Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 15

Yesu ni nde?

Yesu ni nde?

Yesu ni umwe mu bantu bavugwa cyane mu mateka. Ariko nubwo abantu benshi bazi izina rye, nta bintu bifatika bamuziho. Abenshi mu bavuga ko bamuzi ntibazi uwo ari we by’ukuri kandi n’ibyo bamuziho biratandukanye. None se Bibiliya imuvugaho iki?

1. Yesu ni nde?

Yesu ni umumarayika ukomeye uba mu ijuru. Yehova Imana yamuremye mbere y’ibindi byose. Ni yo mpamvu yitwa “imfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Nanone Bibiliya ivuga ko Yesu ari “Umwana wayo w’ikinege,” kuko ari we wenyine Imana yiremeye ubwayo (Yohana 3:16). Yesu yakoranye na Se Yehova, amufasha kurema ibindi byose. (Soma mu Migani 8:30.) Yesu aracyakorana bya bugufi na Yehova. Yitwa “Jambo” kubera ko ari umuvugizi w’Imana, ugeza ku bandi ubutumwa bwayo n’amabwiriza yayo.—Yohana 1:14.

2. Kuki Yesu yaje ku isi?

Kubera ko Yesu yabaga mu ijuru, Yehova yakoze igitangaza yimurira ubuzima bwe mu nda y’umukobwa w’isugi witwaga Mariya, akoresheje umwuka wera. Nguko uko Yesu yavutse ari umuntu. Ubu hashize imyaka irenga 2.000 ibyo bibaye. (Soma muri Luka 1:34, 35.) Icyatumye Yesu aza ku isi, ni ukugira ngo abe Mesiya wasezeranyijwe cyangwa Kristo, maze akize abantu. a Yesu yashohoje ubuhanuzi bwose bwo muri Bibiliya buvuga ibya Mesiya, bituma abantu bamenya ko ari we “Kristo, Umwana w’Imana nzima.”Matayo 16:16.

3. Ubu Yesu ari he?

Nyuma y’igihe Yesu yarapfuye, Yehova amuzura ari umumarayika nuko asubira mu ijuru. Ageze mu ijuru, ‘Imana yaramukujije imushyira mu mwanya wo hejuru cyane’ (Abafilipi 2:9). Ubu Yesu ni umumarayika ukomeye cyane. Yehova wenyine ni we ukomeye kumurusha.

IBINDI WAMENYA

Menya byinshi kuri Yesu, umenye n’impamvu kubimenya bigufitiye akamaro.

4. Yesu si Imana Ishoborabyose

Bibiliya ivuga ko nubwo Yesu ari umumarayika ukomeye mu ijuru, yumvira Se Yehova ari we Mana ye. Ibyo tubyemezwa n’iki? Murebe VIDEWO kugira ngo mumenye aho Yesu atandukaniye n’Imana Ishoborabyose.

Imirongo yo muri Bibiliya ikurikira idufasha kumenya aho Yehova atandukaniye na Yesu. Musome buri murongo hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

Musome muri Luka 1:30-32.

  • Umumarayika yavuze ko ari irihe sano riri hagati ya Yesu na Yehova Imana “Isumbabyose?”

Musome muri Matayo 3:16, 17.

  • Igihe Yesu yabatizwaga, ijwi ryari riturutse mu ijuru ryavuze iki?

  • Utekereza ko iryo jwi ryari irya nde?

Musome muri Yohana 14:28.

  • Ari umwana na se ni nde uruta undi, kandi se ni nde ukomeye kurusha undi?

  • Kuba Yesu yaravuze ko Yehova ari se, bigaragaza iki?

Musome muri Yohana 12:49.

  • Ese Yesu yatekerezaga ko angana na Se? Wowe ubibona ute?

5. Ni iki cyagaragaje ko Yesu ari we Mesiya?

Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi bwinshi buvuga ibya Mesiya cyangwa uwo Yehova yatoranyije kugira ngo azakize abantu. Ubwo buhanuzi bwafashije abantu kumenya Mesiya. Murebe VIDEWO kugira ngo mumenye bumwe mu buhanuzi Yesu yashohoje igihe yari ku isi.

Musome ubu buhanuzi bwo muri Bibiliya, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

Musome muri Mika 5:2 kugira ngo mumenye aho Mesiya yari kuzavukira. b

  • Ese Yesu yashohoje ubwo buhanuzi? —Matayo 2:1.

Musome muri Zaburi 34:20 no muri Zekariya 12:10 kugira ngo mumenye ibyo Bibiliya yari yarahanuye ku birebana n’urupfu rwa Mesiya.

  • Ese ubwo buhanuzi bwarasohoye? —Yohana 19:33-37.

  • Ese Yesu yaba yarateguye mbere y’igihe ibyari kuzamubaho kugira ngo bihuze n’ubwo buhanuzi?

  • Ibyo bikweretse iki?

6. Kumenya ibya Yesu bidufitiye akamaro

Bibiliya ivuga ko ari iby’ingenzi ko tumenya ibirebana na Yesu n’inshingano Yehova yamuhaye. Musome muri Yohana 14:6; 17:3, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki kumenya ibya Yesu bidufitiye akamaro?

Yesu ni we nzira itugeza ku Mana, tukaba incuti zayo. Yigishije ukuri ku birebana na Yehova, kandi ni we uzatuma abantu babona ubuzima bw’iteka.

UKO BAMWE BABYUMVA: “Abahamya ba Yehova ntibemera Yesu.”

  • Abavuga batyo wababwira iki?

INCAMAKE

Yesu ni umumarayika ukomeye, akaba Mesiya ndetse n’umwana w’Imana.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki Yesu yitwa “imfura mu byaremwe byose”?

  • Ni iki Yesu yakoze mbere y’uko aza ku isi?

  • Ni iki kitwemeza ko Yesu ari we Mesiya?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba niba Bibiliya yigisha ko Imana yabyaye Yesu nk’uko umuntu abyara umwana ibi bisanzwe.

“Kuki Yesu yitwa Umwana w’Imana?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba impamvu inyigisho y’Ubutatu idashingiye kuri Bibiliya.

“Ese Yesu ni Imana?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2009)

Soma inkuru y’umugore wamenye icyo Bibiliya ivuga kuri Yesu, ubuzima bwe bugahinduka cyane.

“Umugore wo mu idini ry’Abayahudi asobanura impamvu yongeye gusuzuma imyizerere ye” (Nimukanguke!, Gicurasi 2013)

a Mu Isomo rya 26 n’irya 27, tuziga impamvu abantu bakeneye gukizwa turebe n’uko Yesu adukiza.

b Reba Ibisobanuro bya 2 kugira ngo umenye ubuhanuzi buvuga igihe nyacyo Mesiya yari kuzagaragarira.