Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA KIMWE

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
  • Mbese Imana ni yo iteza imibabaro?

  • Ni ikihe kibazo cyavutse mu busitani bwa Edeni?

  • Imana izavanaho ite ingaruka mbi zatewe n’imibabaro igera ku bantu?

1, 2. Ni iyihe mibabaro igera ku bantu muri iki gihe, kandi se ibyo bituma benshi bibaza ibihe bibazo?

NYUMA y’imirwano ikaze yabereye mu gihugu cyari cyarayogojwe n’intambara, abagore n’abana babarirwa mu bihumbi bahitanywe na yo bahambwe mu cyobo kimwe. Icyo cyobo bagikikije udusaraba duto, maze kuri buri gasaraba bandikaho ngo “kuki?” Abantu bakunze kwibaza icyo kibazo bafite agahinda kenshi iyo intambara, impanuka, indwara cyangwa urugomo bihitanye abantu b’inzirakarengane, bikabasenyera amazu cyangwa bikabateza indi mibabaro itagira ingano. Bumva bashaka kumenya impamvu bagerwaho n’ayo makuba yose.

2 Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? Ko Yehova Imana ashobora byose, akaba arangwa n’urukundo, ubwenge no gukiranuka, kuki inzangano n’akarengane byogeye mu isi? Ese wigeze wibaza ibibazo nk’ibyo?

3, 4. (a) Ni iki kigaragaza ko kwibaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho atari bibi? (b) Yehova yumva ameze ate iyo abona ibibi n’imibabaro bigera ku bantu?

3 Mbese kwibaza impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho ni bibi? Hari abumva ko kwibaza ikibazo nk’icyo bigaragaza ko bafite ukwizera guke cyangwa ko batubaha Imana. Nyamara, mu gihe uzaba usoma Bibiliya uzabona ko hari abantu b’indahemuka bubahaga Imana bigeze kwibaza ibibazo nk’ibyo. Urugero, umuhanuzi wizerwa Habakuki yabajije Yehova ati “kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane?”​—Habakuki 1:3.

Yehova azavanaho imibabaro yose

4 Mbese Yehova yatonganyije Habakuki amuziza ko yabajije ibyo bibazo? Oya. Ahubwo Imana yandikishije muri Bibiliya ayo magambo ya Habakuki yari avuye ku mutima. Nanone, Imana yamufashije gusobanukirwa ibintu neza kurushaho no kugira ukwizera gukomeye. Ibyo ni byo Yehova yifuza kugukorera nawe. Wibuke ko Bibiliya ivuga ko ‘akwitaho’ (1 Petero 5:7). Imana yanga ibibi n’imibabaro kurusha undi muntu uwo ari we wese (Yesaya 55:8, 9). None se kuki hariho imibabaro myinshi?

KUKI HARIHO IMIBABARO MYINSHI?

5. Ni izihe mpamvu zitangwa rimwe na rimwe mu gusobanura igituma habaho imibabaro, ariko se ni iki Bibiliya yigisha?

5 Abantu bagiye babaza abayobozi b’amadini yabo impamvu hariho imibabaro myinshi. Akenshi bagiye babasubiza ko abantu bababara bitewe n’uko ari ko Imana iba yabishatse, kandi ko yagennye mbere y’igihe ibintu byose byari kuzaba, hakubiyemo n’ibintu bibabaje. Benshi babwirwa ko inzira z’Imana ari amayobera, cyangwa ko ari yo ituma abantu bapfa, ndetse n’abana bato, kugira ngo ibajyane mu ijuru. Ariko nk’uko wabyize, Yehova Imana ntiyigera na rimwe atuma abantu bagerwaho n’ibibi. Bibiliya igira iti “ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya!”​—Yobu 34:10.

6. Kuki abantu benshi bakora ikosa ryo kugereka ku Mana imibabaro yose iri mu isi?

6 Waba uzi impamvu ituma abantu bakora ikosa ryo kugereka ku Mana imibabaro yose yo muri iyi si? Akenshi, babyitirira Imana Ishoborabyose kuko batekereza ko ari yo mu by’ukuri itegeka iyi si. Hari inyigisho y’ukuri isobanutse neza yo muri Bibiliya baba batazi. Ibyo wabyize mu gice cya 3 cy’iki gitabo. Satani Usebanya ni we mu by’ukuri utegeka iyi si.

7, 8. (a) Iyi si igaragaza ite kamere iranga umutegetsi wayo? (b) Ni mu buhe buryo ukudatungana kw’abantu hamwe n’ ‘ibihe n’ibibagwirira’ byagiye bituma bagerwaho n’imibabaro?

