Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova ni “se w’imfubyi”

Yehova ni “se w’imfubyi”

Buri mwaka hari abakiri bato benshi bahitamo kuba inshuti za Yehova (Zb 110:3). Niba nawe ari uko bimeze, Yehova akwitaho. Azirikana ibibazo byose uhanganye na byo kandi agusezeranya ko azagufasha, ugakomeza kumukorera. Niba urerwa n’umubyeyi umwe, ujye uzirikana ko Yehova ari “se w’imfubyi” (Zb 68:5). Yehova azagutoza umenye uko wahangana n’ibibazo uhura na byo mu rugo.​—1Pt 5:10.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: ABARWANIRIRA UKWIZERA—ABANA BAREZWE N’UMUBYEYI UMWE,” HANYUMA MUSUBIZE IBIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni irihe somo twavana ku bavandimwe na mushiki wacu twabonye muri iyi videwo?

  • Ni mu buhe buryo amagambo ari muri Zaburi ya 27:10, ahumuriza abana barerwa n’umubyeyi umwe?