Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 20:1-37

  • Ibihugu byegeranye n’ubuyuda bibutera ubwoba (1-4)

  • Yehoshafati asenga asaba ubufasha (5-13)

  • Igisubizo giturutse kuri Yehova (14-19)

  • U Buyuda bukizwa mu buryo bw’igitangaza (20-30)

  • Iherezo ry’ubutegetsi bwa Yehoshafati (31-37)

20  Nyuma yaho, Abamowabu, Abamoni na bamwe mu Bamonimu* batera Yehoshafati.  Abantu baraza babwira Yehoshafati bati: “Utewe n’abantu benshi cyane baturutse mu karere k’inyanja,* muri Edomu. Dore bageze i Hasasoni-tamari, ari ho muri Eni-gedi.”  Yehoshafati abyumvise agira ubwoba, yiyemeza gushaka Yehova. Nuko atangaza ko abantu bo mu Buyuda hose bigomwa kurya no kunywa.*  Nyuma yaho abantu bo mu Buyuda bateranira hamwe kugira ngo bagishe Yehova inama. Baturutse mu mijyi yose y’u Buyuda baza kugisha inama Yehova.  Hanyuma Yehoshafati ahagarara imbere y’iteraniro ry’abo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mu nzu ya Yehova, imbere y’imbuga nshya,  aravuga ati: “Yehova Mana ya ba sogokuruza, ese nturi Imana mu ijuru kandi ukaba utegeka ibihugu byose? Ufite imbaraga n’ububasha ku buryo nta wushobora kukurwanya.  Mana yacu, ese ntiwirukanye abaturage b’iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, ukagiha abakomoka ku nshuti yawe Aburahamu, kugira ngo kibabere umurage iteka ryose?  Bagituyemo bakikubakiramo urusengero rwitirirwa izina ryawe, bagira bati:  ‘niduhura n’ibyago, byaba bitewe n’intambara, gutsindwa n’urubanza, icyorezo cyangwa inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko muri iyi nzu ari ho izina ryawe riri), kugira ngo tugutabaze udukize ingorane duhuye na zo, utwumve kandi udutabare.’ 10  None reba ibyo Abamoni, Abamowabu n’abo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri barimo gukora. Wabujije Abisirayeli kubatera igihe bavaga mu gihugu cya Egiputa, banyura iruhande ntibabarimbura. 11  None icyo batwishyuye ni ukuza kutwirukana bakadukura mu murage waduhaye. 12  Mana yacu, ese ntuzabibahanira? Twe nta mbaraga dufite zo kurwana n’abantu bangana batya baduteye. Ntituzi icyo dukwiriye gukora, icyakora ni wowe twiringiye.” 13  Hagati aho abaturage bo mu Buyuda bose bari bahagaze imbere ya Yehova, bari kumwe n’abagore babo n’abana* babo ndetse n’abakiri bato. 14  Nuko umwuka wa Yehova uza kuri Yahaziyeli, umuhungu wa Zekariya, umuhungu wa Benaya, umuhungu wa Yeyeli, umuhungu wa Mataniya w’Umulewi wo mu bakomoka kuri Asafu, igihe yari hagati y’iteraniro. 15  Aravuga ati: “Yemwe baturage mwese b’i Buyuda namwe baturage b’i Yerusalemu, nawe Mwami Yehoshafati, nimutege amatwi! Yehova arababwiye ati: ‘ntimutinye cyangwa ngo muhahamurwe n’aba bantu benshi, kuko atari mwe muzarwana urugamba ubwanyu ahubwo ni Imana izarurwana. 16  Ejo muzamanuke mubatere. Bazazamukira mu nzira inyura i Sisi, muzabasanga aho ikibaya kirangirira, ahateganye n’ubutayu bwa Yeruweli. 17  Ntibizaba ngombwa ko murwana. Mwe muzajyeyo mwihagararire gusa maze murebe uko Yehova azabakiza. Yemwe Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu, ntimutinye cyangwa ngo muhahamuke. Ejo muzabatere, Yehova azaba ari kumwe namwe.’” 18  Nuko Yehoshafati arapfukama akoza umutwe hasi, Abayuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu na bo bapfukama imbere ya Yehova kugira ngo basenge Yehova. 19  Hanyuma Abalewi bo mu bakomoka kuri Kohati n’abo mu bakomoka kuri Kora barahaguruka basingiza Yehova Imana ya Isirayeli mu ijwi ryumvikana cyane. 