7 Bibiliya ivuga ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). None se iyo ubitekerejeho, wumva bidahuje n’ubwenge? Iyi si igaragaza kamere ya Satani, we ‘uyobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9). Satani arangwa n’urwango, uburiganya n’ubugome. Ntibitangaje rero kubona isi ayobora na yo irangwa n’urwango rwinshi, uburiganya n’ubugome. Iyo ni imwe mu mpamvu zituma habaho imibabaro myinshi.

8 Impamvu ya kabiri ituma habaho imibabaro myinshi, ni uko abantu barazwe icyaha no kudatungana uhereye igihe umugabo n’umugore ba mbere bigomekaga mu busitani bwa Edeni, nk’uko twabibonye mu gice cya 3. Abantu badatunganye bahatanira gutegeka abandi, kandi ibyo bituma habaho intambara, gukandamizwa, n’imibabaro (Umubwiriza 4:1; 8:9). Impamvu ya gatatu ituma habaho imibabaro ni uko “ibihe n’ibigwirira abantu” bigera kuri bose. (Soma mu Mubwiriza 9:11.) Kubera ko Yehova atari we utegeka iyi si ngo arinde abantu, bashobora kugerwaho n’akaga bitewe n’uko bari ahantu habi mu gihe kibi.

9. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova afite impamvu zumvikana zituma areka imibabaro igakomeza kubaho?

9 Duhumurizwa no kumenya ko Imana atari yo ituma abantu bababara. Si yo iteza intambara, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no gukandamizwa, hamwe n’ibiza bituma abantu bababara. Ariko kandi, tugomba kumenya impamvu Yehova areka iyo mibabaro yose ikabaho. Niba ashobora byose, ubwo afite n’ubushobozi bwo kuyivanaho. None se kuki atayivanaho? Twamaze kumenya ko Imana ari urukundo. Ubwo rero, igomba kuba ifite impamvu zumvikana zituma ireka imibabaro ikabaho.​—1 Yohana 4:8.

HAVUKA IKIBAZO GIKOMEYE

10. Ni iki Satani yarwanyije, kandi mu buhe buryo?

10 Icyakora tugomba gusubiza amaso inyuma tukibuka uko byagenze igihe imibabaro yatangiraga, kugira ngo tumenye impamvu Imana yaretse imibabaro igakomeza kubaho. Igihe Satani yatumaga Adamu na Eva basuzugura Yehova, havutse ikibazo gikomeye. Satani ntiyahakanye ko Yehova afite ububasha. Satani azi neza ko Yehova afite ububasha busesuye. Ahubwo Satani yahakanye ko Yehova afite uburenganzira bwo gutegeka. Igihe Satani yavugaga ko Imana yabeshye abantu kandi ko ibima ibyiza, yari ashinje Yehova ko ari umutegetsi mubi. (Soma mu Ntangiriro 3:2-5.) Satani yumvikanishije ko abantu barushaho kumererwa neza badategetswe n’Imana. Icyo gihe yari arwanyije ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, ni ukuvuga uburenganzira afite bwo gutegeka.

11. Kuki Yehova atahise arimbura ibyigomeke byo muri Edeni?

11 Adamu na Eva bigometse kuri Yehova. Ni nk’aho bavuze bati “ntidukeneye ko Yehova adutegeka. Dushobora kwihitiramo icyiza n’ikibi.” Yehova yari gukemura icyo kibazo ate? Yari gukora iki kugira ngo yereke ibiremwa byose bifite ubwenge ko ubutegetsi bwe ari bwo bwiza, kandi ko ibyo byigomeke byibeshye? Hari uwavuga ko Imana yagombaga guhita irimbura ibyo byigomeke maze ikongera ikarema abandi bantu. Ariko wibuke ko Yehova yari yaramaze kuvuga ko yari afite umugambi w’uko Adamu na Eva babyara abana bakuzura isi, kandi yashakaga ko baba muri paradizo ku isi (Intangiriro 1:28). Buri gihe Yehova asohoza imigambi ye (Yesaya 55:10, 11). Nanone kandi, kwica ibyo byigomeke byo muri Edeni ntibyari kuba bishubije ikibazo cyo kumenya niba Yehova afite uburenganzira bwo gutegeka.

12, 13. Tanga urugero rugaragaza impamvu Yehova yemereye Satani gutegeka iyi si, n’impamvu Imana yemereye abantu kwitegeka.

