Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Ni iki Bibiliya ivuga ku bushyuhe bwinshi bwugarije isi?

Ni iki Bibiliya ivuga ku bushyuhe bwinshi bwugarije isi?

 Kuva muri Nyakanga 2022, hirya no hino ku isi ubushyuhe bwariyongereye mu buryo budasanzwe:

  •   “Muri uku kwezi ni inshuro ya kabiri abayobozi b’u Bushinwa baburiye abaturage ko hazabaho ubushyuhe bwinshi mu migi igera kuri 70.”—Byavuzwe na CNN Wire Service, ku itariki ya 25 Nyakanga 2022.

  •   “Mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi amashyamba yagiye afatwa n’inkongi y’umuriro bitewe n’uko ubushyuhe bwiyongereye cyane.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The Guardian, ku itariki ya 17 Nyakanga 2022.

  •   “Ku Cyumweru, imigi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ubushyuhe budasanzwe muri iyi mpeshyi kurusha mbere hose, mu duce duherereye ku nkombe y’iburasirazuba no mu duce two mu majyepfo n’iburengerazuba bwo hagati.”—Byavuzwe n’ikinyamakuru The New York Times, ku itariki ya 24 Nyakanga 2022.

 Ibyo byose bigaragaza iki? Ese koko hari igihe kuba ku isi bizaba bidashoboka? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Ese Bibiliya yari yarahanuye ko hazabaho ubushyuhe bukabije?

 Yego. Ubushyuhe bukabije tubona hirya no hino ku isi, buri mu byo Bibiliya yari yaravuze ko bizabaho muri iki gihe. Urugero, Yesu yari yaravuze ko hazabaho “ibitera ubwoba” cyangwa “ibimenyetso bikomeye” (Luka 21:11; Bibiliya Yera). Kubera ko hirya no hino ku isi ubushyuhe bukabije bugenda bwiyongera, bituma hari abagira ubwoba ko abantu ubwabo bazarimbura isi.

Ese hari igihe gutura ku isi bizaba bitagishoboka?

 Oya. Imana yaremye isi kugira ngo abantu bayitureho iteka ryose (Zaburi 115:16; Umubwiriza 1:4). Imana ntizemera ko abantu barimbura isi, ahubwo yasezeranyije ko ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.

 Reka dusuzume ubundi buhanuzi bubiri bugaragaza ibindi Imana yadusezeranyije:

  •   “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti” (Yesaya 35:1). Imana ntizemera ko isi ihinduka ubutayu ku buryo itaturwa, ahubwo izasana ahantu hose hangiritse.

  •   “Witaye ku isi kugira ngo uyihe uburumbuke; Warayikungahaje cyane” (Zaburi 65:9). Imana izatuma iyi si yacu ihinduka Paradizo.

 Kugira ngo urusheho kumenya byinshi ku birebana n’uko ihindagurika ry’ikirere risohoza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Bibiliya ivuga iki ku ihindagurika ry’ibihe n’ejo hazaza?

 Kugira ngo urusheho kumenya amasezerano yo muri Bibiliya avuga ko isi izongera kuba nziza, reba ingingo ivuga ngo: “Ni nde uzatuma isi yongera kuba nziza?