Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 30

Rahabu yahishe abatasi

Rahabu yahishe abatasi

Igihe abatasi b’Abisirayeli bageraga i Yeriko, bacumbitse mu nzu y’umugore witwaga Rahabu. Umwami w’i Yeriko yarabimenye, yohereza abasirikare kwa Rahabu. Rahabu yahishe abo batasi hejuru y’inzu, maze ayobya abo basirikare. Yabwiye abo batasi ati “ndabafasha kuko nzi neza ko Yehova ari kumwe namwe kandi ko muzigarurira iki gihugu. Ndabinginze nimunsezeranye ko mutazanyica jye n’umuryango wanjye.”

Abo batasi babwiye Rahabu bati “tugusezeranyije ko nta muntu uzaba uri mu nzu yawe uzagira icyo aba.” Baramubwiye bati “uzazirike umugozi utukura ku idirishya ryawe, ni bwo umuryango wawe uzarokoka.”

Rahabu yanyujije abo batasi mu idirishya bamanukira ku mugozi. Bamaze iminsi itatu bihishe mu misozi, hanyuma basubira aho Yosuwa yari ari. Nyuma yaho, Abisirayeli bambutse uruzi rwa Yorodani kugira ngo bigarurire igihugu. Umugi wa mbere bigaruriye ni Yeriko. Yehova yabategetse kumara iminsi itandatu bazenguruka uwo mugi, bakawuzenguruka incuro imwe buri munsi. Ku munsi wa karindwi, bazengurutse uwo mugi incuro zirindwi. Hanyuma abatambyi bavugije amahembe, abasirikare nabo bavuza urwamo. Inkuta z’uwo mugi zahise ziriduka! Ariko inzu ya Rahabu yo ntiyahirimye. Rahabu n’umuryango we bararokotse kuko yizeye Yehova.

“Mu buryo nk’ubwo se, Rahabu . . . we ntiyabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo, amaze kwakira neza intumwa, hanyuma akazohereza zinyuze iyindi nzira?”​—Yakobo 2:25