo cyifuzo, ariko agatuma abakuru ngo bamugireyo.

Ihame rya 6: ubuhinduzi bwa Bibiliya buhuje n’ukuri

  Ese twese dukora ibyaha? Bibiliya yigisha ko twese twarazwe icyaha n’umuntu wa mbere ari we Adamu (Abaroma 5:12). Hari Bibiliya zimwe na zimwe zisa n’izivuguruza icyo gitekerezo zivuga ko umuntu mwiza ‘adakora ibyaha’ cyangwa ‘atongera gucumura ukundi’ (1 Yohana 3:6; Bibiliya Yera; Bibiliya Ntagatifu). Icyakora mu rurimi rw’umwimerere, inshinga y’ikigiriki yahinduwemo “icyaha” muri 1 Yohana 3:6, itondaguwe mu ndagihe kandi muri urwo rurimi ibyo bigaragaza ko ari igikorwa gikomeza. Hari itandukaniro riri hagati yo kuragwa icyaha, kuko byo nta wabyirinda, no gukora icyaha ubigambiriye, kuko cyo ari igikorwa gikomeza cyo kutubaha amategeko y’Imana. Ni yo mpamvu hari Bibiliya zikuraho icyo kintu gisa no kwivuguruza, zigahindura uwo murongo mu buryo buhuje n’ukuri zigira ziti “ntagira akamenyero ko gukora ibyaha.”​—Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

Ihame rya 7: Bibiliya n’inyigisho zidahuje n’ukuri

  Ese Yesu angana n’Imana cyangwa iramuruta? Yesu yigeze kuvuga ati “jyewe na Data turi umwe,” ibyo bikaba bisa n’ibivuguruza amagambo yavuze agira ati ‘Data aranduta’ (Yohana 10:30; 14:28). Kugira ngo dusobanukirwe neza iyo mirongo, bisaba ko dusuzuma icyo Bibiliya ivuga ku birebana na Yehova na Yesu, aho gushaka guhuza iyo mirongo n’inyigisho idahuje n’ukuri y’Ubutatu, kuko idashingiye kuri Bibiliya. Bibiliya igaragaza ko Yehova ari Se wa Yesu akaba n’Imana ye, ari na yo asenga (Matayo 4:10; Mariko 15:34; Yohana 17:3; 20:17; 2 Abakorinto 1:3). Yesu ntangana n’Imana.

 Imirongo ikikije uwo Yesu yavuzemo ati “jyewe na Data turi umwe,” igaragaza ko yarimo asobanura ukuntu we na Se, Yehova Imana, bahuje intego. Nyuma yaho yaje kuvuga ati “Data yunze ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na Data” (Yohana 10:38). Nanone Yesu yari yunze ubumwe n’abigishwa be, kuko hari igihe yasenze Imana agira ati “nabahaye icyubahiro wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. Nunze ubumwe na bo, nawe wunze ubumwe nanjye.”​—Yohana 17:22, 23.

a Urugero, hari inkoranyamagambo yavuze ko inyubako ya Taj Mahal “yubatswe n’umwami w’abami Shah Jahān, wategekaga ubwami bwa Mughal.” Icyakora si we ubwe wayubatse kuko iyo nkoranyamagambo ikomeza ivuga ko yubatswe n’“abakozi barenga 20.000.”​—Encyclopædia Britannica.