Igitabo cya Kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 32:1-33

  • Senakeribu atera ubwoba abaturage b’i Yerusalemu (1-8)

  • Senakeribu asuzugura Yehova (9-19)

  • Umumarayika yica ingabo z’Abasiriya (20-23)

  • Uburwayi bwa Hezekiya no kwishyira hejuru (24-26)

  • Ibyo Hezekiya yagezeho n’urupfu rwe (27-33)

32  Nyuma y’ibyo byose na nyuma y’ibikorwa by’ubudahemuka Hezekiya yakoze, Senakeribu umwami wa Ashuri yateye u Buyuda, agota imijyi ikikijwe n’inkuta; yashakaga guca imyenge mu nkuta z’imijyi kugira ngo ayifate.  Hezekiya abonye ko Senakeribu yaje yiyemeje gutera Yerusalemu,  amaze kugisha inama abatware n’abasirikare be, yiyemeza kuziba amasoko y’amazi yari inyuma y’umujyi kandi baramushyigikiye.  Nuko ahuriza hamwe abantu benshi baziba amasoko yose n’utugezi twanyuraga hagati mu gihugu, baravuga bati: “Ntidushaka ko abami ba Ashuri bazahasanga amazi menshi.”  Nanone yiyemeje kongera kubaka ahantu hose hari harasenyutse mu rukuta, arwubakaho iminara, yubaka n’urundi rukuta inyuma yarwo. Yongeye kubaka Milo yo mu Mujyi wa Dawidi, akora intwaro nyinshi n’ingabo.  Nuko ashyiraho abayobozi b’ingabo bo kuyobora abantu, abateranyiriza hamwe, ahantu hahuriraga abantu benshi mu marembo y’umujyi, maze abatera inkunga* agira ati:  “Mugire ubutwari kandi mukomere. Ntimutinye cyangwa ngo mugire ubwoba bwinshi bitewe n’umwami wa Ashuri n’abantu benshi bari kumwe na we, kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kurusha abari kumwe na we.  Yishingikirije ku mbaraga z’abantu, ariko twebwe tuzafashwa na Yehova Imana yacu aturwanirire.” Nuko abantu bakomezwa n’ayo magambo ya Hezekiya umwami w’u Buyuda.  Nyuma y’ibyo, Senakeribu umwami wa Ashuri yohereza abagaragu be i Yerusalemu, igihe we n’ingabo ze zose bari i Lakishi, atuma kuri Hezekiya umwami w’u Buyuda no ku baturage bose b’i Buyuda bari i Yerusalemu ati: 10  “Senakeribu umwami wa Ashuri aravuze ati: ‘ni iki mwiringiye gituma muguma muri Yerusalemu kandi igoswe n’ingabo? 11  Ese aho si Hezekiya ubashuka ngo muzicwe n’inzara n’inyota, ababwira ngo: “Yehova Imana yacu azadukiza umwami wa Ashuri?” 12  Ese Hezekiya si we washenye ahantu hirengeye mwasengeraga Imana yanyu, agasenya n’ibicaniro byayo, akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati: “muzajya mwunama imbere y’igicaniro kimwe kandi ni cyo muzajya mutwikiraho ibitambo umwotsi wabyo uzamuke?” 13  Ese ntimuzi ibyo njye na ba sogokuruza twakoreye abantu bose bo mu bindi bihugu? Ese imana zo muri ibyo bihugu zigeze zibankiza? 14  Muri izo mana zose z’ibyo bihugu ba sogokuruza barimbuye, ni iyihe yabashije gukiza abaturage bayo kugira ngo ntabarimbura, ku buryo Imana yanyu na yo yashobora kubakiza simbarimbure? 15  Ntimwemere ko Hezekiya ababeshya cyangwa ngo abashuke bigeze aho. Ntimumwiringire kuko nta mana y’igihugu na kimwe cyangwa ubwami, yigeze ikiza abaturage bayo kugira ngo ntabarimbura cyangwa ngo itume ba sogokuruza batabarimbura, nkanswe Imana yanyu!’” 16  Abagaragu ba Senakeribu barushaho gutuka Yehova Imana y’ukuri na Hezekiya umugaragu wayo. 17  Senakeribu yari yanditse n’amabaruwa yo gutuka Yehova Imana ya Isirayeli no kumusebya, agira ati: “Imana ya Hezekiya ntizakiza abaturage bayo ngo imbuze kubarimbura, nk’uko imana z’ibindi bihugu na zo zitakijije abaturage bazo kugira ngo ntabarimbura.” 