Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Yesu Kristo ni we Mesiya wasezeranyijwe

Yesu Kristo ni we Mesiya wasezeranyijwe

KUGIRA ngo Yehova Imana adufashe kumenya Mesiya uwo ari we, yahumekeye abahanuzi ba Bibiliya benshi bavuga aho uwo Mucunguzi wasezeranyijwe yari kuvukira, umurimo we ndetse n’urupfu rwe. Ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya bwose bwasohoreye kuri Yesu Kristo. Bwavuze ibintu by’ukuri no mu tuntu duto duto. Urugero, reka turebe bumwe mu buhanuzi bwari bwaravuze ibyerekeye ivuka rya Mesiya n’ibyari kumubaho akiri umwana.

Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko Mesiya yari gukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi (Yesaya 9:7). Ibyo ni ko byagenze kuko Yesu yavukiye mu muryango wa Dawidi.​—Matayo 1:1, 6-17.

Undi muhanuzi w’Imana witwa Mika yahanuye ko uwo mwana yari kuzaba umutegetsi kandi ko yari kuzavukira i “Betelehemu Efurata” (Mika 5:2). Igihe Yesu yavukaga, muri Isirayeli hari imigi ibiri yitwaga Betelehemu. Umwe wari hafi y’i Nazareti mu majyaruguru y’igihugu naho undi uri hafi y’i Yerusalemu mu Buyuda. Betelehemu yari hafi ya Yerusalemu yitwaga Efurata. Uwo mugi ni wo Yesu yavukiyemo nk’uko byari byarahanuwe!​—Matayo 2:1.

Ubundi buhanuzi bwa Bibiliya bwari bwaravuze ko Umwana w’Imana yari kuzahamagarwa “ngo ave muri Egiputa.” Igihe Yesu yari umwana, bamujyanye muri Egiputa. Bamugaruye Herodi amaze gupfa, nuko ubwo buhanuzi buba burasohoye.​—Hoseya 11:1; Matayo 2:15.

Mu mbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “ Ubuhanuzi buhereranye na Mesiya,” munsi y’ahanditse ngo “Ubuhanuzi,” hari imirongo y’ibyanditswe ivuga ibintu byari kuba kuri Mesiya. Nuyigereranya n’iri munsi y’ahanditse ngo “Uko bwasohoye,” biratuma urushaho kwizera ko Ijambo ry’Imana ari ukuri.

Mu gihe usuzuma iyo mirongo, uzirikane ko ubwo buhanuzi bwanditswe mu myaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Yesu avuka. Yesu yaravuze ati “ibintu byose byanditswe kuri jye mu mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za Zaburi bigomba gusohora” (Luka 24:44). Nk’uko ushobora kubyibonera muri Bibiliya yawe, byose byasohoye uko byakabaye!