Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nzagukorera iteka ryose

Nzagukorera iteka ryose

Vanaho:

  1. 1. Data wo mu ijuru, nifuza kugushimisha.

    Nzagukorera igihe cyose nzaba nkiriho.

    Nzakomeza gufasha abandi kukumenya.

    Kwigisha abandi ukuri, biranezeza.

    (IKIRARO)

    Yehova kugusingiza bikomeza ukwizera.

    Niyemeje kugukorera iteka ryose.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova nzagusingiza iteka.

    Niyemeje rwose kugukorera.

    Umutima wange ndawuguhaye.

    Yehova ndagukunda kandi nkakumvira.

  2. 2. Nzakunda abavandimwe kandi mbiteho.

    Nzakora uko nshoboye mbakorere ibyiza.

    Nzi y’uko gutanga biruta cyane guhabwa.

    Niyemeje kujya mfasha abari mu bibazo.

    (IKIRARO)

    Yehova kugusingiza bikomeza ukwizera.

    Niyemeje kugukorera iteka ryose.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova nzagusingiza iteka.

    Niyemeje rwose kugukorera.

    Umutima wange ndawuguhaye.

    Yehova ndagukunda kandi nkakumvira.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova nzagusingiza iteka.

    Niyemeje rwose kugukorera.

    Umutima wange ndawuguhaye.

    Yehova ndagukunda kandi nkakumvira.