Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 2

Imana irema umugabo n’umugore ba mbere

Imana irema umugabo n’umugore ba mbere

Yehova yateye ubusitani bwitwa Edeni. Ubwo busitani bwarimo ibyatsi, ibiti n’inyamaswa. Hanyuma Imana yaremye umuntu wa mbere ari we Adamu mu mukungugu, maze ihuha mu mazuru ye. Uzi uko byagenze? Uwo muntu yahise aba muzima. Yehova yashyize Adamu muri ubwo busitani kugira ngo abwiteho, kandi amusaba kwita inyamaswa zose amazina.

Yehova yabwiye Adamu ati “ushobora kurya ku mbuto z’ibiti byose uretse igiti kimwe gusa. Nukiryaho, uzapfa.”

Nyuma yaho Yehova yaravuze ati “ngiye kuremera Adamu umufasha.” Yasinzirije Adamu maze amukuramo urubavu aruremamo umugore aramumuha. Uwo mugore yitwaga Eva. Umuryango wa Adamu na Eva ni wo wa mbere wabayeho. Adamu yumvise ameze ate amaze kubona uwo mugore we? Adamu yarishimye cyane maze aravuga ati “dore uwo Yehova yavanye mu rubavu rwanjye! Ubu noneho mbonye umuntu umeze nkanjye!”

Yehova yabwiye Adamu na Eva ngo bororoke buzure isi. Yifuzaga ko bakorana bishimye, bagahindura isi yose paradizo, ikaba ubusitani bwiza nk’uko Edeni yari imeze. Icyakora si uko byagenze. Kuki bitagenze gutyo? Tuzabimenya mu gice gikurikira.

“Kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore.”​—Matayo 19:4