12 Reka dutekereze kuri uru rugero. Tuvuge ko umwarimu ashatse kwereka abanyeshuri be uko babona igisubizo cy’ihurizo rikomeye. Noneho umunyeshuri w’umunyabwenge ariko w’icyigomeke, ashatse kwereka abandi banyeshuri ko mwarimu ari umuswa, avuga ko uburyo mwarimu yakoresheje kugira ngo abone igisubizo atari bwo. Uwo munyeshuri akomeje kwemeza ko azi uburyo bwiza bwo kugera ku gisubizo. Bamwe mu banyeshuri batekereje ko ari ko biri koko, maze na bo barigomeka. Mwarimu azabigenza ate? Ese aramutse yirukanye abo banyeshuri bigometse, byatuma abandi batekereza iki? Mbese ntibatekereza ko ibyo wa munyeshuri na bagenzi be bavuze ari ukuri? Abandi banyeshuri basigaye bashobora gutakariza uwo mwarimu icyizere, bagatekereza ko yatinye ko amakosa ye ashyirwa ahabona. Ariko noneho, reka tuvuge ko mwarimu yemereye uwo munyeshuri w’icyigomeke kwereka abandi banyeshuri bose uko yagera ku gisubizo.

Mbese umunyeshuri yarusha ubwenge mwarimu we?

13 Yehova na we yabigenje nk’uwo mwarimu. Wibuke ko abigometse muri Edeni atari bo bonyine barebwaga n’icyo kibazo. Abamarayika babarirwa muri za miriyoni barabyitegerezaga (Yobu 38:7; Daniyeli 7:10). Uko Yehova yari gukemura icyo kibazo byari kuzagirira akamaro abo bamarayika bose, kandi amaherezo bikazagirira akamaro ibindi biremwa byose bifite ubwenge. None se, Yehova yabigenje ate? Yemereye Satani kugaragaza uko we yari gutegeka abantu. Nanone Imana yemereye abantu kwitegeka bayobowe na Satani.

14. Umwanzuro Yehova yafashe wo kureka abantu bakitegeka uzagira akahe kamaro?

14 Wa mwarimu twatanzeho urugero azi neza ko ibyo wa munyeshuri hamwe n’abandi bamushyigikiye bavuze atari ukuri. Nanone ariko, azi ko nabareka bakagerageza kugaragaza ko bafite ukuri biri bugirire ishuri ryose akamaro. Ibyo byigomeke biramutse bitsinzwe, abanyeshuri b’inyangamugayo bose babona ko mwarimu ari we ukwiriye koko kuyobora ishuri. Nyuma yaho baziyumvisha impamvu mwarimu yirukana umunyeshuri uwo ari we wese umwigometseho. Mu buryo nk’ubwo, Yehova azi ko abantu bose b’imitima itaryarya ndetse n’abamarayika bazungukirwa no kubona ko Satani n’ibindi byigomeke nka we batsinzwe burundu, kandi ko abantu badashobora kwitegeka. Kimwe na Yeremiya wo mu gihe cya kera, bazamenya ukuri kw’ingenzi gukubiye muri aya magambo agira ati “Yehova, nzi neza ko inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu itari muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze.”​—Yeremiya 10:23.

KUKI YEHOVA YARETSE IMIBABARO IKABAHO IGIHE KIREKIRE?

15, 16. (a) Kuki Yehova yaretse imibabaro igakomeza kubaho igihe kirekire? (b) Kuki Yehova atakumiriye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’agahomamunwa?

15 None se, kuki Yehova yaretse imibabaro igakomeza kubaho igihe kirekire? Kandi se, kuki atabuza ibintu bibi kubaho? Reka turebe ibintu bibiri wa mwarimu atagombaga gukora. Icya mbere, ntiyagombaga kubuza wa munyeshuri w’icyigomeke kugaragaza uko we yagera ku gisubizo. Icya kabiri, ntiyagombaga gufasha uwo munyeshuri kugera ku gisubizo. Mu buryo nk’ubwo, hari ibintu bibiri Yehova na we yiyemeje kudakora. Icya mbere, ntiyabujije Satani n’abamushyigikiye kugaragaza ko bafite ukuri. Byabaye ngombwa rero ko Imana ireka igihe kigahita. Mu myaka ibarirwa mu bihumbi, abantu bagerageje ubutegetsi bw’uburyo bwose. Bateye imbere muri siyansi no mu bindi bintu, ariko akarengane, ubukene, ubugizi bwa nabi n’intambara byarushijeho kwiyongera. Ubu byaragaragaye ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe.