18  Abagaragu be bakomeza kuvuga mu ijwi ryumvikana cyane mu rurimi rw’Abayahudi bahamagara abaturage b’i Yerusalemu bari hejuru y’urukuta, kugira ngo babatere ubwoba kandi babahahamure maze bafate umujyi wabo. 19  Batuka Imana y’i Yerusalemu nk’uko batukaga imana zo mu bindi bihugu byo ku isi zakozwe n’amaboko y’abantu. 20  Icyakora Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya umuhungu wa Amotsi, bakomeza gusenga Imana yo mu ijuru bayibwira icyo kibazo kandi bakayitakira ngo ibafashe. 21  Nuko Yehova yohereza umumarayika yica abasirikare bose b’abanyambaraga, abayobozi n’abakuru b’ingabo z’umwami wa Ashuri. Uwo mwami asubira mu gihugu cye yakozwe n’isoni. Nyuma yaho ajya mu nzu* y’imana ye, maze bamwe mu bahungu be baraza bamwicisha inkota. 22  Uko ni ko Yehova yatabaye Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu, akabakiza Senakeribu umwami wa Ashuri, akabakiza n’abandi banzi babo bose, maze abaha amahoro impande zose. 23  Nuko abantu benshi bazanira Yehova impano i Yerusalemu, bazanira na Hezekiya umwami w’u Buyuda ibintu by’agaciro; nyuma y’ibyo abantu bo mu bihugu byose baramwubaha cyane. 24  Muri iyo minsi Hezekiya yararwaye yenda gupfa, nuko asenga Yehova, maze na we aramusubiza kandi amuha ikimenyetso. 25  Ariko Hezekiya ntiyagaragaza ko ashimira uwamukoreye ibyiza, kuko umutima we wishyize hejuru bigatuma Imana imurakarira, we n’abantu bo mu Buyuda na Yerusalemu. 26  Icyakora Hezekiya yicishije bugufi areka ubwibone bwo mu mutima we, kandi abaturage b’i Yerusalemu na bo bicisha bugufi, bituma Yehova atabahana igihe Hezekiya yari akiriho. 27  Hezekiya agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi cyane, yiyubakira amazu yo kubikamo ifeza, zahabu, amabuye y’agaciro, amavuta ahumura neza, ingabo n’ibindi bintu byose by’agaciro. 28  Nanone yubatse amazu yo kubikamo ibinyampeke, divayi nshya n’amavuta, afite n’ibiraro by’amatungo y’ubwoko bwose n’aho kororera intama. 29  Yaniyubakiye imijyi, agira inka n’intama nyinshi, kuko Imana yamuhaye ubutunzi bwinshi. 30  Hezekiya ni we wafunze isoko ya ruguru y’amazi ya Gihoni, arayayobora amanuka yerekeye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Dawidi. Ibyo Hezekiya yakoraga byose byagendaga neza. 31  Ariko igihe abatware b’i Babuloni boherezaga abantu ngo bajye kumubaza ibyerekeye igitangaza cyari cyarabaye muri icyo gihugu, Imana y’ukuri yaramuretse kugira ngo imugerageze, imenye ibiri mu mutima we byose. 32  Andi mateka ya Hezekiya n’ibindi bintu yakoze bigaragaza urukundo rudahemuka, biri mu byo umuhanuzi Yesaya umuhungu wa Amotsi yeretswe, byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli. 33  Hezekiya arapfa,* bamushyingura ku nzira izamuka igana ku irimbi ry’abakomoka kuri Dawidi. Igihe yapfaga, abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu bose bamuhaye icyubahiro. Nuko umuhungu we Manase aba ari we umusimbura aba umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ababwira amagambo abakora ku mutima.”
Cyangwa “urusengero.”
Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”