Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 55

Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya

Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya

Abashuri bari barigaruriye ubwami bwa Isirayeli bwari bugizwe n’imiryango icumi. Umwami Senakeribu wa Ashuri yashakaga no kwigarurira ubwami bw’u Buyuda bwari bugizwe n’imiryango ibiri. Yatangiye kwigarurira imigi y’u Buyuda, ariko umugi yifuzaga cyane gufata, ni uwa Yerusalemu. Icyo Senakeribu atari azi ni uko Yehova yarindaga Yerusalemu.

Umwami w’u Buyuda ari we Hezekiya yahaye Senakeribu amafaranga menshi ngo areke Yerusalemu. Senakeribu yakiriye ayo mafaranga, ariko yohereza ingabo ze zikomeye ngo zitere Yerusalemu. Abaturage bo muri uwo mugi bahiye ubwoba kubera ko ingabo z’Abashuri zakomezaga kuwusatira. Hezekiya yarababwiye ati “ntimutinye. Abashuri barakomeye ariko Yehova azatuma dukomera kubarusha.”

Senakeribu yohereje intumwa ye Rabushake i Yerusalemu kugira ngo ajye gutera ubwoba abaturage. Rabushake yahagaze inyuma y’umugi arangurura ijwi avuga ati “Yehova ntashobora kubakiza. Hezekiya ntabashuke. Nta mana ishobora kutubuza kubagenza uko dushaka.”

Hezekiya yagishije Yehova inama. Yehova yaramubwiye ati “amagambo ya Rabushake ntagutere ubwoba. Senakeribu ntazigera afata Yerusalemu.” Nyuma yaho, Senakeribu yoherereje Hezekiya inzandiko zagiraga ziti “ishyire mu maboko yanjye. Yehova ntashobora kugukiza.” Hezekiya yasenze Yehova amubwira ati “Yehova, turakwinginze dukize, kugira ngo abantu bose bamenye ko ari wowe Mana y’ukuri wenyine.” Yehova yaramubwiye ati “umwami wa Ashuri ntazinjira muri Yerusalemu. Nzarinda umugi wanjye.”

SSenakeribu yari yizeye rwose ko yari agiye gufata Yerusalemu. Ariko Yehova yohereje umumarayika nijoro mu ngabo zari zikambitse inyuma y’umugi. Uwo mumarayika yishe ingabo zigera ku 185.000! Umwami Senakeribu yatakaje ingabo nyinshi zari zikomeye. Nta kundi yari kubigenza uretse gusubira iwe. Yehova yarinze Hezekiya na Yerusalemu nk’uko yari yarabisezeranyije. Ese iyo uza kuba wari i Yerusalemu, wari kwiringira Yehova?

“Umumarayika wa Yehova akambika agose abamutinya, kandi arabakiza.”​—Zaburi 34:7