Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 38

Jya ushimira Imana kubera impano y’ubuzima yaguhaye

Jya ushimira Imana kubera impano y’ubuzima yaguhaye

Kuba dufite ubuzima, bituma dukora ibintu byinshi kandi tukabyishimira. Nubwo twaba dufite ibibazo, muri rusange hari ibintu bishobora kudushimisha mu buzima. Twagaragaza dute ko dushimira kubera iyo mpano y’ubuzima twahawe? Ni iyihe mpamvu y’ingenzi cyane yagombye gutuma dushimira?

1. Kuki tugomba gushimira kubera impano y’ubuzima?

Twagombye gushimira kubera ko iyo mpano twayihawe na Data udukunda ari we Yehova. Ni we ‘soko y’ubuzima’ kuko ari we waremye ibinyabuzima byose (Zaburi 36:9). Bibiliya ivuga ko Imana ari yo “iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose” (Ibyakozwe 17:25, 28). Yehova aduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dukomeze kubaho. Ikiruta byose ni uko yanaduhaye ibituma ubwo buzima budushimisha.—Soma mu Byakozwe 14:17.

2. Twagaragaza dute ko dushimira Yehova?

Yehova yatangiye kukwitaho ukiri mu nda. Umugaragu w’Imana witwa Dawidi yayisenze agira ati “amaso yawe yabonye urusoro rwanjye.” Iryo sengesho Imana yaryandikishije muri Bibiliya (Zaburi 139:16). Yehova aha agaciro kenshi ubuzima bwawe. (Soma muri Matayo 10:29-31.) Ubwo rero, iyo umuntu yishe undi abigambiriye cyangwa akiyahura, bibabaza Yehova cyane a (Kuva 20:13). Nanone iyo dushyize ubuzima bwacu mu kaga ku bushake cyangwa ntidufate ingamba zo kurinda ubuzima bw’abandi, bibabaza Yehova. Iyo twitaye ku buzima bwacu kandi tukubaha ubuzima bw’abandi, tuba tugaragaje ko duha agaciro impano nziza cyane y’ubuzima.

IBINDI WAMENYA

Menya bimwe mu byo wakora kugira ngo ugaragaze ko ushimira Imana yaguhaye ubuzima.

3. Jya wita ku buzima bwawe

Abakristo bakorera Yehova n’ubugingo bwabo bwose kubera ko bamwiyeguriye. Ni nk’aho imibiri yabo baba bayihaye Yehova ho igitambo. Musome mu Baroma 12:1, 2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki cyagombye gutuma wita ku buzima bwawe?

  • Ni iki wakora kugira ngo ubwiteho?

4. Jya ufata ingamba zo kwirinda impanuka n’urupfu

Bibiliya itugira inama yo kwirinda ibintu biteje akaga. Murebe VIDEWO kugira ngo umenye bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde impanuka.

Musome mu Migani 22:3, hanyuma muganire ku cyo wakora kugira ngo wirinde impanuka uyirinde n’abandi . . .

  • mu rugo.

  • ku kazi.

  • muri siporo.

  • mu gihe uri mu kinyabiziga cyangwa mu gihe utwaye.

5. Jya wubaha ubuzima bw’umwana uri mu nda

Dawidi yakoresheje imvugo y’ubusizi, asobanura ko Yehova yita ku kintu cyose kiba ku mwana uri mu nda. Musome muri Zaburi 139:13-17, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese Yehova abona ko ubuzima bw’umuntu butangira bamutwite, cyangwa ko butangira yavutse?

Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli yarindaga ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana atwite. Musome mu Kuva 21:22, 23, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Yehova yabonaga ate umuntu wahitanaga ubuzima bw’umwana uri mu nda, ariko atabigambiriye?

  • Yehova yabonaga ate umuntu wahitanaga ubuzima bw’umwana uri mu nda abigambiriye? b

  • Uko Yehova abona ibirebana n’icyo kibazo ubyumva ute?

Murebe VIDEWO.

Hari igihe umugore uha agaciro ubuzima ashobora kumva ko gukuramo inda ari bwo buryo bwonyine asigaranye. Musome muri Yesaya 41:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Mu gihe umugore ahanganye n’ikibazo gishobora gutuma asabwa gukuramo inda, ni nde yagisha inama? Kubera iki?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Umugore afite uburenganzira bwo gukuramo inda cyangwa kutayikuramo, kuko ari we uba ayitwite.”

  • Ni iki kikwemeza ko Yehova aha agaciro ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana atwite?

INCAMAKE

Bibiliya itwigisha ko tugomba gukunda ubuzima bwacu n’ubw’abandi, tukabwubaha kandi tukaburinda, kuko ubwo buzima ari impano Imana yaduhaye.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki Yehova abona ko ubuzima bw’umuntu ari ubw’agaciro kenshi?

  • Yehova yiyumva ate iyo umuntu yishe mugenzi we cyangwa akiyahura?

  • Kuki wumva washimira Yehova waguhaye ubuzima?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Twagaragaza dute ko dushimira Yehova waduhaye impano y’ubuzima?

Indirimbo ya 141​—Impano y’ubuzima (2:41)

Menya igisubizo k’ikibazo kibaza ngo “ese Imana ishobora kubabarira umugore wakuyemo inda?”

“Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gukuramo inda?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba impamvu kumenya uko Imana ibona ubuzima bidufasha guhitamo imyidagaduro idateje akaga.

“‘Ese gukora siporo ziteje akaga birakwiriye?” (Nimukanguke!, 8 Ukwakira 2000)

a Yehova yita ku bafite umutima umenetse cyangwa abafite agahinda kenshi (Zaburi 34:18). Ndetse n’iyo umuntu afite agahinda kenshi ku buryo atekereza kwiyahura, Imana iramwumva kandi iba yifuza kumufasha. Kugira ngo umenye uko Imana yafasha umuntu kwikuramo igitekerezo cyo kwiyahura, soma ingingo ivuga ngo “Ese Bibiliya yamfasha mu gihe numva nshaka kwiyahura?” Iyo ngingo iri muri iri somo mu gace kavuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro.”

b Abantu bigeze gukuramo inda ntibagombye gukabya kwicira urubanza, kuko Yehova ashobora kubababarira. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo “Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no gukuramo inda?” iri mu gace kavuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro.”