Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya wirinda abahakanyi

Jya wirinda abahakanyi

Akenshi Satani n’abakozi be bavuga ukuri kuvanze n’ikinyoma kugira ngo batume dushidikanya ku byo twizera (2Kr 11:3). Urugero, Abashuri bavuze ukuri kuvanze n’ikinyoma kandi bavuze n’ibinyoma byeruye kugira ngo bace intege ubwoko bw’Imana (2Ng 32:10-15). Muri iki gihe, abahakanyi na bo bakoresha amayeri nk’ayo. None se tugomba gukora iki, mu gihe twumvise inyigisho zabo? Tujye tubona ko ari nk’uburozi; kandi koko ni bwo. Ntituzigere na rimwe dusoma inyandiko zabo, ngo dusubize ubutumwa banditse cyangwa ngo dusubiremo ibyo bavuze. Jya uba maso maze urebe niba ibintu usomye cyangwa wumvise, bigamije gutuma ushidikanya kuri Yehova n’umuryango we, maze ubyirinde.—Yd 3, 4.

MUREBE AGACE KA VIDEWO IVUGA NGO: RWANIRIRA CYANE UKWIZERA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki dukwiriye kwitonda mu gihe dukoresha imbuga za interinete?

  • Twakurikiza dute inama ivugwa mu Baroma 16:17?