Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turakundana

Turakundana

Vanaho:

  1. 1. Tugeze mu kandi gace,

    Ahantu kure y’iwacu.

    Kandi Yehova

    Yabanye natwe

    Mu rugendo twakoze.

    Kuba ari Yehova dukorera

    Bituma dushikama.

    Dukunda abavandimwe bacu

    Kandi rwose twunze ubumwe.

    (INYIKIRIZO)

    Twese turakundana

    Turi umwe. Turi umuryango.

    Aho waba uva hose

    Wisange.

    Turagukunda.

  2. 2. Twahuye n’abantu benshi

    Batwakirana urugwiro.

    Twahise tujya mu ikoraniro

    Kandi twari twishimye.

    Iyi migisha yose dufite

    Izanwa na Yehova

    Turamukunda cyane kandi tuzamukorera

    Iteka ryose.

    (INYIKIRIZO)

    Twese turakundana

    Turi umwe. Turi umuryango.

    Aho waba uva hose

    Wisange

    Turagukunda

  3. 3. Twageze ahandi hantu

    Tutamenyereye na mba.

    Abantu benshi twabwirizaga

    Barabyishimiraga.

    Dufite n’inshuti zidukunda

    Tukumva twisanzuye.

    Urukundo rwa kivandimwe

    Ruturanga, ruratangaje.

    (IKIRARO)

    Ku isi hose

    Tuba tuhafite abavandimwe

    Haba Kenya na Kiba,

    Samowa na Suwede.

    (INYIKIRIZO)

    Twese turakundana

    Turi umwe. Turi umuryango.

    Aho waba uva hose

    Wisange.

    Turagukunda.

    Tuva mu moko yose.

    Turi umwe, turakundana.

    Ibyo birigaragaza.

    Ni ukuri turi abavandimwe.

    Abo muri Aziya, na Amerika

    Afrika na Oseyaniya

    N’u Burayi, mwese turabakunda.

    Turi umwe, turakundana.