Soma ibirimo

Umwuka wera ni iki?

Umwuka wera ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha (Mika 3:8; Luka 1:35). Imana yohereza umwuka wayo mu buryo bw’uko yohereza imbaraga zayo ahantu aho ari ho hose kugira ngo ibyo ishaka bikorwe.—Zaburi 104:30; 139:7.

 Ijambo “umwuka” rikoreshwa muri Bibiliya, rihindurwa rivanywe ku ijambo ry’igiheburayo ruʹach n’iry’ikigiriki pneuʹma. Ahanini ayo magambo akoreshwa yerekeza ku mbaraga z’Imana, ni ukuvuga umwuka wera (Intangiriro 1:2). Nanone Bibiliya ikoresha iryo jambo ishaka kumvikanisha ibindi bintu:

  •   Umwuka usanzwe.—Habakuki 2:19; Ibyahishuwe 13:15.

  •   Umuyaga.—Intangiriro 8:1; Yohana 3:8.

  •   Imbaraga zibeshaho ibinyabuzima.—Yobu 34:14, 15.

  •   Imimerere y’umuntu cyangwa imitekerereze ye.—Kubara 14:24.

  •   Imana n’ibiremwa by’umwuka, urugero nk’abamarayika.—1 Abami 22:21; Yohana 4:24.

 Ibyo bintu byose bihuriye ku gitekerezo cy’uko bitagaragara ariko tukaba dushobora kubona ibikorwa byabyo. Bityo rero, umwuka w’Imana, “kimwe n’umuyaga, ntubonwa n’amaso, ntufatika kandi ufite imbaraga.”—An Expository Dictionary of New Testament Words, cyanditswe na W. E. Vine.

 Nanone, Bibiliya ivuga ko umwuka wera w’Imana ari “amaboko” cyangwa “intoki” zayo (Zaburi 8:3; 19:1; Luka 11:20; gereranya no muri Matayo 12:28). Kimwe n’uko umunyabukorikori akoresha amaboko ye n’intoki ze mu kazi ke, Imana na yo yakoresheje umwuka wayo kugira ngo habeho ibi ibintu bikurikira:

  •   Isanzure ry’ikirere.—Zaburi 33:6; Yesaya 66:1, 2.

  •   Bibiliya.—2 Petero 1:20, 21.

  •   Ibitangaza byakozwe n’abagaragu b’Imana ba kera n’umurimo wo kubwiriza bakoranye umwete.—Luka 4:18; Ibyakozwe 1:8; 1 Abakorinto 12:4-11.

  •   Imico myiza iranga abantu bumvira Imana.—Abagalatiya 5:22, 23.

Umwuka wera si umuntu

 Iyo Bibiliya yerekeje ku mwuka w’Imana ivuga ko ari “amaboko” yayo, “intoki” zayo cyangwa “umwuka” usanzwe, iba igaragaza ko umwuka wera atari umuntu (Kuva 15:8, 10). Nk’uko amaboko y’umunyabukorikori adashobora kwikoresha atabifashijwemo n’ubwonko n’umubiri we, ni na ko umwuka wera w’Imana ukora gusa ari uko Imana iwukoresheje (Luka 11:13). Nanone Bibiliya igereranya umwuka w’Imana n’amazi kandi ikavuga ko ufitanye isano no kwizera n’ubumenyi. Ibyo byose bigaragaza ko umwuka wera atari umuntu.—Yesaya 44:3; Ibyakozwe 6:5; 2 Abakorinto 6:6.

 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova kandi ko iry’Umwana wayo ari Yesu Kristo; icyakora nta hantu na hamwe wasanga ivuga izina ry’umwuka wera (Yesaya 42:8; Luka 1:31). Igihe Umukristo witwaga Sitefano yicwaga ahowe ukwizera kwe, yabonye mu buryo bw’igitangaza abantu babiri mu ijuru; si batatu. Bibiliya igira iti “yuzuye umwuka wera, atumbira mu ijuru maze abona ikuzo ry’Imana, na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana” (Ibyakozwe 7:55). Icyo gihe Imana yakoresheje umwuka wera wayo, utuma Sitefano abona iryo yerekwa.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’umwuka wera

 Ikinyoma: “Roho Mutagatifu,” cyangwa umwuka wera, ni umuntu kandi ni kimwe mu bigize Ubutatu, nk’uko bigaragara muri 1 Yohana 5:7, 8, muri Bibiliya yitwa King James version.

