Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 73

Duhe gushira amanga

Duhe gushira amanga

(Ibyakozwe 4:29)

  1. 1. Iyo duhamya Ubwami,

    Tukakuvuganira,

    Hari benshi baturwanya

    Kandi bakadusebya.

    Gusa ntitubatinya,

    Tuzajya tukwiyambaza.

    Tugusabye umwuka wawe;

    Mana, turawugusabye.

    (INYIKIRIZO)

    Duhe gushira amanga;

    Ntitugire ubwoba.

    Tugusabye ubutwari

    Tubabwirize bose.

    Imperuka iri hafi.

    Mu gihe dutegereje,

    Duhe gushira amanga,

    Mana yacu.

  2. 2. Nubwo twagira ubwoba,

    Ntuzadutererana.

    Tuzi ko uzadufasha,

    Ibyo turabyizeye.

    Mana ujye ureba

    Abadutoteza bose,

    Kandi uduhe imbaraga

    Maze tukuvuganire.

    (INYIKIRIZO)

    Duhe gushira amanga;

    Ntitugire ubwoba.

    Tugusabye ubutwari

    Tubabwirize bose.

    Imperuka iri hafi.

    Mu gihe dutegereje,

    Duhe gushira amanga,

    Mana yacu.

(Reba nanone 1 Tes 2:2; Heb 10:35.)