Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 72

Tumenyekanisha ukuri k’Ubwami

Tumenyekanisha ukuri k’Ubwami

(Ibyakozwe 20:20, 21)

  1. 1. Kera twari twarayobye

    Turi mu mwijima mwinshi,

    Hanyuma Yah Yehova

    Yohereza umucyo we.

    Tuzi neza ko ashaka

    Ko tumukorera cyane.

    Izina ryera rya Yah

    Turimenyesha abantu bose.

    Tubwiriza ku nzu n’inzu,

    Mu mihanda no mu nzira,

    Tugafasha abatwumva,

    Tukabigisha ukuri.

    Twihatira kubwiriza

    Ubutumwa bwa Yehova.

    Dukore umurimo

    Kandi tuzawusohoze neza.

(Reba nanone Yos 9:9; Yes 24:15; Yoh 8:12, 32.)