16 Icya kabiri, Yehova ntiyafashije Satani gutegeka iyi si. Iyo Imana iza gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’agahomamunwa, yari kuba igaragaje ko bya byigomeke bifite ukuri, kandi yari gutuma abantu batekereza ko bashobora kwitegeka ntibibagireho ingaruka. Yari kuba ashyigikiye ibinyoma. Ariko ‘Imana ntishobora kubeshya.’​—Abaheburayo 6:18.

17, 18. Ni iki Yehova azakora ku bihereranye n’ibibi byose byatewe n’ubutegetsi bw’abantu n’ibikorwa bya Satani?

17 Bite se ku bihereranye n’ibibi byose byakomeje gukorwa uhereye igihe abantu bigomekaga ku Mana? Icyo twagombye kwibuka ni uko Yehova ashobora byose. Ashobora kuvanaho ingaruka mbi zose zatewe n’imibabaro igera ku bantu, kandi koko azazivanaho. Nk’uko twamaze kubibona, ibikorwa byo kwangiza umubumbe wacu bizavanwaho isi nihinduka paradizo. Abantu bizera igitambo cy’incungu cya Yesu bazakurirwaho ingaruka z’icyaha, n’ingaruka z’urupfu zivanweho n’umuzuko. Nguko uko Imana izakoresha Yesu kugira ngo “amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:8). Ibyo byose Yehova azabisohoza mu gihe cyagenwe. Dushobora kwishimira ko atahise abikora, kuko kwihangana kwe kwatumye tumenya ukuri kandi tukamukorera. (Soma muri 2 Petero 3:9, 10.) Hagati aho, Imana yakomeje gushaka abagaragu bayo b’imitima itaryarya, no kubafasha kwihanganira imibabaro iyo ari yo yose bashobora guhura na yo muri iyi si ivurunganye.​—Yohana 4:23; 1 Abakorinto 10:13.

18 Hari abashobora kwibaza bati “iyo Imana irema Adamu na Eva ku buryo batashoboraga kwigomeka, iyi mibabaro yose yari kubaho?” Kugira ngo ubone igisubizo, ugomba kwibuka impano y’agaciro kenshi Yehova yaguhaye.

UZAKORESHA UTE IMPANO WAHAWE N’IMANA?

Imana izagufasha kwihanganira imibabaro

19. Ni iyihe mpano y’agaciro kenshi Yehova yaduhaye, kandi se kuki twagombye kuyifatana uburemere?

19 Nk’uko twabibonye mu gice cya 5, abantu baremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye. Waba se wiyumvisha ukuntu iyo ari impano y’agaciro kenshi? Imana yaremye inyamaswa zitabarika, kandi ahanini ziyoborwa n’ubwenge kamere (Imigani 30:24). Abantu bakoze imashini zishobora gukurikiza buri tegeko bazishyizemo. Ese twari kwishima iyo Imana iza kuturema nk’izo mashini? Oya, ahubwo twishimira ko dufite umudendezo wo kwihitiramo incuti, uko tugomba kubaho, n’ibindi n’ibindi. Twishimira uwo mudendezo, kandi n’Imana ishaka ko tuwugira.

20, 21. Twakoresha neza dute impano twahawe yo kwihitiramo ibitunogeye, kandi se kuki twagombye kwifuza kubigenza dutyo?

20 Yehova ntashaka ko abantu bamukorera ku gahato (2 Abakorinto 9:7). Dufate urugero: umwana wawe aramutse aje akakubwira ati “ndagukunda” kubera ko hari umuntu umubwiye ngo aze abikubwire, cyangwa se akaza akabikubwira abikuye ku mutima, muri ibyo byombi ni iki cyagushimisha? Ikibazo rero ni iki: uzakoresha ute umudendezo Yehova yaguhaye wo kwihitiramo ibikunogeye? Satani, Adamu na Eva bakoresheje nabi cyane umudendezo wabo. Banze kumvira Yehova Imana. Wowe se uzabigenza ute?

21 Ufite uburyo bwo gukoresha neza umudendezo ufite wo kwihitiramo ibikunogeye. Ushobora kwifatanya n’abandi bantu bose bahisemo gushyigikira Yehova. Bashimisha Yehova kuko bagira uruhare rugaragara mu kugaragaza ko Satani ari umubeshyi kandi ko ubutegetsi bwe bwatsinzwe (Imigani 27:11). Nawe ushobora kubigenza utyo uhitamo kubaho mu buryo bushimisha Imana. Ibyo tuzabisobanukirwa mu gice gikurikira.