 Ukuri: Muri 1 Yohana 5:7, 8, Bibiliya yitwa King James version igira iti “mu ijuru hariyo Data, Jambo n’Umwuka Wera: kandi bose uko ari batatu ni umwe. Kandi bose uko ari batatu bahamya mu isi.” Icyakora hari abashakashatsi bagaragaje ko ayo magambo atanditswe n’intumwa Yohana, bityo akaba atari mu mwandiko wa Bibiliya. Porofeseri Bruce M. Metzger yaranditse ati “ayo magambo nta shingiro afite kandi ntibikwiriye ko yandikwa mu Isezerano Rishya.”—A Textual Commentary on the Greek New Testament.

 Ikinyoma: Bibiliya ivuga umwuka wera nk’aho ari umuntu, ibyo bikaba bigaragaza ko ari umuntu.

 Ukuri: Rimwe na rimwe Ibyanditswe bivuga umwuka wera nk’aho ari umuntu. Ariko ibyo ntibyemeza ko umwuka wera ari umuntu. Nanone Bibiliya ivuga ubwenge, urupfu n’icyaha nk’aho ari umuntu (Imigani 1:20; Abaroma 5:17, 21). Urugero, ubwenge buvugwaho ko bugira “imirimo” n’“abana,” kandi icyaha kivugwaho ko gishukana, kikica kandi kigatera kwifuza.—Matayo 11:19; Luka 7:35; Abaroma 7:8, 11.

 Nanone igihe intumwa Yohana yasubiragamo amagambo ya Yesu, yerekeje ku mwuka wera nk’aho ari umuntu, avuga ko ari “umufasha” wari gutanga ibimenyetso, akayobora, akavuga, akumva, agatangaza, agahesha icyubahiro, kandi agahabwa. Ijambo ry’Ikigiriki yakoresheje rihindurwamo umufasha ni (pa·raʹkle·tos) kandi ryitirirwa igitsina gabo. (Yohana 16:7-15). Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko umwuka wera ari umuntu? Oya. Mu rurimi rw’Ikigiriki, amazina n’insimburazina ashobora kwerekezwa ku muntu w’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore. Igihe Yohana yerekezaga ku mwuka wera muri uwo murongo, yakoresheje ijambo ry’Ikigiriki “pneuʹma” kandi iryo jambo rikoresha insimburazina y’Ikigiriki itagira igitsina yerekezwaho.—Yohana 14:16, 17.

 Ikinyoma: Kubatizwa mu izina ry’umwuka wera bigaragaza ko umwuka wera ari umuntu.

 Ukuri: Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo “izina” ishaka kugaragaza imbaraga cyangwa ububasha bw’uvugwa cyangwa ikivugwa (Gutegeka kwa Kabiri 18:5, 19-22; Esiteri 8:10). Ibyo bihuje n’imvugo yo mu rurimi rw’icyongereza ivuga ngo “mu izina ry’amategeko”; iyo mvugo ntiba ishatse kuvuga ko amategeko ari umuntu. Iyo umuntu abatijwe “mu izina” ry’umwuka wera biba bisobanura ko yemera imbaraga n’uruhare umwuka wera ugira mu gusohoza umugambi w’Imana.—Matayo 28:19.

 Ikinyoma: Intumwa za Yesu n’abandi bigishwa bo mu kinyejana cya mbere bizeraga ko umwuka wera ari umuntu.

 Ukuri: Ibyo nta ho bivugwa muri Bibiliya, kandi n’amateka ntabigaragaza. Hari inkoranyamagambo igira iti “ibisobanuro bivuga ko umwuka wera ari umwe mu baperisona bagize Imana y’Ubutatu . . . byavuye muri Konsili ya Konsitantinopule yabaye mu mwaka wa 381 N.Y.” (Encyclopædia Britannica). Ibyo byabaye hashize imyaka isaga 250 intumwa ya nyuma ipfuye.