Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nagenda nsanga nde?

Nagenda nsanga nde?

Vanaho:

  1. 1. Numviye Yesu

    Muri iyi minsi iruhije

    Amurikira,

    Mu nzira nyuramo,

    Ni Umwungeri mwiza,

    Unyereka inzira

    Intambwe zanjye

    Ni we uziyobora

    (IMBANZIRIZANYIKIRIZO)

    Kuki se nakumvira,

    Amajwi y’abanzi banjye?

    Bashaka kunyobya

    Nkava mu nzira ndimo.

    (INYIKIRIZO)

    Nagenda se nsanga nde?

    Ni he nahungira ingorane?

    Nagenda se nsanga nde?

    Amajwi y’abandi

    Anshyira mu kaga

    Ni Yesu wenyine nzumvira.

  2. 2. Ndatuje kandi

    Nishimira ko anyitaho.

    Urukundo rwe

    Ni rwo runkomeza.

    Yehova yatanze

    Umwana we ku bwacu.

    Kugira ngo tuzabone,

    Ubuzima.

    (IMBANZIRIZANYIKIRIZO)

    Sinzigera numva,

    Amajwi y’abanzi banjye

    Kuki se nayoba,

    Nkava mu nzira ndimo?

    (INYIKIRIZO)

    Nagenda se nsanga nde?

    Ni he nahungira ingorane?

    Nagenda se nsanga nde?

    Amajwi y’abandi,

    Anshyira mu kaga,

    Ni Yesu wenyine nzumvira.

    (INYIKIRIZO)

    Nagenda se nsanga nde?

    Ni he nahungira ingorane?

    Nagenda se nsanga nde?

    Amajwi y’abandi

    Anshyira mu kaga,

    Ni Yesu wenyine nzumvira.

    Nagenda se nsanga nde?

    Sinzigera nyoba rwose pe! Pe!