20  Babyuka kare mu gitondo bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bakigenda Yehoshafati arahaguruka aravuga ati: “Muntege amatwi mwa Bayuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu. Mwizere Yehova Imana yanyu kugira ngo mukomeze kuba intwari.* Mwizere abahanuzi be kugira ngo bizabagendekere neza.” 21  Amaze kujya inama n’abaturage, ashyiraho abagabo bo kuririmbira Yehova no kumusingiza bambaye imyenda yera kandi myiza cyane yo kurimbana, bagenda imbere y’abasirikare bavuga bati: “Nimushimire Yehova kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.” 22  Batangiye kuririmbira Yehova bamusingiza bishimye, atega umutego ingabo z’Abamoni, iz’Abamowabu n’izo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri zari zateye u Buyuda, maze ziricana. 23  Abamoni n’Abamowabu bahindukirana abaturage bo mu karere k’imisozi miremire ya Seyiri kugira ngo babice babamareho. Bamaze kwica abaturage b’i Seyiri bose, na bo ubwabo baricana. 24  Ariko Abayuda bageze ku munara w’umurinzi wari mu butayu, bareba ba bantu benshi cyane bari babateye, babona imirambo yabo irambaraye aho, kandi nta n’umwe wari warokotse. 25  Yehoshafati n’ingabo ze baje gutwara ibyo abo bantu bari bafite, bahasanga ibintu byinshi cyane n’imyenda n’ibindi bikoresho byiza cyane; bakomeza kubijyana kugeza aho bananiriwe kubitwara. Bamaze iminsi itatu batwara ibyo bari babambuye, kuko byari byinshi cyane. 26  Ku munsi wa kane bateranira mu Kibaya cya Beraka basingiza Yehova. Ni yo mpamvu kugeza n’uyu munsi aho hantu hitwa Ikibaya cya Beraka.* 27  Nuko abaturage bose bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu basubira i Yerusalemu, bayobowe na Yehoshafati, bishimye kuko Yehova yari yatumye batsinda abanzi babo. 28  Binjira muri Yerusalemu bafite ibyuma by’umuzika bifite imirya, bafite inanga n’impanda.* Nuko bajya mu nzu ya Yehova. 29  Abo mu bwami bwose bwo muri ibyo bihugu bumvise ko Yehova yarwanyije abanzi ba Isirayeli, bumva batinye Imana. 30  Nuko ubwami bwa Yehoshafati bugira amahoro, kandi Imana ye ikomeza kumuha amahoro impande zose. 31  Yehoshafati akomeza gutegeka u Buyuda. Yabaye umwami afite imyaka 35, amara imyaka 25 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Azuba, akaba yari umukobwa wa Shiluhi. 32  Yiganye papa we Asa, ntiyareka gukurikiza urugero rwe, akora ibishimisha Yehova. 33  Icyakora, ahantu hirengeye ho gusengera ntihakuweho, kandi abantu bari batariyemeza gusenga Imana ya ba sekuruza babikuye ku mutima. 34  Ibindi bintu byose Yehoshafati yakoze, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu magambo ya Yehu umuhungu wa Hanani, yashyizwe mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli. 35  Nyuma y’ibyo, Yehoshafati umwami w’u Buyuda agirana amasezerano na Ahaziya umwami wa Isirayeli wakoraga ibibi. 36  Yagiranye na we amasezerano yo gukora amato ajya i Tarushishi, ayo mato bakajya bayakorera muri Esiyoni-geberi. 37  Icyakora Eliyezeri umuhungu wa Dodavahu w’i Maresha ahanurira Yehoshafati ibyago, aramubwira ati: “Kubera ko wagiranye amasezerano na Ahaziya, Yehova azasenya ibikorwa byawe.” Nuko ayo mato ararohama, ntiyashobora kugera i Tarushishi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Abamewuni.”
Uko bigaragara ni Inyanja y’Umunyu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Cyangwa “kwihangana.”
Bisobanura “umugisha.”
Ni igikoresho cy’umuzika. Reba Ibisobanuro by’amagambo.